Zimbabwe ikomeje kotswa igitutu ngo ifate Mpiranya
Bivugwa ko Protais Mpiranya yibera mu mujyi wa Norton mu birometero 40 uvuye Harare mu burengerazuba bwa Zimbabwe, nubwo zimwe mu nzego z’iyi Leta zibihakana.
Protais Mpiranya, wahoze ari Major anakuriye ingabo zirinda Presindent arashakishwa kubera ibyaha akekwaho yakoze muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
US State Department yongeye gusaba Zimbabwe ko ifata byihuse uyu mugabo niba ari muri Zimbabwe, ndetse ishishikariza ibindi bihugu byaba bigicumbikiye abakoze amahano mu Rwanda kubatanga bakaburanishwa.
Nubwo urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha ruriho rufunga imiryango, uruzarusimbura ruzasoza mu 2014, akaba ariyo mpamvu ngo gufata abatarafatwa bigomba kwihutiswa.
Zimbabwe ishinjwa kuba icumbikiye Mpiranya, umwe mu bashakishwa cyane ndetse USA yashyiriyeho miliyoni 5USD kumuntu uzamufata cyangwa agatanga amakuru yahoo aherereye.
Zimbabwe ariko ntiyemera ko icumbikiye Mpiranya. Clemence Masango ukuriye ikigo cy’abinjira n’abasohoka muri Zimbabwe, yabwiye akanama k’abadepite bashinzwe iby’ubwirinzi ibibazo by’impunzi ko bashakashatse bakabura Mpiranya.
“ Nibyo biravugwa ko ari hano. Twakoze ibishoboka byose ngo turebe niba ari byo, gusa mu maraporo yacu, yaba mu bemerewe kuba muri Zimbabwe ndetse n’impunzi, Mpiranya ntawe twabonye. Inkambi imwe rukumbi ya Tongogara nayo ntayo abamo” byavuzwe na Clemence Masango
Masango yabwiye kandi ako kanama k’abadepite ko polisi mpuzamahanga, Interpol, nubu ikomeje iperereza ifatanyije na police ya haho, ariko uyu mugabo ntaraboneka.
Mpiranya, 52, wavukiye ahahoze ari muri perefegitura ya Gitarama, we n’abandi bagabo nka Kabuga Felesiyani, Augustin Bizimana, Callixte Nzabonimana, Aloys Ndimbati n’abandi bashyiriweho igihembo cya 5M US$ ku muntu uzatanga amakuru yerekeza ku ifatwa ryabo.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
afande mwanshakiye aba commando 11 b;abanyarwanda nkajya kuzana iyo mbwa mpiranya yamaze abantu muri operation
None sha wowe wiyemera ngo uzamuzana urusha USA imbaraga cg ubutasi?
sha nanjye uzambwire tuyjane tuzane iyo mbwa
erega igihe cyabo nikigera bakwihisha bagira bate bazafatwa kandi baburanishwe ku byo bakoze.dukomeze kwihangana tunahana amakuru biratureba twe nkabanyarwanda nitwe tuzi ibyago twagize.
Arikose uwomugabo bamuburiyehekoko?ari
kona Raden yarabonetse nimumwihorere ntagahoragahanze
Arikose uwomugabo bamuburiyehekoko?ari
kona Raden yarabonetse nimumwihorere ntagahoragahanze.
ariko GITARAMA!
hahahha!umusoda, moyor,prefet,umucuruziwese,yateguye génocide?ariko Rwanda na mr nyundo mwasetsa!!
Comments are closed.