Digiqole ad

Police FC yakomwe mu nkokora na Marines i Rubavu

Ikipe ya Police FC yagiye i Rubavu kuri uyu wa gatandatu ikeneye cyane amanota atatu imbere ya Marines kugirango ikomeze urugamba rw’igikombe ihatanyemo n’ingabo za APR FC.

Umutoza Goran Kapunovic wa Police FC ubu arasabwa gutsinda imikino ibiri asigaranye
Umutoza Goran Kapunovic wa Police FC ubu arasabwa gutsinda imikino ibiri asigaranye

Ntabwo byayihiriye, kuko uyu mukino wari no gutuma irara ku mwanya wa mbere iyo iwutsinda waje kurangira itsinzwe igitego 1-0 cyantsinzwe na Alphonse Dushimimana.

Ibi bitumye Police FC isabwa kuzatsinda imikino ibiri isigaje (kwa Mukura na Isonga FC) cyane cyane ko mukeba wayo APR yo yaraye irangije imikino yayo yose yari isigaranye itsindira NYANZA FC kuri Stade Mumena i Nyamirambo ibitego 4-2, ikaba itegereje ko Police yatsindwa umukino umwe muri iriya ibintu bigahinduka.

Police ubu irarushwa na APR amanota 5, bivuze ko Police idakeneye no kunganya umukino n’umwe, yayitsinda yombi yatwara igikombe irusha APR inota rimwe gusa. Guhiganwa gutya ni ibintu bitaherukaga muri shampionat y’u Rwanda.

Kuri uyu munsi wa 24 wa shampionat ariko, habaye ikintu kidasanzwe ubwo ikipe ya Kiyovu Sport yananiwe kugera ku kibuga i Huye, ngo kuko yabuze “Transport” bityo bituma Mukura iyitera mpaga ibona amanota atatu itavunitse.

Kugeza ubu ikipe ya  Espoir y’i Rusizi yamaze kumanuka mu kiciro cya kabiri, ikaba ihaye umwanya  AS Muhanga na Musanze FC muri iyi week end zabonye ticket yo kugaruka mu cyiciro cya mbere zisezereye Gasabo United na Esperance FC.

Shampiyona ya 2012/13 y’icyiciro cya mbere izaba igizwe n’amakipe 14.

Kuwa Gatandatu tariki ya 12/05/2012

Marines FC 1-0 Police FC  (Alphonse Dushimimana)

APR FC 4-2 Nyanza FC  (Lionel St Preux 2, Karekezi na Papy Faty – )

Amagaju FC 0-0 Espoir FC

Mukura vs 3-0 Kiyovu Sports (Forfait)

Rayon Sports 3-0 Etincelles FC (Sina Jerome byose yahise agira ibitego 10)

Isonga FC 1-1 La Jeunesse

 

Urutonde rw’agateganyo:

G        Pts

01        APR FC FC       24        52
02        POLICE FC       22        47
03        MUKURA         23        46
04        RAYON S          23        43
05        KIYOVU           23        38
06        ISONGA FC      22        31
07        MARINES        23        28
08        ETINCELLES   22        25
09        AS KIGALI       22        25
10        LA JEUNESSE 23      25
11        AMAGAJU FC  23      22
12        NYANZA FC    23      20
13        ESPOIR FC        22      8

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nishimiye umwanya mukura igiye kuzarangiza champion iriho kandi rayon ntizaducika.mukura oyeeeee!!!!

  • ariko se ibi n’ibiki koko ikipe nka marine mbona yava mu cyicaro cya mbere kuko ntizi gukina ahubwo nugukinira andi makipe ubundi bayitsinda irihe ariko hagira impnduka ziba ugasanga iratsinze buriya baba basimbukiye i goma gushaka imiti y’itsinzi yanyuma kubera agafaranga APR iba yayihaye nahubundi nta mupira bazi

  • Koko ikipe nka kiyovu Fc ibura ticket ite?abafana bayo murumva mudasebyekoko?Mwagombye kwikubiata agashyi sinon deuxieme division,ticket Huye-kigali 2500 frw gukuba n’umubare abakinyi nabandi babaherekeza,none abaherwe banyu babasilamu aho birogo bakora iki?fanatisme yurugambo gusaaaaaaaaaa.Murasebyepeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • mukura oyeeeeeeeeeeeeeeeee,twishimiye umwanya mukura igiye kurangizanya,police ninyerera gato ntitunyerere bizashoboka ko twagizanya umwanya wa 2,imikino dusigaranye turusheho kuyishyigikira,amagaju namwe ubutaha muzisubireho muheshe ishema ikipe yo kubwa rudahigwa

Comments are closed.

en_USEnglish