Nyanza/Muyira: Barasaba Leta kubaha imisozi yari ishyinguyeho ababo bishwe muri Jenoside
Kwibuka 25, kuri iki cyumweru mu Karere ka Nyanza hashyinguwe Abatutsi biciwe mu ahitwa Mu Mayaga mu murenge wa Muyira, bose basaga ibihumbi 89 ariko abagiye bakurwa ahantu hanyuranye ni ibihumbi 84. Abarokotse basabye Leta ko yabegurira imisozi yari ishyinguyeho abantu babo kuko ngo n’ubundi bazahora bahibukira amabi yahakorewe.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Businge akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta muri uyu muhango yavuze ko nubwo hibwikwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanibukwa ubutwari bw’ingabo za RPA zayihagaritse.
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri irenga ibihumbi 84 yakuwe aho yari ishyinguye mu buryo butameze neza muri site 47. Minisitiri Busingye yibajije impamvu Imana yatumye Interahamwe zica Abatutsi barenga 1.000.000.
Ati “Kuki itazihumye amaso noneho Inkotanyi zafata igihugu zigahumuka?”
Yasabye urubyiruko rwarokotse Jenoside kurangwa n’ubutwari kandi rukarangwa n’ubumwe. Businge yasabye abakoze Jenoside gutanga amakuru y’aho bajugunye imibiri y’abo bishe.
Nkuranga Egide Visi Perezida wa IBUKA yashimiye Leta ko iha umwanya abacitse ku icumu bakavuga agahinda kabo. Ibi ngo ni uburyo bumwe bwo gukira.
Ku mbabazi Papa Francis Umushumba wa Kiliziya Gaturika aheruka gusaba ku bw’uko bamwe mu Bakirstu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nkuranga Egide yavuze ko bidahagije kuko ngo usabye imbabazi agomba no gutanga indishyi ku bagigweho ingaruka na Jenoside.
Uwayezu Jean Fidel mu izina ry’imiryango yashyinguye yavuze ko nyuma ya Jenoside Abatutsi biciwe mu Mayaga bari bashyinguye nabi ku misozi, abandi bashyinguye ku mihanda.
Yasabye imisozi yari ishyinguweho bariya bantu igumanwa n’Abacitse ku icumu kuko na yo ari inzibutso.
Ati “Umusozi wa Nyamure urimo amabuye menshi y’agaciro, hari abatangiye kubona ko ari imari, turasaba ubuyobozi aho hantu bahaduhe kuko tuzajya tuhibukira, niho abacu biciwe, ni niho hakorewe amabi yose y’agashinyaguro.”
Muri Muyira haguye umubare munini w’Abatutsi barenga ibihumbi 89, ariko imibiri yabonetse yanashyinguwe ni ibihumbi 84.
Uru rwibutso rwo mu Mayaga hamaze kuzura imva gusa, rumaze umwaka n’igice rwubakwa ruzuzura rutanzweho asaga miliyoni 580Frw.
Igice kimwe k’imva na cyo kitarimo ibitanda byagenewe kwirambikwaho amasanduku kimaze gutwara miliyoni 325Frw.
AMAFOTO@NKUNDINEZA/UMUSEKE
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW