Digiqole ad

Kwibohora25: Ibirori by’akataraboneka birabera kuri Stade Amahoro

 Kwibohora25: Ibirori by’akataraboneka birabera kuri Stade Amahoro

Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, kuri uyu wa 4 Nyakanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’imbaga y’Abanyarwanda n’abanyacyubahiro barimo Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, ibirori by’akataraboneka birabera muri Stade Amahoro.

Mu mwiyereko w’ingabo z’Igihugu banditse umubare 25 nk’isabukuru ya 25 y’uyu Munsi Mukuru wo Kwibohora

Ku isaha ya saa 10h35 nibwo Umukuru w’Igihugu yinjiye muri Stade Amahoro, abanza kurambagira ingabo ziteguye gukora akarasisi, nyuma ajya mu byicaro bye asuhuza abanyacyubahiro banyuraye.

Mu Bakuru b’Ibihugu bari muri ibi birori, ni Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, uwa Botswana, Mokgweetsi Masisi, uwa Zimbabwe, Emmerson Munangagwa, uwa Central African Republic, Faustin-Archange Touadéra, uwa Namibia, Hage Geingob, uwa Togo, Faure Gnassingbé, hari Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, Uganda yo yohereje Visi Minisitiri w’Intebe wa kabiri, Kirunda Kivejinja.

Akarasisi kabimburiye ibirori kari kayobowe na BrigGen. Jean Baptiste Ngiruwonsanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera yavuze ko inkuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25 yageze mu bihugu binyuranye by’Isi, Donald Trump, Vladim Putin bombi boherereje ubutumwa u Rwanda barwifuriza umunsi mwiza, kimwe na Korea y’Epfo, Ubuhinde muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu na bo boherereje u Rwanda ubutumwa nk’ubwo.

Perezida Paul Kagame yerekwa ingabo ziteguye gukora akarasisi
Perezida Paul Kagame asuhuza Abanyarwanda n’abashyitsi bitabiriye ibi birori
Ingabo z’Igihugu zari zabukereye, kimwe n’Abanyarwanda baturutse impande zose bashaka kureba ibi birori
Mu baturage na bo bicajw eku buryo bandika umubare 25 ujyanye n’uyu munsi
BrigGen. Ngiruwonsanga wayoboye akarasisi k’ingabo z’u Rwanda
Aha Umukuru w’Igihugu yasuhuzaga Abakuru b’Ibihugu bitabiriye ibi birori

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Umuseke.com ndabakunda ariko iyinkuru yanyu irabashebeje? Gufata amaphoto kuri TVR koko akaba ariyo mushira munkuru zanyu? birutwa nuko mwarikubwira umuntu uriyo akabafatira amaphoto kuri phone byaruta. Ubu ikinyamakuru nkiki koko nta cameraman mugira? it is a shame. Ndabizi ko mutari butambutse message yangye ariko ntakyo muraba mwayisomye. Ntabwo arukubasebya ahubwo burya critique ituma umuntu ahindura akazi positivement. Mugire amahoro.

  • Tugomba buriguhe kwibaza niba kwibohora kwacu ntawe byaboshye kimwe nuko abandi muri 1959 bumvaga ko bibohoye ntibagire kwibaza niba ntabandi baboshywe. Icyo gihe babyinako bigobotoye ingoma ya gihake na gikolonize. Rukokoma yavuze ijambo ryiza leta zu Rwanda zagiye buri gihe zirengagiza abana barwo mu mubabaro wabo nkubu umuntu wimwa uburenganzira bwo kwinjira mu Rwanda bagasubizwa inyuma (abakera bo ntabwo bazaga kuko bari bafite ubwoba bwo kwicwa benshi barazaga bavuye Burundi guhera 1975 abicwaga bazatubwira) yaba umwe cyangwa 3 icyo kibazo kizasubizwa gute mu myaka 30 iri imbere?. Kuvugako leta ya Kayibanda yabaniye nabi abo mu bwoko bw’abatutsi nibyo kandi perezida urwana intambara usanga politiki ye ibohorwa n’abahezanguni hari ingero dufite muri 90 kugeza 1998 n’imvugo nyinshi umuntu atarondora hano. Ikibazo nibaza kugeza ubu nikimwe. Dukora iki kugirango tutagwa mu mutego Habyarimana yaguyemo guhera muri 1980? Abari bafite imyaka irenze 20 barumva icyo mvuga.

Comments are closed.

en_USEnglish