Celestin Rwigema yatowe mu bazahagararira u Rwanda muri EALA
Inteko ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 18 Gicurasi, yatoye abadepite icyenda bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), muri aba Pierre Celestin Rwigema wahoze ari Ministre w’Intebe akaba yatowe.
Mu badepite batowe hagarutsemo Patricia Hajabakiga na Christophe Bazivamo bari basanzwe ari abadepite muri iyi Nteko ishinzwe gushyiraho no gutora amategeko ngenderwaho muri uyu muryango.
Mu badepite icyanda batowe, batandatu ni abaturutse mu mitwe ya Politiki yishyize hamwe ndetse na PSD na PL, naho batatu baturutse mu nama y’igihugu y’Urubyiruko, Inama y’igihugu y’Abagore n’Inama y’igihugu y’Abamugaye.
Abakandida bane ba FPR n’amashyaka byishize hamwe batowe ni Christophe Bazivamo wagize amajwi93, Abdul Karim Harelimana wagize amajwi 90, Patricia Hajabakiga wagize amajwi 89 na Pierre Celestin Rwigema wagize amajwi 72.
PL yahagarariwe na Odette Nyiramirimo wagize amajwi 91 naho PSD ihagararirwa na Jacqueline Muhongayire wagize amajwi 84.
Abadepite 98 nibo bagize uruhare muri aya matora, nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga ko kugira ngo inteko itora ihabwe uburenganzira bwo gutora ari uko iba gejeje kuri 3/5 by’imitwe yombi, Abadepite n’Abasenateri.
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yahagarariwe na Straton Ndikuryayo watowe n’amajwi 75, Inama y’Igihugu y’Abagore yaharariwe na Valerie Nyirahabineza 72, mu gihe Inama y’Igihugu y’Abamugaye yahagarariwe na James Ndahiro wagize amajwi 92.
Nyuma yo gutorwa aje ku mwanya wa kane mu bakandida umunani, Pierre Celestin Rwigema yabwiye abanyamakuru ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, kongera kugirirwa icyizere cyo kugira uruhare mu kubaka igihugu cye.
Kuva yagaruka mu Rwanda, uyu mugabo wigeze kuba Ministre w’Uburezi kandi, ntabwo yigeze ahisha ko yifuza kugaruka muri Politiki ubwo yatangazaga ko umwanya uwo ari wose yiteguye kuwukoramo.
Pierre Celestin Rwigema akigera mu Rwanda tariki 22/10/2011 yavuze ko aje kandi nyuma y’igihe gito azazana n’umuryango we, ibi akaba yaraje koko kubikora.
Mu nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba umudepite ahembwa hagati ya 4 000USD na 5 000USD, nkuko byemejwe kuri BBC na Depite Harelimana Abdul Karim wongeye gutorerwa gusubira muri EALA.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ariko mbibarize bwa Bnyamakuru mwe? rwigema yagize ate? yababwiye ko umuntu yamuhahamuye ati bazagufunga kandi muri we yabonaga ko bishoboka ahitamo kwikiriza magara ye amaze kumva kumva ko ntacyo ashinjwa yagarutse mu gihugu cye, ariko wabona ko kuba yahawe umwanya wagirango ni agashya, iabze ari kumwe nabantu batandukanya ariko Rwigema niwe titre, hirya no hino Rwigema oya mugabanye kuko ibi bidutera stress kuko hari benshi bahari kandi mutajya mwandika, simuvugira ariko ibi biteye icyo niki
Shahu umugabo uko aguye siko gahunda burya zangirika akiri Minisitiri w’Intebe imirimo ye yayikoze neza.
Abamutoye se bashingiye ku buhe bunyangamugayo afite?
mureke ikinamico, tumaze kuyihaga kabisa? ntimukajye mubeshya abanyarwanda ngo habaye amatora kuko sibigoryi bose barabizi? uwo rwigema bamushyizeho
Umugabo nkuyu yahagarira abanyarwanda? This is lack of personality.Ngo yari yahunze Gahima?Gahima se ni u Rwanda? You man nubwo tuguhaye ako kanya ntituyobewe kamere yawe. Uri umugabo……
kabisa najye mbona uyu mugabo atazi nawe icyo agamije, nta personnalité imurangwaho
Mumureke niba yali yarahunze gahima. Abatarahunze se bo kuki batatorerwa kuli iyo myanya ? Tuyobewe se uko amatora akorwa ? nko muli Gicumbi twigeze kwitorera mu ba depite baduhagaralira,barangije babakuramo ngo ntibakotije fpr,iyo bababwira bakayatanga,koko icyo nicyaha cyatuma uwo rubanda yitoreye bamwanga ,ni ishyano pe.
Niyibereho nawe wana abandi se bamurushiki?
Namwe mubana nubumuga mukomere. tuziko abenshi mwamugariye kurugamba rwo kubohoza igihugu, abandi babuvukanye namwe mukomere mugire ubutwari.
Ntawe uyobewe ko hatorwa abantu ku buryo bwa tekinike.Nta matora yo mu Rwanda ntimukirwe muyavuga ahubwo mujye muvuga ko hashyizweho
Rwigema yabaye minisitiri w’amashuri yakoraga neza ; azakomeze.
yewe nabonye murwanda iyo ushoboye kwinjira muri systeme ntacyo utabona yewe ga Cele!! ngaho sha ariko birababaje pe kubona hari abirirwa bataryame bavunika hakaba nabandi birirwa batoba ark bikanga bakagirwa ikizere ntacyo Imana niyo nkuru!!ese ubundi abari hanze mwaje mwicishije bugufi mukirira mukanabona aho mwiyubakira ama etage ko kigali ubu ikabakaba Rwamagana Gashora na muhaga- gitarama kubanze guhinduka.
RPF niy’abanyarwanda kdi na Rwigema ni umunyarda, nimumureke rero niba yagiriwe ikizere nawe yibereho mukure itiku aho ngaho!
umunyarwanda yaricaye yita umwana we isirahenda undi amwita nthezahisi, ibyo nibyo tumaze iminsi tubona ukabona umuntu wavukiye mumuryango utazwi buracyeye abaye igikomerezwa kw’isi ukabona undi warigihangange wavugaga inkuta zigahubangana yishwe amanitswe cg agapfa ari guhungira mumyobo nahandi hagayitse kuriwe, umuhanga we ai umwanzi umukunde gake kuko bushobora gucya yabaye inshuti magara yongeraho ati umukunzi nawe umukunde buke kuko bushobora gucya yabaye umwanzi kabombo. Banyarwanda mureke tujye tuvuga macye kandi ibya politiki tubigendemo buhoro ejo bundi tutazavuga nkababandi ngo baradushutse.
Politiki ni iy’abanyapolitiki,kwivanga mubyo bakora aba ari uguta igihe wagakoresheje ibindi.Kandi nta cyemezo gifatwa kidafite objectif iganisha ku nyungu.
Nibyiza mureke abanyarwanda bakorere urwanda rwabo muve kumagambo.
Umuntu aberaho KUBAHO NEZA,kubaho neza ni UKUGIRA AMAHORO,amahoro agatangwa na LETA .Niyo mpamvu BURI MUNTU AGOMBA KUBAHA LETA, kutayubaha uba ubaye INCIVIQUE.Rwigema ahubwo ndamwemeye umuntu umenya abanyembaraga akabubaha ni umugabo .
Comments are closed.