Digiqole ad

Patric Mafisango yitabye Imana azize impanuka

Uyu mukinnyi wa Simba Sport Club yo muri Tanzania n’Amavubi y’u Rwanda, yaguye mu mpanuka y’imodoka mu rukerera kuri uyu wa kane tariki 17 Gicurasi i Dar es Salaam muri Tanzania.

Patrick Tabu Ete Mafisango yagiye muri Tanzania avuye muri APR FC/photo Newtimes
Patrick Mutesa Tabu Ete Mafisango yagiye muri Tanzania avuye muri APR FC/photo Newtimes

Impanuka yaguyemo byatangajwe na Radio Free (Dar es Salaam) ko yatewe n’umuntu wari utwaye Moto ahitwa Tazara , Dar es laam, ahagana saa kumi za mugitondo ubwo Mafisango yerekezaga iwe atashye akagerageza kumuhunga imodoka ikajya hanze y’umuhanda.

Ni umukinnyi wari uherutse kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura kujya mu mwiherero muri Tunisia kwitegura imikino yo guhatanira kujya mu gikombe cya Africa 2013 n’icy’Isi 2014.

Mutesa Mafisango yavukiye muri Congo Kinshasa, mu 1980, yari umukinnyi mwiza ushobora gukina imyanya itandukanye cyane cyane hagati, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu 2007 ubwo yari umukinnyi mu ikipe ya APR FC.

Mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2010, ubwo u Rwanda rwanganyaga n’ikipe ya Zambiya ubusa ku busa Mafisango Patrick  bari barahimbye “Patriote” ni we wari wambaye igitambaro cya kapiteni.

Mafisango ubwo yabaga Captain w'Amavubi
Mafisango ubwo yabaga Captain w'Amavubi

Nyakwigendera asize umwana umwe, babanaga muri Tanzania. Ndetse na murumuna we bakoranye impanuka ariko we akarokoka.

Mafisango azwi mu makipe ya TP Mazembe (aha yitwaga Tabu Ete), APR FC, ATRACO (ntikibaho), Azam FC na Simba Sport Club akiniye bwanyuma.

Mu bihe bye byiza, aha yahabwaga Tsh. 500,000 na NMB kubera kwitwara neza mu kibuga/photo Joseph Kamoge
Mu bihe bye byiza, aha yahabwaga Tsh. 500,000 na NMB kubera kwitwara neza mu kibuga/photo Joseph Kamoge

Yitabye Imana yitegura guhaguruka kuri uyu wa kane tariki 17 ngo aze kwitaba mu ikipe y’igihugu Amavubi iherutse guhamagarwa kuwa mbere tariki 14 Gicurasi n’umutoza Micho Milutin, ugomba guhamagara undi mukinnyi wo hagati uzamusimura.

Abafana ba Simba bamwiyumvagamo/photo GLP
Abafana ba Simba bamwiyumvagamo/photo GLP

Updates:

Patrick Mutesa Mafisango yashyinguwe  ku cyumweru tariki 20 Gicurasi, aho yavukiye ahitwa Lemba hanze gato y’umujyi wa Kinshasa, nyuma yo gusezerwaho muri Tanzania n’abakunzi ba Simba Sport Club kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Numero 30 yambaraga mu ikipe ya Simba ikaba yaruhukijwe nayo, nta mukinnyi uzongera kuyambara mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kumwibuka iteka.

Mu irimbi rya Lemba niho yaruhukijwe
Mu irimbi rya Lemba niho yaruhukijwe

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yebaba weeeeeeeeeeee ubu se amavubi ntatangiranye imikagiro koko, patriote kweri, Twihangane nta kundi twabigenza buriya niko Imana yabishatse. Nifatanyije numuryango we aho uri hose hamw nabamukundaga twese

  • RIP

  • yo! manawe namukundaga yakinaga neza ndamwibuka atsinda muri APR imana imwakire.

    • Yego sha atikura Rayon urutego rw’imoso maze Kigali igira amahoro. Niyigendere

  • Twihatanyije n’umuryango we mukababaro Imana imwakire!

  • Nyagasani mwakire kuko nawe ni umwe mubawe, gusa utashye ukiri muto ariko ntawuhindura ugushaka kw’Imana, Irakwisubije abo mu Isi tukigukeneye cyane.

    Ruhukira mu mahoro Amen

  • pole sana Mungu ametaka hivo.

  • Oh pole sana kubakunzi ba ruhago ndetse n’umuryango we

  • Imana imworohereze

  • gusa nyuma y’iyo nkuru ntakindi twarenzaho bamutwoherereze nk’umunyarwanda tumwihambire kuko yakunze urwanda twese turabibona.uzi ukuntu yararimo asuhuza abanyarwanda nimugoroba kuri cfm !!!kumbi yadusezeragaho disi!!!ferwafa na ministeri ishinzwe imikino we,udufashe bamutwoherereze nukuri abanyarwanda turababaye.

  • nyagasani akwakire mu be,ariko tubuze umuntu wingirakamaro.yakunze u Rwanda pe!ninde ubishidikanya? iyaba twarukundaga nka mafisango.yari afite patriotism muri we .tumusabire kandi twihanganishe abavandimwe be .

  • Ntibishoboka, ntabwo ari byo nukuri, ntabwo byumvikana, ntabwo yapfa nukuri, hoyaaaaa. Namukundaga cyane..

  • RIP

  • Imana imuhe iruhuko ridashira.Uyu munyarwanda w’umukongomani yari afite umutima ukunda u Rwanda n’abanyarwanda kuko yitangaga cyane mu Ikipe y’Igihugu pe.Asize ibitenga bituzuye,niyigendere,nongere nti Imana ikwakire mu bayo ndugu Mafisango.

  • Imana ikwakire ndugu

  • yebaweeeeeeeee! Imana ikunda urwanda !
    tubuze umukinnyi wingirakamaro sha igitego yadutsindiye aba rayon ntituzakibagirwa!
    Mana umworohereze

  • Mana y’abanyarwanda n’abanyamahanga ,umwakire mu bawe kdi amavubi yacu uyahe kwusa ikivi cya Mafisango.AMEN

  • Imana imwakire mubayo ,kandi ikivi cye tuzacyusa abasigaye,ese yarafite umuryango ,abana bangahe se?

  • Ni huzuni sana kisikia habari hii. Bwana Congs, si kwamba “Mungu ametaka hivo” bali ni matokeo ya dhambi ambayo iliingia ulimwengu huu. Lakini habari njema ni kwamba karibuni haya yote yatakwisha na wote tulio wakosa watafufuka bila kufa tena. Pole sana kwa marafiki na Jamaa ya marehemu!

  • RIP Mafisango

  • Gra mvuki tokobo sana yo te…….

  • imana imuhe iruhuko ridashira kdi imwakire mubayo.

  • Biragoye kubyakira nk’abakunzi ba siporo mu rwanda kuko uyu yari patriote rwose,gusa Rurema amwakire abasigaye nabo bakomeze kugira ubutwari

  • NTAKUNDI NATWE NIRYO HEREZO UMURYANGO WE UKOMEZE KWIHANGANA

  • kina mwanzo kina mwisho ugende amahoro
    NB: Niyo ndiri ya twese ariko twihanganishije abakunzi be bose, umuryango we wose ndetse n’abakunzi ba ruhago, Imana imuhe iruhuko ridashira

  • Imana imwakire mu bayo

  • oh,Imana imuhe iruhuko ridashira disi, tugomba kubyakira nubwo bigoye!

  • Imana ifashe abasigaye.

  • imana imwakire mubayo kuko hariya ni iwabo watwese kandi umuryango we wihangane cyane.

  • ihangane mwana umuntu apfarimwe ariko nibupfanyi ibyaha urapfakabiri.

  • Imana imwakire mubayo

  • Imana imwakire mubayo kandi imuhe iruhuko ridashira

  • Uku niko isi imeze nta kundi kuko natwe turi hafi kujyayo.

  • IMANA IMUHE IRUHUKA RIDASHIRA

  • ndababaye cyanee

  • Mana nziza nikoko twese tugomba gutaha ariko mana wakire uyumukinnyi mubiganza byawe kuko twamukundaga ariko wowe wamukunze kuturusha.

  • sha imana imuhe iruhuko ridashira arikose nta mudamu yagiraga?

  • Yehova niwe wenyine ushobora kuzatugarurira Mafisango igihe azamuzura mubapfuye kuko hazabaho umuzuko w,abakiranutsi n,abakiranirwa ubwo rero ni Yehova wenyine ubizi niba Patrick Mafisango yaba ari mu mubare w,abazazuka ibindi ni ukwihangana nta kundi

  • tubuze umuntu wingirakamaro wakundaga igihugu imana imwakire mubayo

  • Tubuze umuntu w,ingirakamro mubuzima twihanganishije umuryango we abafana ba APRFC ntituzamwibagirwa IMANA imwakire mubayo

  • Tubuze ingirakamaro mubuzima abafana ba APRFC ntituzamwibagirwa IMANA imwakire mubayo twifatanyije n,umryango we.

  • imana ikwakire twagukundag

  • Ariko se bite ko murino minsi Tanzania hari ingusho y’abana bato bingirakamaro kandi bakunzwe.

  • R.I.P mafisango.

  • benshi bagufatireho urugero warumugabo imana ikwakire

  • NUKO BIGENDA TUMWI FURIJE IRUYHUKO RIDASHIRA.

  • imana.imwakire.mubayo.twifatanije.n’umuryangowe

  • RIp bro, u was number one!!!!!!!!!!

  • R.I.P bro, we love u!!!!!!!!!!!

  • imana ikwakire mubayo twagukundaga

  • yooooo!inkuru irababaje cyane, Imana imwakire mu bayo, kandi tuzahora tumwibuka nkabanyarwanda kuko hari ibihe byiza n’ishema yahesheje ikipe y’amavubi ndetse n’igihugu cyacu. Ese ntamugore asize ko bavuze umwana gusa? Turasabira niyo mpfubyi asize ku Mana

  • MUBUZIMA BIBAHO GUSA RDA TUBUZE ITWARI

  • pore sana ni rwandais ni zairois aliko imana imwakire mubayo alikose yaravuyehe sa kumi zijoro ni accident aliko harimo n’akabazo.

  • icyimbabaza ni itangazamakuru ryinaha,iyi nkuru kuma website yose umuseke niwo wayibanje ho,ubwo igihe.com kirayiterura nta ni nyuguti bavannyeho ibi byabayeho,njye nkunda umuseke.com,namwe ntimunyongere msg

  • MAFISANGO YARI UMUKINNYI WITANGA KANDI W’UMUHANGA.IMANA IMWAKIRE MUBAYO

  • Ngewe nkumunyarwanda ukunda imyidagaduro ndababe gusa imana hmwakire kdi uwo mwanawe babanaga natwe tumugire uwacu

    • Gute? sobanura uko wumva byakorwa! contribution yawe ni iyihe? ndabaza keza.

  • RIP GRAND JOUEUR!!!!LE FOOTBALL DES GRAND LACS VIENT DE PERDRE UN GRAND PARMIS LES GRANDS!

  • Buriya rero ntakibaho Imana itakizi,Mission Imana yari yaramuhaye kw’isi irarangiye.ahubwo ibaze wowe se kuki ukiriho?Imana imwakire mubayo.

    • Aho mwana wa mama soso ndagukunze nubwontakuzi

  • Twamukundaga.

  • igendere imana ikwakire mubayo gusa turababaye nkabanyarwanda nakundi twifatanyije n’umuryango we

  • gusa sindi imana ngo nguhe ijuru ariko ndarikwifurije uwiteka akwakire nifatanyije numuryango wawe kandi usize amateka meza ku isi.

  • gusa ntacyo narenzaho kuko n’IMANA yabishatse gusa IMANA imwakiremubayo kukongewe ndumva ambabaje cyane bitavugwa ooooooh!!!!!!my GOD dufatemumugongo umuryangowe nabanyarwanda murirusanjye tugirekwihangana, i wish him to go in the heaven.

  • Ni NYANGE zirapha nkaswe ibishwi n’ibikona.Babajije umuyobozi w’ingabo mu Burundi bati abahutu bo mu Kamenge baphuye bate?Arabasubiza ati Umwami yaraphuye ntawa mumbajije,Mwambutsa yarapfuye nta wamumbajije,Imfura zose zaraphuye ntawa zimbajije none murambaza izo mbesire zo mu Kamenge?

    • Jackson gusa iyi nkuru kereka niba wanze kuyivuga uko iri cyangwa ukaba warayumvise byamafuti. Gusa Mafisango si embecile nshuti ntukavange ibintu nkibi na kera habayeho. Kura va mu bwana ujye mubakuru

  • caho natwe tuzaza dukomezanye,humura ntarungu,Kanumba muzibwirane.

  • rwose nkaba kunda imikino 2rababaye cyaneeee gusa imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira,gusa intwali zirigushira
    steven kanumba,patrick mafisango ahhaaaaaaaaaa

  • none ko mwavuze ngo asize umwana nta maman we uhari

  • IMANA IMWAKIRE MU BAYO

  • Mafisango we igendere kuko ibyo wagombaga gukora warabikoze waritanze bihagije,wabanye neza nabose,urwanda ndetse na Congo bose baraguhamya,twagera muri Tanzaniya aho warugize igihe gito cyane bakakuririmba,tukwifurije kuzatura mwinjuru

  • Patriote, igendere ntituzakwibagirwa wari umugabo wanga gutsindwa, Imana ikwakire mu bwami bwayo.

  • mafisango usibye nokumukunda yari bazinawange koko nitwa Mutesa patrick
    tuzahoratumwibuka gusa umuryangowe wihangane

Comments are closed.

en_USEnglish