Digiqole ad

PGGSS II : Kucya Semakamba Urban Boyz yahinduye ibintu mu irushanwa

Mu karere ka Ngoma kuri stade cya Semakamba, imwe mu zikuze cyane mu gihugu, abantu bari benshi cyane kuri uyu wa gatandatu baje kwihera amaso abahanzi bahatanira igihembo cya PGGSS ya kabiri.

Urban Boyz yinjiyemo nyuma, muri "Sipiriyani" ibintu byacikaga
Urban Boyz yinjiyemo nyuma, muri "Sipiriyani" ibintu byacikaga

Itsinda Urban Boyz ryinjiye mu irushanwa rikaba ryitwaye neza mu gushimisha abafana benshi, ibi bikaba bisa nibyongereye ingufu mu guhatana hagati y’abahanzi nka Jay Polly, King James, Riderman, Knowless n’abandi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Saa cyenda n’igice z’umugoroba, abantu bari bategereje ari benshi cyane, Knowless niwe wahingutse bwa mbere mu kubashimisha, hakurikiraho King James, hataho Young Grace, Riderman, Jay Polly, Bull Dog, Dream Boyz bityo bityo hasoza Danny Nanone.

Nubwo abantu bari benshi cyane kucya Semakamba, ntabwo bagaragaje ibyishimo cyane nk’ab’i Rusizi, Karongi na Muhanga bamaze kunyura.

Cyakora abahanzi nka Urban Boyz na Riderman bahagiriye ibihe byiza mu ndirimbo nka Bombori Bombori na Sipiriyani zashyuhije abantu bigaragara.

Saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo bari basoje, bahaguruka berekeza i Nyagatare aho aba bahanzi bategerejwe cyane,  baratangira kuririmba ku gicamunsi cya tariki 20 Gicurasi.

Abantu bari benshi cyane kucya Semakamba
Abantu bari benshi cyane kucya Semakamba
Aba batanguranywe kumara ka Pt Primus uriwa wakazamuye arabatanga
Aba batanguranywe kumara ka Pt Primus uriwa wakazamuye arabatanga
Ibicupa binini bya Primus bigaragara buri aho bagiye kurushanya
Ibicupa binini bya Primus bigaragara buri aho bagiye kurushanya
Kim Kizito (iburyo) ati: "Iyo Primus imeze ite?" umufana ati: "iyi Guma Guma niyambere"
Kim Kizito (iburyo) ati: "Iyo Primus imeze ite?" umufana ati: "iyi Guma Guma niyambere"
Knowless niwe watangiriye abandi gususurutsa abafana b'i Ngoma
Knowless niwe watangiriye abandi gususurutsa abafana b'i Ngoma
Aragerageza kuririmbana n'abafana be
Aragerageza kuririmbana n'abafana be
King James nawe ajyana n'abafana be
King James nawe ajyana n'abafana be
Ati: " Kuki uzana Pala pala?"
Ati: " Kuki uzana Pala pala?"
Young Grace utegerejweho kuzitwara neza kurushaho i Rubavu
Young Grace utegerejweho kuzitwara neza kurushaho i Rubavu
Anita arafatanya na Young Grace gushimisha abantu mu tubyino tw'amaringushyo
Anita arafatanya na Young Grace gushimisha abantu mu tubyino tw'amaringushyo
Riderman washimishije benshi muri 'Bombori bombori'
Riderman washimishije benshi muri 'Bombori bombori'
Riderman yagaragaje imbaraga zidasanzwe kuri scene
Riderman yagaragaje imbaraga zidasanzwe kuri scene
Anita yasimbukaga akamufasha
Anita yasimbukaga akamufasha
Uyu yagiye kuza rubanda ubona rumwiteguye
Uyu yagiye kuza rubanda ubona rumwiteguye
Ahageze yabasusurukije cyane
Ahageze yabasusurukije cyane
Jay Polly muri Hip Hop y'imbaraga
Jay Polly muri Hip Hop y'imbaraga
Ibyishimo byinshi mu bafana ba Jay Polly
Ibyishimo byinshi mu bafana ba Jay Polly
Bull Dog nawe yaje kuzamuka bafatanya Hip Hop
Bull Dog nawe yaje kuzamuka bafatanya Hip Hop
DJ Bisoso niwe uba ubavangira injyana
DJ Bisoso niwe uba ubavangira injyana
Dream Boyz n'abafana bayo
Dream Boyz n'abafana bayo
Mu majwi meza baririmbira abafana babo
Mu majwi meza baririmbira abafana babo
Just Family nayo yahaserukanye imbaraga
Just Family nayo yahaserukanye imbaraga

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Sha mukomerezaho, igitekerezo Primus gahuzamiryano ni cyiza cyane, kirimo guteza music nyarwanda imbere.

  • Ko mwatangiye mutugezaho umubare wabitabiriye ibitaramo byabanje ariko muhanga no kucya semakamba ntimubavuge.

    • Imibare itangwa ni ikigereranyo kuko ntawubara ababa bahari. Aha bavugako hari hagati ya 15000 na 19000 by’abafana.Urakoze.

  • URB.BOYZ biranyuze sana kuba barashimiwe na ba fannyz

  • umuseke turabemera murabambere pee! Amafotos meza yubuhanga cyane.

  • dream boyz ndabakunda munyibutsa impala kuko indirimbo zanyu zibamo inyigisho mukomereze aho kandi ntimugacike intege

  • yyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyyy

  • riderman turamwemera gusa nakomeze yongere imbaraga ubundi turamushyigikiye.

  • King James wacu turamukunda akomerezaho

  • wow james u alwayz number 1,please never giv up,we love u

  • king james we love u

Comments are closed.

en_USEnglish