Dr Binagwaho yashyizwe mu kanama kazashyiraho umuyobozi wa Global Fund
Byatangajwe mu mpera z’iki cyumweru na Global fund ko Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho ashyizwe mu kanama k’abantu batandatu bazahitamo abakandida bane bazavamo umuyobozi mushya wa Global Fund.
Ni mu itangazo ryasohowe ku rubuga rwa theglobalfund.org ku byavuye mu nama y’inama nyobozi y’uyu muryango yari yateraniye i Geneva mu Ubusuwisi, mu nama yabo ya 26.
Iyi nama yashyizeho abantu batandatu bagize akanama kazatanga urutonde (Shortlist) rw’abakandida batarenze bane bazatorwamo umuyobozi mukuru wa Global Fund.
Ako kanama kagizwe na; Don Baxter, Agnes Binagwaho, Karlo Boras, Nils Dolaire, Mireille Guigaz na Misaki Noke.
Dr Agnes Binagwaho, umuganga waminuje mu ndwara z’abana cyane cyane izahitana umwana byihuse (emergency pediatrics) ndetse n’utwana tuvuka igihe kitageze (neonatology) yakoze n’imirimo mpuzamahanga itandukanye, ndetse aba mu banyamuryango ngishwanama muri Global Fund Africa, International AIDS Vaccine Initiative, Public Library of Science, Multi-Country Support Program on SSR/HIV/AIDS n’indi mbereye y’uko agirwa umunyamabanga nshingabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Sida mu Rwanda, aba Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, maze asimbura Dr Richard Sezibera kuri uwo mwanya.
Global Fund, ikigega cy’Isi cyo kurwanya Sida,Igituntu na Malariya muri iyi nama ya 26 cyaboneyeho gutangaza ko hari budget ya miliyari 1.6 y’amadorari (1.6 billion USD) yagenewe kurwanya ziriya ndwara mu mu gihe cya 2012-14.
Corneille Killy Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
yes madam turakwemera urumuhanga pee n’ibwo bavuga ngo ntushaka kuvuga ikinyarwanda, uzajye wivugira nizindi ndimi biremewe, noho ubundi warize biragaragara.
congs minister uzahitemo neza,tukkuri nyuma rwose iyo nindi ntambwe ejo wasanga uyiyoboye.Buriya biva kugukora neza kwawe.congssssssssssssssssssss
congratulation for your performance and your skills
Ahubwo abe ariwe uziyamamaza maze atorwe.
SINZAHERA, wagiye ureka gukabya cyanee!None se kuvuga ikinyarwanda ubona bitari ngombwa kkuko ari umunyarwanda kuki atagomba kukiga akakimenya , ubona abanyarwanda bazi indimi z’amahanga ari bangahe %?Sawa murakoze.
Nimwiza.
ministere yubuzima urayijambije peeee
kugeza nanubu ntarakemura ikibazo cyimishahara yabakora munzego z ubuzima ubwo se kizarangira ryari
Ni byiza ko abanyarwanda dukomeza kwihesha agaciro.
so congratulation to our health minister
but there are still some problems to solve like problems of human resources management in BUTH (CHUB)and employee recruitment (injustice in recruitment,bonus from ministry of labor not yet given,no work contract of employees and so on
Murakoze ko muzabikurikirana kandi munadusure nk’uko mujya mubikora ku bindi bitaro, tunaganire, dukemure ibibazo dufite twishakemo ibisubizo.
MURAKOZE
peux attention for this madam is very intell
igent for you stop your comments
good luck hon. minister
nibyiza ko abanyarwanda bafata intera bifuzwa namahanga kubera ubumenyi bafite but still there are many problems mubuvuzi medical services mu Rwanda ntiziragenda neza peeeeee
ngaho se niyiyamamaze atorwe twaba tumukize muri medical field.
Birambaza iyo isi yose yemera umuntu wacu nyuma twe tukamusebya !!!!!!!!!!!!!!!!! Ubwo koko abasebya Binagwaho baba bunva ubwabo batitesha agaciro !!!!!!!!!! babona se abamuhisemo ari abasazi !!!!!!!!!!!!!!. Hon Binagwaho hari ikintu nkuziho kimwe : “URI UMUHANGA“ THAT IS ALL. SO GO A HEAD
PLEASE DON’T CONSIDER THE MINISTER AS INDIVIDUAL, BUT REFER THE IMAGE OF THE COUNTRY SHE BEARS FOR OUR BELOVED NATION AND LEADERSHIP.
I WISH SHE COULD EVEN LEAD THE CONCERNED INSTITUTION AND SECURE MORE FINANCIAL RESOURCES FOR EARLY CHILDHOOD DEVELOPMENT & HIV and AIDS PROGRAMS& IN RWANDA
ok elle belle jeune kandi azi n’ubwenge pe aliko no kuvuga indimi zose birakenewe ntawabimuhora kubera amateka aliko n’umuzungu mumezi 6mois abazi ikinyarwanda rwose courage et bonne chance.
Yes madame.nubwo tubura imiti cyane mubitaro but waciye akarengane kabaga mu itangwa ry’imyanya ya Pharmaciens mu turere no mubitaro kuko nta transparance yabagamo byose bikozwe nabari bagize PTF.gusa nge narabirebaga bikambabaza.naho ubu umuntu aba affectee ntakibazo nubwo hataburamo akantu but biraruta ibyambere madame komereza aho ujye utanga imyanya nkuko ihabwa abaganga.kiriya kintu wakoze turacyikubahira ninayo mpamvu ujya muruhando rw’amahanga.Gusa uzashake uko watworohereza tubone imiti kuko mubyukuri biragiye CAMERWA gukosora amakosa yakozwe mugihe cy’imyaka myinshi sinabarenganya nukuri nge ndabireba nkumva ndabababariye.mudutabare mu bitaro dore twe nta non dispinibilite twahereza umurwayi nkuko CAMERWA nu turere babiduha ngo non disponibles.Dutabare kdi komera uturinde no kurengana mubitaro batubwira yuko turi ba licencie nkabandi bose nyabuna dore turi Ba Phn Ao nkuko ba Dr ari Dr A0 mubisobanurire aba Directeur b’ibitaro be kudukandagiza no kutugaraguza agati mushyireho itegeko riturengera dore PTF iracyasinziriye.thanks
CONGRATULATION TO THE MINISTER
Imana igiriye neza abanyarwanda bahangayitse kubera binagwaho yava muri minisante kubona atanavuganira clinical psychology kandi ayi keneye namusaba ngo najya glob found ntazatukane kuko bamurangiza kariya nakazu kigenga kadakorera kubwoba naho ubundi najyana ariya palapala agira arapfuye.nkwifurije insinzi nanjye ugiye nahumeka kandi uzirinde abanyamagambo bahoraga bakuroha buri munsi baguteranya nabakozi bawe niko kubana neza numukoresha numukozi.urakoze Imana izaguhe amahirwe
Comments are closed.