Micho Milutin yatangaje urutonde rushya rw’Amavubi
Kuri uyu wa mbere mu kiganiro n’abanyamakuru, umunya Serbia Milutin Sredojovic Micho yatangaje urutonde rw’ibanze rw’abakinnyi 32 bo kwitegura guhatanira tike yo kujya mu gikombe cy’Isi 2014 n’icya Africa 2013.
I Remera ku kicaro cya FERWAFA, Sredojovic Micho wigeze gutoza Orlando Pirates yo muri Africa y’epfo yazanyemo amaraso mashya y’abakinnyi bato nka Olivier Kwizera, Francois Hakizimana, Eric Nsabimana n’abandi.
Iyi kipe kandi yayizanyemo ubunararibonye ubwo yahamagaraga Hamad Ndikumana bita Kataut uherutse kuza gukinira Rayon, uyu akaba yari mu mena z’ikipe yagiye mu gikombe cy’Africa cy’ibihugu cya 2004 muri Tunisia.
Urutonde rw’abakinnyi 32 bahamagawe:
Abazamu: Evariste Mutuyimana (Police FC), Olivier Kwizera (Isonga FC), Ndoli Jean Claude (APR FC), Jean Luc Ndayishimiye (APR FC)
Myugariro: Ngabo Albert (APR), Gasana Eric (APR), Jonas Nahimana (AC Leopards), Abouba Sibomana (Rayon Sports), Hamdan Bariyanga (Etincelles), Solomon Nirisarike (Antweerp), Emery Bayisenge (Isonga), Ismail Nshutiyamagara (APR), Hamad Ndikumana (Rayon Sports), Francois Hakizimana (Isonga)
Midfielders: Haruna Niyonzima (Young Africans), Hussein Sibomana (SC Kiyovu), Jean Baptista Mugiraneza (APR), Iranzi Jean Claude (APR), Jacques Tuyisenge (Police), Patrick Mafisango (Simba SC), Tumaine Ntamuhanga (Rayon Sport), Bonny Bayingana (Express FC), Fabrice Twagizimana (Police), Eric Nsabimana (Isonga), Imran Nshimiyimana (AS Kigali)
Strikers: Meddie Kagere (Police), Olivier Karekezi (APR), Elias Uzamukunda (AS Cannes), Sina Jerome (Rayon Sports), Farouk Ruhinda (Isonga), Dady Birori (Vita Club), Bokota Labama (Rayon Sports).
Urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 24 bazerekeza mu mwiherero muri Tunisia tariki ya 20/05/2012 azarutangaza kuwa gatandatu mbere gato y’uko ikpe ihaguruka mu kiganiro n’abanyamakuru.
Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM
0 Comment
ariko bafite amafaranga ye !!!! ngo abakinyi 24 bazajya mu mwiherero muri Tunisia !!!!! ….
ubu nuko hari babuze ahantu mu Rwanda habera uwo mwiherero???
ayo mafaranga aho kugira ngo muyakoremo kiriya gishanga ngo ni stade Kamena…. abana bahaturiye bakure bafite ahantu heza ho gukinira bazavemo abakinyi bakomeye mube muteje imbere ruhago mu Rwanda, mube munabonye ahantu hashya ho gukorera umwiherero….. mugiye kuyatsinda muri Tunisia? njye rwose logic yacu yaranyobeye
uwo mwiherero mugiye gutsindamo ayo madorali, ntuzavamo intsinzi izabajyana muri Mondiale cg Coupe d’Afrique ibyo birazwi???? numugira Imana mukarenga Nigeria Equipe izagurikira ntimuzayitsinda kubera ibibazo bigaragara byo kubura abakinyi bafite talent mu Rwanda……… impamvu twabuze abo bakinyi n’uko nta infrastructures na organisations dufite zo kuba twadeveloppa izo talents ; ibibuga byacu n’ibishanga, abagakoze organisation barya cash………… amafaranga mwakabaye mushora muri ibyo, niyo mujya gutwika mu myiherero itagira umusaruro andi mukayaha ababreziliens, n’abacoach bakosha asigaye mukayaha abagande , abazayirwa, noneho hajemo n’abahaitiens bashaje !!!!!!!!! andi mukayaha Karekezi …..umwaka ugashira undi ugataha muri muri ayo , bikabatangaza impamvu u Rwanda rutajya rurenga umutaru !!!!!!
I’m agree with rwanda team selection by mico
reka ngire icyo mbwira uwo muntu wiyita rwanyonga ngo ujye ubanza ukore research yiby’umupira mbere yo kuvuga kuko abantu nkamwe bindashima ntaho bigeza.. amavubi let’s goooo…
niba wungukira muri system mvuze haruguru nta kuntu utayishima …..
Ndashima iyo selection ya Micho ariko muzadushiriremo ingufu mutuzanire uriya munyarwanda uba mu Bufransa (MoneyPacket) naho abo barwanya ibyumwiherero bazabanze basobanukirwe iby’umupira.Muzongere mudutegurire indi 17teen bizaza buhoro buhoro kuko ntawe utsinda atabanje gutsindwa ,Courage kuri Federation shya yacu.Merci
bite bya Charles TIBINGANA? hari ikibazo afite se gituma adahamagarwa/
tubifurije intsinzi
ariko rwanyonga ufititiku , umenya urumunyeshyari kabisa. njye urandenze mbuze nicyo mvuga cyakora uzihane imana ikwiye kukugenderera mbere yabyose kuko ufite ikibazo cyishyari muri wowe
Comments are closed.