Digiqole ad

Chelsea FC yegukanye UEAFA Champions Ligue bwa mbere

Mu 2003 ubwo Roman Arkadyevich Abramovich yashoraga amafaranga ye muri Chelsea FC, yavuze ko intego ye ari ugutwara UEFA Champions Ligue, mu 2012 nibwo abashije kubigeraho nyuma y’uko ikipe ye itsinze bigoranye Bayern Munich kuri za Penalty.

Chelsea mu byishimo
Chelsea mu byishimo

Kuri Arianz Arena, stade ya Bayern Munich, niyo yahabwaga amahirwe, imbere ya Chelsea idafite ba kizigenza bayo nka John Terry, Ivanovich, Meireles na Ivanovic.

Nubwo Bayern yatinze guha icyizere abafana bayo, ku munota wa 83 byasaga n’ibirangiye ubwo Thomas Muller yatsindaga igitego n’umutwe, nyamara nyuma y’iminota 5 gusa Didier Drogba nawe yatunguye abarebaga atsinda igitego n’umutwe kuri corner yari itewe na Juan Mata, amakipe yombi anganya 1-1, nyuma kandi y’uko Arjen Robben ateye Penalty akayiha umuzami Petr Chech, iminota y’inyongera nayo yarangiye nta kipe itsinze indi.

Kuri za Penalty, nubwo nta mwami wazo, ariko nanone benshi bibazaga ko Bayern yavanyemo Real Madrid muri 1/2  kuri penalty, nabwo yongera kubikora. Byashimangiwe no guhusha penalty ya mbere kuri Chelsea yatewe nabi na Juan Mata umuzamu Manuel Nueur akayivanamo.

Muzari zisigaye ku makipe yombi, abongeye kuzihusha ni aba Bayern Munich; Ivica Olic na Bastian Schweinsteiger wayikubise ku giti cy’izamu, maze Didier Drogba yinjiza neza iyanyuma yahaye igikombe cya mbere Chelsea.

Umukinnyi Ashley Cole wigaragaje mu kurinda izamu rya Chelsea, ndetse na Didier Drogba wabahesheje intsinzi, byari ibyishimo bikomeye kuri bombi. Didier Drogba yagize ati: “ Maze imyaka icyenda muri Chelsea, ntegereje iki gikombe, muri Chelsea tugira intero imwe ‘ntukarambirwe, ntukarambirwe’ “.

Drogba nyuma yo kwishura igitego/photo Dave Shopland
Drogba nyuma yo kwishura igitego/photo Dave Shopland

Bayern Munich yatwawe igikombe yari yiteguye kugumana, cyane ko noneho cyari cyayisanze mu rugo, yaherukaga kubura iki gikombe ku mukino wa nyuma mu 2010 ndetse no mu 1999. Yo na Juventus na Benfica nizo zimaze gukina imikino ya nyuma itanu zikayitsindirwaho.

Chelsea yegukanye igikombe cya mbere cya Champions Ligue mu mateka yayo, nyuma yo kugitakaza inshuro imwe gusa ku mukino wa nyuma mu 2008 i Luzhniki mu Uburusiya.

Kuri iki cyumweru Chelsea ikaba iri bumurikire abafana bayo i Londres,  igikombe yavanye i Munich, cyambere cya UEFA Champions Ligue  ikipe y’i Londres ihagejeje.

Urugendo rwo kucyerekana hejuru y’imodoka zabugenewe ruratangira saa kumi n’imwe z’amanywa (4pm i London,  5pm isaha yo mu Rwanda) kuva kuri Stamford Bridge kigatambagizwa mu gace ka Fulham.

Igisigaye ubu, ni ukumenya niba umuherwe Roman Abramovich aza guha  umutoza Roberto di Matteo akazi ko gukomeza gutoza Chelsea, dore ko yari umutoza w’inzibacyuho.

Nyuma yo kwinjiza Penalty ya nyuma induru yayihaye umunwa
Nyuma yo kwinjiza Penalty ya nyuma induru yayihaye umunwa
John Terry match yatangiye yambaye atyo birangira yambaye nka bagenzi be
John Terry match yatangiye yambaye atyo birangira yambaye nka bagenzi be
Chelsea imaze guhabwa igikombe
Chelsea imaze guhabwa igikombe
Abadage kuri Arianz Arena basaga nabiteguye kukigumana
Abadage kuri Arianz Arena basaga nabiteguye kukigumana

Photos/Gettyimages,AP,Reuters

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Murakoze kuri iyi nkuru nziza mutugejejeho.burya byose birashoboka.uyu mugoroba twararanye ibyishimo.umuherwe atubabarire ntasezerere umutoza.

    • yewwe nigitware kabisa iyatsinze barca nigitware

  • It was fantastic game to watch, Chelsea has shown its abilities in the foreign country
    I’m really so great for my favorite team
    so,big up to Chelsae’s fans and enjoy this success!!!!

  • njyewe nfana chelsea umukino wejo kuntu nawubonye bayer yariyabakinishije mugice cambere ariko ntibakomeje kudukinisha wabonye nkigitego nya drogba cyari cyiza cyane cech yakoze akazi katoroshe cyane yagaruye penaliti ya robben .chelsea yakinye neza cyane .kugeza kuma penalti.nfana chelsea<3

  • Igikombe Chelsea igitwaye igikwiye,biragaragara ko Drogba ari umukinnyi w’imena kuri iy’isi,duhereye kubyo yakoze.

  • kuki nta feu d’artifice bateye kandi bigaragara ko imyiteguro ku kibuga yari ihambaye mbere y’umukino?byari bibujijwe?CGA NI UKO BARI BARAKAYE ABADAGE?congs chelsea & Drogba oyeeeeeeeeeeeeeeee

  • hahahahaaaaaaaaaaaaaaaaa!!! i said it before!!! football ni intsinzi pas bien joue. iyo Bayern imenya ko na Barca yatsinzwe kuriya, yari gufata izindi strategies zindi kuko kuri iyi si wabyemera cg wabyanga ikipe ya Barca irakomeye cyane gusa kuba Chersae yarayikuyemo bigaragara ko Bayern nta somo yafashe dore ko yari yizeye ko iri iwayo!!! i like BLUES!!!!

    • Yego mukuru wa, the special one yavuze ko gukina neza ari igitego. None nanjye nabyemeye.

  • icyonkundira football byose biba bishoboka self confidence niyo iba isabwa.

  • nkunda chelsea cyane none nkaba naranejejwe no gutsinda kwayo drogba bamuhe amasezerano ashaka kandi umutoza nuriya abakinnyi bibonamo
    ndabakunda God bls u

  • narishimye peeeeeeeeeeeeeeeee

  • Ariko se ko abanyamakuru bavuze ngo ntakipe iragitwara yikurikiranya Barca 2009-2010 na 2010-2011 ntiyagitwaye? mwanfasha mwa kagira Imana mwe.

  • che che chelsea,muravuga kwishima nge sinabona icyo mvuga gusa mumfashe iyi debat niba koko football ari amahirwe cg hatsinda uwabikoreye ;nsabye ibitekerezo byanyu mwese abakunzi baruhago kuko namaze amasaha arenga 6 nsobanurira abankunzi baruhago ko chelsea yatwaye igikombe yabikoreye kuva ku mukino wa mbere kugera final banga kwemera bati ni chance none mudufashe namwe mukore analyse mahirwe aba muri football uko angana kimwe no guharanira intsinzi.murakoze chelsea ndayikunda sana kimwe na RAYON NZAZIGWA INYUMA.

  • Chelsea oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee abafana mwese ni munezerwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • njye byandenze ariko narinarabivuze rwose ko chelsea imeze neza abantu baradusekaga ngo turaba 6 muri premier leage nkababwirako umutima wose uri kuri champions leage bagahakana none nibarebe Imana ishimwe nkunda chelsea ni Imana yabihamya.
    Ndangije nifuriza abafana bayo ibyishimo byiza.

  • IKIPE YAKINISHIJE IGIKOROTO NONE ITWAYE IGIKOMBE,AMAHIRWE,UBUHANGA HOYA

  • nigitware yantsindiye barca
    drogba umwataka mwiz +infini

  • ibyo kudakina neza twe nka Chelsea ntibitureba,icyi ngenzi mwakiboneye, ariko kandi munansobanurire ukuntu ikipe yatsinze Napoli 5-4,igatsinda Benfica 3-1,igatsinda Barca 3-2, ukuntu itabizi mama we!!! CHELSEA “WE NEVER SURRENDER”

Comments are closed.

en_USEnglish