Umuntu umwe kuri barindwi yemera ko Isi izarangira vuba aha
Ubushakashatsi bushingiye ku ibaza ry’icyo abantu batekereza kuri iyi si dutuye bwagaragaje ko umuntu umwe gusa kuri barindwi ariwe wemera ko Isi igiye kurangira vuba cyane.
Karen Gottfried yabajije abantu 16 262 bo mu bihugu 22 bitandukanye ku Isi.
Ababajijwe na Karen Gottfried bavuga ko yarangizwa ku mbaraga z’Imana, yarangizwa n’ikiza gikomeye cyangwa intambara ikomeye ya politiki, impamvu iyo ariyo yose, umuntu umwe kuri barindwi yemeza ko Isi nta kabuza izarangira vuba aha.
Umuseke.com umaze kumva iby’ubushakashatsi bwa Karen Gottfried, abantu 100 bo mu ntara zitandukanye z’u Rwanada babajijwe n’abanyamakuru b’Umuseke.com nabo bagira ibyo bavuga ku mpera y’Isi.
Abagera ku 100 babajijwe i Huye, Bugesera, Musanze, Rubavu na Gicumbi mu Rwanda bane (4) ku icumi (10) nibo bemera ko Isi igiye kurangira bugufi aha. Abasigaye bakavuga ko Isi buri wese ayisanga akayisiga.
Mu babajijwe na Karen bamwe ngo bemeza ko Isi izarangira vuba bashingiye ku buhanuzi bw’ingengabihe (calendrier) y’aba Maya iragura ko Isi izarangira muri uyu mwaka wa 2012.
Mu bihugu yabajijemo, yasanze Abafaransa aribo benshi bemeza ko Isi itazarangira, naho Abarusiya yabajije benshi muri bo ngo bemeza rwose ko Isi igiye kurangira
Uyu mushakashatsi Karen Gottfried kandi yemeza ko mubo yabajije abantu bafite amashuri aciriritse cyangwa batize, abinjiza ubutunzi bucye ndetse na benshi mu batarengeje imyaka 35 yasanze aribo bavuga ko Isi yaba igiye kurangira vuba.
Abanyamadini bamwe n’abemera ibitabo bitagatifu bitandukanye bemeza ko Isi igiye kurangira vuba, ndetse bakabishimangira babwira abayoboke guhindura imigirire yabo kugirango impera y’Isi izasange batunganye.
Cyakora uruhande rw’abatemera ibivugwa naba Pasitoro, Padiri cyangwa Shehi (sheikh) n’abandi rwo usanga ruvuga ko Isi itazahirima cyangwa ngo irangire ku mpamvu iyo ariyo yose, ahubwo iherezo ry’umuntu ariyo mpera y’Isi.
Kugeza ubu aho kujya nicyo kibazo kuko ntawurajyayo ngo agarukane gihamya, ndetse ntanuragerayo ngo yohereze ubutumwa bw’uko byifashe.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ibimenyetso kubemera Imana , bigaragaza ko isi igiye kurangira ni byinshi.
Vugamo ibimenyetso bitanu gusa niba ibyo uvuga ubizi neza.
MWABYEMERA MUTABYEMERA ISI IRIHAFI KURANGIRA VUBA AHA.
ibyo ni ibyifuzo byawe nk umwana w umuntu jyamani!!! kandi imigambi y aabantu siyo y Imana!!! ngo ntawuzi umunsi n isaha!!! usibye Imana data watwese wo mu isjuru!!! bien
MWARAYISANZE KANDI MUZAYISIGA. NTABWO YABA IMAZE IMYAKA ISAGA MIRIYARI ENYE N’IGICE IRIHO, NGO MWEBWE ABANTU MWIBONYE MUVUGE KO IGIYE GUSHIRA! MURI IKI KOKO? MWAKWICISHIJE BUGUFI MUKOROHERANA ISI MUKAYIHA AMAHORO?
NGE KUBWANGE SINZI BIBIRIYA CYANE ARIKO HARANDITSE NGO USIBYE DATA WO MU IJURU WENYINE NTAWUNDI UZI UMUNSI NISAHA ISI IZARANGIRIRAHO.
Kwemera,cg kutemerako isi igiye kurangira niuburenganzira bwawe,ariko umenyeko kurangira kwawe byo bizabaho pe!itegure rero muvandi!si kweri?
Njye ndakeka ko byaterwa n’icyo abantu bita hafi. Ese hafi ni mu myaka cyangwa ni mu mvugo ya bibiliya; sinon na Yesu/Yezu yabwiye intumwa ze ati nzagaruka bidatinze; ariko murareba ko hashize imyaka irenga 2000; nanjye rwose ndi mu bemeza ko nta muntu numwe kuri iyi si ya Rurema uzi igihe is izarangirira. Abavuga ibimenyetso ibyo batanga na mbere yuko Yesu/Yezu aza mu isi byariho(intambara z’urudaca, indwara z’ibyorezo; ubusambanyi n’ubusinzi burenze, abahanura binyoma,….
Ntekerezako mubyo ubushobozi bwumuntu nubwenge bwe bitabasha kugeraho no kwiyumvisha harimo nirangira ryisi.Ibijyanye nirangira ryisi Uhoraho niwe wenyine waba ubizi, gusa natwe ntitwabura kubitekerezaho kuko hari byinshi bigenda bihindagurika byerekana ko koko isi yaba igeze mubihe byanyuma.Padiri ati Uko ibihe bihora bihinduka iteka (bizahinduka kugera ryari?). Amen
1.intambara
2.inzara
3.imyuzure
4.impuha
5.gukora ibiteye isoni
so nakubwira nibindi ariko let stop by here kuko aribyo wifuje kumenya
ibi byose mbere ndetse na nyuma yo kuza kwa Yezu byarabaye amarorerwa yabereye sodomu na gomora yonyine ararenze ibi utanze nk’ibimenyetso ntago bihagije ngo uvuge ko isi igiye kurangira!!
nibi na byo byarahanuwe benshi bazatungurwa nyamara harubwo yaza utakiriho nyamunsi ishobora kukugereraho uyumunsi.icyo tuzi nuko ari bugufi kurimbura isi.sam we komeza ibibabwire.
ntamuntu uzi umusi nigihe yesu gusa niwe ubizi!!!!
John,ths 4or your message
hari n’ibindi:ishyanga rizatera irindi,na ba gayz hari icyo bavugwa ho,indwara z’ibyorezo,urwangano mu bantu,
Ibyo umutima udatekereza, ibyo ubwenge bwa muntu butatekereza, ibyo amaso atari bwabone kandi nk’uko tuzi ibyatubayeho ariko tudashobora kumenya ibyo iminsi ihishe ninako tudashobora guhakana ngo isi izashira, Icyo nabasaba nshuti dusangiye urugendo hano ku isi muze dukore ibisabwa kugira ngo nyuma y’ubu buzima hano munsi y’izuba tuzagire ubuzima bwiza. Nzi ko benshi bapinga ariko mureke gukerensa Ijambo ry’Imana kuko no kubwa Nowa n’uko byagenze abaza inkuge baramuseka, baramukwena ariko imvura iguye muzi uko byagenze , duce bugufi twumvire kuko muri Bibiriya haranditse ngo niwumvira uzarya ibyiza byo mu gihugu ariko nutumvira inkota izakurya.
Dukomeze twungurane ibitekerezo.
None se kubyo uvuze umuntu yarenzaho iki? biruzuye rwose ahubwo reka dukiranuke mu gato no mu kinini kandi dusengeshe umwuka iteka, dusingire ibyo Imana ishoborabyose yateganirije abayumvira kandi bayikunda
isi imaze amamiliyali iriho tuzajya tuyisiga haze abandi…
Abahakana ko itagiye kurangira sindikumwe nabo ahubwo musenge mufite ukwizera kuko igihe niki?
ewana urebye aho isi igeze birashoboka cyane pe kuko ibyahanuwe byose ntagisigaye gusa mukorere ijuru nkabazapfa ejo
kuva mvuka bavuga ngo isi irarangiye
kugeza ayamagingo ndashaje. banjye bahora
kuko ntawe uzi umutsi nigihe.ababivuga babiterwa nibibaza bahura nabyo ni byobabona mubuzima bwaburi mutsi.kuko haje umunezero gusa ntanumwe wakwibukako isi igiye kurangira. burimuntu wese iyo avuye mumubiri isi iba imurangiriyeho hakavuka abashya.one day umucunguzi niwe uzabyikemurira kuherezo.
Isi ntacyaha ifite,ububi bufitwe n’abayituyemo,kubwibyoIMANA IZARIMBURA ABARIMBURA ISI BAGERERANYWA NISI(MONDE),NAHO ISI iyi tubaho(terre)ntaho izajya,ahubwo ushobora kwibaza ngo nakora iki kugirango mbarirwe mu bantu beza? NIBA WEMERA BIBLE SOMA YOHANA 17:3,NO MUMIGANI 2:1-22,KUMURONGO USOZA HAGARAGAZA KO ABAKIRANUTSI ARIBO BAZAYIRAGWA,Ngaho dufashanye gutekereza,niba imana yari yararemeye Isi kurimburwa,nigute yari Gusezeranya indahemukaze ko bazayituramo iteka.IBINDI BISOBANURO WABAZA UMUHAMYA WA YEHOVA MUTURANYE
Yes,YESU yaravuze ngo ndaza vuba nzanye ingororano ariko twibuke ko umunsi umwe ku Mana uduhwaniye nimyaka igihumi.
ariko abantu kuki birengagiza ko ibintu byose biberaho kugirango bitwigishe mugihe cya nowa, sodomu na gomora niba harahiye ubu akaba ariho hitwa inyanja ipfuye kuki iyi si yo itazarangira ndetse vuba (ntagihe or isaha )n’uko ariyo iriho abantu beza cyane n’ibikorwa byiza ? buri wese afate umwanzuro kugiti cye .nawe uvuga ngo buri wese agira iherezo rye iyo apfuye ese uyu mwanya uramutse upfuye wagira iherezo ryiza
ba maso kuko uzaza ntazatinda kandi azagororera buri wese ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri
niba umuhanga akora igihangano yageza aho akabona igihangano cye kitakiri kuri up to date kuki imana yo niba yararemye isi ikaba ibona itakiri kuri gahunda itayikuraho ?jyaman isi izarangira kandi n’ibimenyetso bizasoza isi birahari ubwenge buziyongera kandi ubwo buri wese azavuga ngo n’amahoro abantu bahugiranye badashaka imana ni bwo umwana w’umuntu azagaruka
iyi si nta myaka 100 isigaje kuko secyibi yamaze gukorera ahagaragara. nimuze twitegure gushya cg kuguruka.
Reka mfashe Nambaje tugusubize.1.abantu bazaterwa ubwoba n’ibyenda kuba 2.abantu bikunda n’abadakunda ababo,bazaba basambana, urukundo rwa benshi ruzakonja,bazizeza amahoro kandi ubwabo ar’imbata z’ibiboze,indwara zaburiwe imiti n’inkingo,bazigwiriza abigisha ibigendanye n’irari ryabo.soma Mt24 igice cyose.
Sam umvugiye ibintu,Isi izarimburwa ni abantu babi,abakiranutsi bazaragwa isi,naho abahakana ko imperuka iri bugufi baribeshya kuko ibimenyetso birigaragaza,ISHYANGA rizatera irindi Shynga kuva muri 1914 intambara ziraca ibintu mu isi,Indwara z’ibyorezo,hari indwara nyinshi zitigeze zibaho kuva isi yaremwa,kandi zitavurwa,inyuzure n’ibishyitsi byose byariyongereye cyane,Inzara,nubwo ibiryo byiyongera ku isi,ariko birahenze cyane kuburyo hari abatabibona bakicwa n’inzara cg bakarwara indwara z’imirire mibi,urukundo rwa benshi ruzakonja,ibyo ntawabihakana,hazabaho ibihe birushya bigoye kwihanganira,abantu bazaba bikunda,badakunda ababo,bakunda amafaranga,bibona,bakora ibiteye isoni.ibi byose ntawabihakana.Ubutumwa bwiza bw’ubwami burabwirizwa mu isi yose nacyo ni ikimenyetso,ariko cyo ni cyiza kuko gitanga ihumure kandi ababubwiriza bagafasha abantu kwegera Yehova.Gusa ntawavuga isaha n’umunsi cg umwaka kuko bizatungurana. buri wese agomba guhora yiteguye,kandi agaharanira gushimisha Imana nibyo bituma ubaho neza muri iyi minsi y’imperuka
Erega ntitunashinzwe kumenya igihe isi izarangirira, icyo dusabwa ni ugukora ibyo Imana ishaka,dufashijwe n’umwuka wera.Musenge ubudasiba, kandi mube maso.
isi yatangiye ryari???? ninde uzi igihe izamara?????kugirango uvuge ngo isi igiye kurangira nuko ubu zi ibyo byose nabajije.icyo mugomba kwitwararika ni ugukora neza, ugahesha icyubahiro uwa kuremye, kunda mugenzi wawe, haranira amahoro……..
Ahaaa, nyamara n’ubwo njye ntigeze nemera ko yari kurangirana na 2.000 an, nemera ko izarangira le 21 Dec 2012. Kuko abahanga benshi ariko bemeza, kandi iyi taliki igahuza n’uko kuri Arctic Ocean kuri iyi taliki buri mwaka hasanzwe haba ijoro rya 24hours. Muri make nta manywa abaho uwo munsi(abize Geography mubizi neza, njye ntayo nize ariko mwabisoma kuri Encarta. Gusa Imana ntimpane niba ntangaje umunsi kandi ariyo yonyine bigenewe.
Ntago isi ishobora kurangira,buri muntu azajya yirangiza havuka abandi ,ni ko bizakomeza uko ibihe bizahora bisimburana iteka.
ntibyoroshye ku byiyumvisha ariko tujye tuba abanyabwenge, haranditswe ngo ntituzi umunsi n’isaha ariko kandi ngo azaza nk’umujur,a twitegure nkaho bizaba ejo kuri njye birashoboka cyane sindi un scientifique ariko iyo witegereza ubona ibiriho ari amarenga aburira cyane, nubwo bwose isi yacu iri expose kubintu byinshi byayirimbura iriya tariki ishobora kugira amateka mu mateka azaranga iy’isi yacu
Njyewe mbona isi izarangizwa n’abayituye.Iterambere ririho mbona ariryo rizayisenya.None se iyo wumva ngo hari ibihugu byakoze ibisasu bya kirimbuzi byasenya isi habayeho mistake 1 urumva tutashira?
Komeza mwirare ngo ntizarangira muziboneraho.
Yesu ntazaza ubutumwa butarakwira isi yose, nubwo hari ababyirengagiza reka turebe iri terambere rya ICT ko rizabagezaho ubwo butumwa natwe ubwacu maze twitahire tujye kuruhuka, gusa ikibabaje ni uko hari abatarakira umwami n;umukiza kandi hari benshi bapfa batizera umwami bazazukira gukorwa n’isoni no gutabwa mu muriro w’itekaaaa ehheheheheh ariko mwagiye munatekereza basi ijambo nk’iryo mukaritekerezaho
Bavandimwe mureke kwirengagiza ibyahanuwe bigaragaza imperuka y’ISI; kubemera BIble mwibuke isodomu na gomora ubusambanyi bwaberagayo uhindukire urebe nubwuy’umunsi basigaye bakangurira abantu bakoresheje website,abana bica ababyeyina babyeyi bica abana nibindi byinshi. maze mubone guhakana,excuse me nabwo nvuze ngo Itariki ,IMANA yonyine niyo izi uwo umunsi ariko nshingiye kubimenyetso nagisigaye uretse ifaranga rimwe naryo riri munzira.ISABATO NZIZA
Bonjour!!
Murakoze cyane banditsi biyi nkuru!
Ndahamya ntashidikanya ko isi izarangira vuba kuko nubwo ntazi umunsi cyangwa isaha ariko byose Uwiteka nyiringabo Imana nsenga kandi nkorera nifuza kubana nayo nzi neza ko babya ndikishije abakozi bayo!!
Kubyahanuwe byose ko bizabanziriza igaruka rya Yesu Christo umwami n’umukiza wanjye hasigaye gutangazwa kwa Dimanche ko ariwo munsi wo kuruhuka gusa, Isabato umunsi Imana yaremye ugakurwaho,
Nyuma yibyo abizeye Imana ishobora byose bakidondera amategeko yayo bose bazatangira kubona ibyago nyuma yibyo byago Yesu azaheraho agaruke maze isi ibe ijyeze kumusozo!!!
Ibindi bisobanuro usome bibiliya muri
Daniel n’Ibyahishuriwe yohana maze urabona igihe tujyezemo!!
DORE NDAZA VUBA NZANYE INGORORANO NGO AGORORERE WESE UMWIZERA,! NUKURI IRARANGYE NTA GISIGAYE!
no body can omit on this subject of the end of yhis world because even the global worming can justify it.
UYU MUHANUZI ARABESHYA NTAWE UTAROTA NIBA YARABIROSE YAHISE YUMVA KO BIGIYE KUBA.UBUNDI I Y’ISI TUZAYISIGA UKO TWAYISANZE.ARIKO IYO UREBYE UBONA IMPERUKA YO IZABAHO ARIKO NTAWE UZI ISAHA N’IGIHE
Uko byari bimeze kubwanowa ubu nezaneza birasa hasigaye ikimenyetso kimwe gusa kubwumugisha itorero ryumwami yesu kristo icyo kimenyetso rirakizi kd moturakora cyane kd turushaho no kwiyeza.Abamarayika barindwi bavuzimpanda baratambutse,Barangije 1965.Nyuma yaho hakurikiyeho.Ibyahishuwe 22 .muyisome yose kd muyitondere.
Ibi rwose turabyemera kuko ibimenyetso byinshi biri kugaragara
Mubyange cg mu byemere Yesu azagaruka gutwara itorero,kandi nta jambo na rimwe ryahumetswe n’Uwiteka ritazasohora.
NB:Usabwe guhora witeguye kuko naho YESU yatinda urupfu ntiruzatinda,kandi nyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima,kandi hari n’urubanza.
NTA JAMBO IMANA IVUGA NGO RIHERE,NKUKO NOWA YAROKOKEYE MU NKUGE NATWE ABARI MURI KRISTO YESU NTA TEKA TUZA CIRWAHO
Uwanditse iyi nkuru ni byiza gukora ubushakashatsi, ariko kuvuga ko ntawagiyeyo ngo atange ubuhamya bw’aho avuye muzakore ubundi bushakashatsi ku buhamya bumwe na bumwe butangirwa mu nsengero muzasanga hari byinshi buhishe mwageza ku basomyi bwabafasha!
wabihakana se witwaje iki ubwo?????????????
Ndagira ngo ngire abantu bakora ku museke kuki inkuru yamara like 2 weeks kuri website ko tubakunda cyane mwagiye mucukumbura mukaduha inkuru nshyashya uko mubishoboye. just a suggestion
bantu bajye ibyo phoph nasam bavuze he je n,a rien ajoute comprenez que notre createur aimee bc leur serviteur ce pour quoi ne fait rien sans dire leur serviteur si vous voulez connaitre bc de chose lissez la bible et si vous ne pris pas ce qu,il dis appropos de cette sige visite le web site http://www.watchitower.org. mercie de me coutez.
Twitegure dukora ibyo Imana ishaka. Dusenge ubudasiba kdi twizere Imana izadusobanurira ibyadushobeye.merci
IRYO N’IHAHAMUKA RYOGUTINYA GUPFA, NJYEWE NATURANYA N’ABADIVANTISITI BANYEMEZAGA KO BYANZE BIKUNZE MU MWAKA W’2000 ISI IZARANGIRA, NONE NTACYO BAKIVUGA. NJYE NIZERA KO IZARANGIRIRA IGIHE KITAZWI, ARIKO ABAVUGA NGO NI VUBA,NDABAMAGANYE CYANE. KUVA NKIVUKA BAVUGA NGO VUBA CYANE ISI IRARANGIYE.SO IBYO NIBIHUHA, ICYOTWAKORA N’UGUHORA DUKIRANUKIR’IMANA.
Comments are closed.