Digiqole ad

PeaceCup: Rayon Sports yatsinze Police FC yegukana umwanya wa gatatu

 PeaceCup: Rayon Sports yatsinze Police FC yegukana umwanya wa gatatu

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports idafite umutoza mukuru n’umwungiriza we yatsinze Police FC 3-1.

Jules Ulimwengu ni we watsinze ibitego bya Rayon Sports bibiri mu gice cya mbere

Umukino wabereye kuri Stade ya Kigali. Ikipe ya Rayon Sports yagiye gukina idafite umukinnyi Micheal Sarpong, ndetse yabanje ku ntebe y’abasimbura abakinnyi barimo Mugheni Fabrice, na Andre Mazimpaka.

Nta batoza bayo bombi bari bahari, umukino watojwe na Mwiseneza Djamal.

Ni umukino watangiye amakipe yombi akina umupira utari mwiza, ariko Rayon Sports isa n’igenda iwinjiramo kuruta Polisi FC, ku munota wa 10 gusa, Jules Ulimwengu afungura amazamu.

Police FC yaje kuvunikisha umuzamu wa mbere Bwanakweli Emmanuel hakirikare nko ku munota wa 13, asimburwa na Maniraguha Hilaire.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Police FC, ku munota wa 35 Jules Ulimwengu atsinda ikindi gitego biba 2-0. Umupira mwiza yawuhawe na Mugisha Gilbert, igice cya mbere cyarangiye gutyo 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Police FC ifite imbaraga zo gutsinda, bikomeza kugorana, ku munota wa 53’ Rayon Sports yasimbuje Eric Rutanga wari umaze iminsi muri Zambia,  aho yari mu biganiro n’ikipe yitwa Nkana FC,  atanga umwanya kuri Mugheni Fabrice utarakinnye umukino wo kwishyura wa ½ kubera amakarita abiriy’umuhondo.

Rayon Sports yatsinze igitego cya 3 cyabonetse mu minota ya nyuma gitsinzwe na myugariro Nyandwi Saddam ku munota wa 92, ariko Police FC yabonye igitego k’impozamarira Muvandimwe Jean Maire Vianney, birangira ari 3-1.

Kuri uyu wa kane tariki 4 Nyakanga Kiyovu Sports na As Kigali zizakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzatangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

As Kigali ifite iki gikombe cyo muri 2013-2014, Kiyovu Sports ntabwo iragitwara na rimwe.

Amafoto@ KUBWAYO Adrien

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

en_USEnglish