Muri Kabuga hari aho twasangaga imibiri itabwe munsi y’icyumba cy’amasengesho-Uwo muri IBUKA
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA Naphtali Ahishakiye mu ijambo yabwiye abari baje kwibuka Abatutsi bitazwi aho biciwe mu muhango wabereye i Rulindo mu murenge wa Rusiga, yavuze ko ubwo hacukurwaga imibiri y’Abatutsi yabonetse ahitwa Gahoromani muri Kabuga, hari aho basanganga imibiri yari itabye mu cyumba cy’amasengesho.
Ngo babazaga abaturage niba babarangira aho bazi imibiri iri bakababwira ko ishobora kuba iri ahandi hatari aho.
Bati: “ Rwose aha nta kibazo gihari ni mu cyumba cy’amasengesho.”
Ahishakiye avuga ko nyuma yo guhabwa amakuru afatika yemeza ko munsi y’icyo abo bitaga icyumba cy’amasengesho bacukuraga bagasangamo imibiri.
Kuri we kuba uvuga ko usenga Imana ariko ugahisha amakuru y’aho abantu bayo biciwe kandi hagamijwe kubashyingura mu cyubahiro bihabanye n’urukundo Imana ishaka mu bantu bayo.
Avuga ko bibabaje kuba abantu barahishe amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kandi bari babizi, ndetse ngo byagaragaraga ko inzu zabaga zarubatswe mu bihe byatambutse bityo ko abari bazituyemo bagomba kuba hari amakuru bari babifiteho.
Uyu mukozi wa IBUKA ku rwego rw’igihugu avuga ko iyo bavuga ngo ‘Kwibuka Abatutsi bitazwi aho biciwe’ biba bivuze ko abatabizi ari abahigwaga ariko ababishe bo babizi.
Yasabye abagize uruhare muri Jenoside kuvuga aho biciye Abatutsi kuko ngo nabyo biraruhura.
Ati: “ Mutanze amakuru y’aho mwiciye abacu namwe mwaruhuka kurushaho.”
Naphtali Ahishakiye mu ijambo rye yavuze ko Leta y’u Rwanda yagize neza igaha abarokotse igihe n’uburyo bwo kwibuka ababo kuko bituma bongera kubegera bakababwira ko bakibakunda bikabakomeza.
Umuhango wo kwibuka Abatutsi bitazwi aho baguye ni igikorwa ngarukamwaka gikorwa n’Umuryango Imena ejo kikaba cyarabaye ku nshuro ya gatanu kikabera mu murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
0 Comment
Iby’imibiri yo mu Gahoromani n’ahandi hariya za Kabuga, Masaka na Ndera, ni ikimenyabose. N’impamvu yatinze gutabururwa no gushyingurwa irazwi. Koffi Olomide niwe wavuze ngo ukuri kuzamuka escalier ya etage ikinyoma cyo cyafashe ascenseur (Lokuta eyaka na ascenseur kasi verite eyei na escalier mpé ekomi).
AMADINI yagize uruhare rukomeye muli Genocide.Ntabwo ari muli 1994 gusa,ahubwo ni uguhera muli 1959,igihe Musenyeri Perraudin yafashaga president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.
Interahamwe z’i Kabuga zacukuraga mu mazu imbere ngo zishyinguremo abatutsi zimaze kwica? Ndumva zarakoraga amarorerwa yazo mu buryo butandukanye n’ubwo izindi nterahamwe zakoraga! Cyeretse niba ibyo byumba by’amasengesho byarubatswe nyuma ya 1994 ku byobo byari byarajugunwyemo imibiri mbere bigatabwa bigasibangana.
Interahamwe wowe ntazo uzi kuko zicaga zikanahagarara imbere zikifotoza imbere y’abantu zimaze kwica. Nta mwanya zari zifite wo gucukura mva. Icyo gihe kandi buri muntu wese akenshi yabaga afite Imbunda utazi umusilikare n’interahamwe rimwe interahamwe yarasa umusoda ubuzima bwe bukarangirira kuri barrière muzasome rapport zakorwaga na Minuar guhera muri 1993.
Uko bigaragara, gutaburura ibyobo byose bizwi n’abataratanga amakuru byajugunywemo abantu (ibyiza nuko basubiza agatima impembero bakayatanga) nibirangira, abazize jenoside yakorewe abatutsi babijugunywemo bagashyingurwa mu cyubahiro, nta hantu hazaba hasigaye hazwi hazaba hakiri icyobo rusange icyo ari cyo cyose gishyinguyemo abantu.
Ariko ubundi urda rwari rutuwe nabaturage bangahe mbere ya 1994?abatutsi se bari bangahe,abahutu,abatwa se bo imibare yari imeze gute?
Ubizi nyabuneka ambwire kdi mwihangane sugupfobya.
@Mberakurora, kora ddownload ya document y’ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe muri 2002, raporo y’ibanze igasohoka muri 2003; kuri page ya 21 hari imbonerahamwe y’uko igihugu, za prefectures n’imijyi byari bituwe muri 1978, 1991 no muri 2002: https://repositories.lib.utexas.edu/bitstream/handle/2152/5527/2817.pdf;sequence=1
Urabona ko nk’Umujyi wa Kigali wari utuwe n’abantu barenga gato 235,000 muri 1991. Muri 1994, kubera n’abahunga intambara bawujemo ku bwinshi wari ugeze ku bantu 340,000. Nibo bake ubagereranyije n’abashyinguye mu nzibutso zo mu mbago y’umujyi wa Kigali, kandi dufite n’inzibutso zishyinguwemo abantu ibihumbi mirongo mu mijyi na santere bikikije umujyi wa Kigali: Musha na Rwamagana, Kamonyi na Remera Rukoma, Nyamata na Ntarama, Shyorongi, n’ahandi ntarondoye. It sums up everything.
Ikindi kimenyetso naguha, ni nk’ikigereranyo hagati ya Arlington National Cemetery ishyingurwamo abasirikare b’abanyamerika baguye ku rugamba n’intwari z’icyo gihugu, iri muri Leta ya Virginia mu nkengero za Washington DC. Yatangijwe mu mwaka wa 1863, harangirayo civil war.. Uyu munsi ifite imva ibihumbi magana ane (400,000) ku buso bwa hegitari 253. Muyigereranye na Gisozi ishyinguyemo abantu barenga ibubumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000) ku buso butageze kuri hegitari eshanu (5)!!! Iriya centre ya Kabuga ivugwa muri iyi nkuru, muri 1994 yari ituwe n’abantu batageze ku bihumbi bitanu( 2,000). Ubariyemo n’abana n’abasaza n’abakecuru. None hataburuwe abantu hafi 100,000!! Nyamagabe yahoze ari Gikongoro, muri 1994 yari itarageza ku baturage 10,000. None Murambi ishyinguyemo 50,000. Nyamata wari umujyi utarengeje abantu 3,000 muri 1994. None urwibutso ruyirimo rubitse imibiri 45,000!!
Abantu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ni benshi cyane. Kandi ni abantu si imibare. Aya mateka ababaje tuzayavanemo ibyo byose tubwira bazungu bashyira mu nyurabwenge yabo bakadufata nk’ababeshyi cyangwa abakabiriza. N’umuntu umwe uzize akamama aba ari un mort de trop.
Comments are closed.