Irak n’Amavubi mu mukino wa gicuti
Updates (15/05/2012 22h): Uyu mukino wari wifujwe n’ikipe y’igihugu ya Irak n’u Rwanda ntukibaye kuko Irak yifuzaga ko uyu mukino wakinwa kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi, umutoza w’amavubi akavuga ko ikipe ye yaba itaritegura kuko hari hashize amasaha make atangaje urutonde rw’abagomba gutangira imyiteguro.
Ubusanzwe u Rwanda na Irak ni ibihugu bitabanye muri rusange kuko nta kinini bihuriraho, nta bubanyi cyangwa ubucuti budasanzwe ibihugu byombi bisanganywe, gusa ubu byaba bigiye guhuzwa na ruhago.
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda Gasingwa Michel, niwe kuri uyu wa mbere watangaje inkuru ko Ikipe y’igihugu ya Irak yifuje gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Irak y’abatoza b’abanya Brazil Zico wungirijwe na Edu, yifuje gukina n’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura mikino y’amatsinda muri Aziya yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi mu 2014, u Rwanda narwo ruzatangira bene iyi mikino tariki 2 Kamana rukina na Algeria.
Nyuma yo kubona ikifuzo cya Irak, Gasingwa Michek avuga ko bemey icyifuzo cya Irak gusa iyi akaba ariyo igomba gutanga ibikenewe ngo umukino ube; nk’amatike y’indege, amacumbi n’ibijyanye n’umukino bindi.
Bamwe mu bagize umwuga gushakira ibihugu imikino ya gicuti baba aribo bagiriye inama ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Irak ko u Rwanda ari igihugu gifite umupira umaze gutera imbere kandi uhozaho (consistent), bityo ko gukina n’Amavubi byaba byiza kuri bo.
Amatariki uyu mukino waberaho ntaratangazwa kuko Irak iri kubanza kureba niba, uyu mukino wakinirwa muri Turukiya (Turquie), izabashaka gutanga ibisabwa, byavuzwe, ngo ube nkuko byemezwa na Gasingwa.
Mu kwitegura guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi u Rwanda rwabashije kubona indi mikino ya gicuti ibiri; na Tunisia i Tunis tariki 23/05 ndetse na Libya nyuma yahoo.
FERWAFA ikaba yarifuje ko uriya mukino na Irak waba mbere gato y’uwa Tunisia hagati ya tariki 20 na 21/5/2012.
Mu gushaka ticket yo mu gikombe cy’Isi cya 2014 muri Brazil, u Rwanda ruri mu itsinda H hamwe na Algeria, Mali, Benin na Gambia.
Irak ni ikipe y’igihugu ikomeye, ubu iri ku mwanya wa 72, yagiye mu gikombe cy’Isi inshuro 1 (1986), mu 2004 yabaye iya kane mu mikino Olympic y’i Athens, mu 2007 yegukanye igikombe cya Aziya itsinze Arabia Soudite. Naho mu bihugu by’abarabu yatwaye igikombe cya Arab Nations Cup inshuro enye (4).
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM
0 Comment
bakomereze aha bashaka n’indi mikino ya gicuti bizatuma tumenyera gutsinda amahanga
bazaze iwacu mu Rwanda bana dusure.FERWAFa uwo mukino ningirakamaro muzareke ubere i Rwanda maze mureba ukuntu tuzawitabira turibenshi.Gusa bafite abahungu bezawe.
Ndabona icyiza kuko aribo basabye umukino baza iwacu natwe tukihera ijisho.
reka reka, bazabasake cyaneeeeeeeee
Comments are closed.