Digiqole ad

Mukakabego yabonanye n’abana be yari yarasize mu buhungiro muri Zambia

INEZA Mahirwe Christine w’imyaka 15, avuye mu modoka  ibyishimo biramurenga, asimbukira kuri Mama we yicunda ku bitugu bye. Nyuma y’akanya gato aramureba atangaye cyane amubaza mu rurimi rw’Icyongereza  ati ” yoo!Mama, is it you? (Mama ni wowe?) arongera aramuhobera .

Mukakabego Aramutsa abana be bari barasigaye muri Zambia/photo Ntawukuriryayo F
Mukakabego Aramutsa abana be bari barasigaye muri Zambia/photo Ntawukuriryayo F

Musaza we  Shema David w’imyaka 9 nawe arambiwe gutegereza uwo mukino wasaga n’aho utari burangire vuba, yegera mu kwaha k’umubyeyi we ahobera aho ashyikira, maze areba mama we mu maso aramubwira ati “The plane was slow”( indege yatuzanye yagendaga buhoro).

Ku isaha ya saa munani kuri uyu wa kane nibwo aba bana bombi bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe bazanye na “Kenya Airways” hanyuma imodoka ya HCR ibashyitsa ku kicaro cya Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi, aho basanze umubyeyi wabo abategereje.

Hari hashize amezi agera kuri 3 Mukakabego atabona n’abana be 2  kuko yari yabasize mu buhungiro mu gihugu cya Zambia.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka  nibwo Mukakabego yaje mu Rwanda aje kureba uko igihu kimeze muri gahunda yiswe “Ngwino Urebe, ujyende utange amakuru”(Come and See, Go and Tell) kuko yari amaze imyaka 18 atabonye ikirere cy’u Rwanda.

Nyuma yo gusura uturere dutandukanye tw’igihugu, harimo n’aho avuka mu karere ka Huye mu murenge wa Simbi, akabonana n’umubyeyi n’abavandimwe be, akibonera uko abanyarwanda babanye n’ibyo bamaze kugeraho, yafashe icyemezo cyo kudasubira muri Zambiya, maze asaba Minisiteri Ishinzwe gucyura impunzi kumufasha gucyura abana be.

Mukakabego yahungutse aturutse mu gihugu cya Zambia aho yari umwarimu muri Kaminuza ebyiri muri icyo gihugu (Cavendish University na National University of Zambia). Mbere y’uko ahunga yari umunyamakuru kuri Televisiyo y’u Rwanda.

Mukakabego wari waranze gusubira muri Zambia ahobera umukobwa we
Mukakabego wari waranze gusubira muri Zambia ahobera umukobwa we
Byari ibyishimo kuba umuryango wongeye guhura
Byari ibyishimo kuba umuryango wongeye guhura

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ni byiza abanyarwanda babishaka batahe bajye baha ubuhamya abasigayeyo baduhimbira ko mu Rwanda nta mahoro , nta justice….Ariko abo ni ababa barakoze ibyaha bibabuza gutaha bagashaka kugira abandi ingaruzwamuheto.

    • azahabwe akazi muri INILAK !

  • Nabandi bose ni batahe,kuko mu Rwanda hari amahoro.

  • very good

  • Oya naze tumuhe akazi kuko mu Rwanda hararyoshye kurusha iw’abandi.Ni na byiza ko aje yaraminuje ahubwo azajya anasubirayo kwigisha azana amakwacha tuyubakishe igihugu cyacu.Ni byiza cyaneeee

  • karibu Imana izamuhere umugisha iwacu bityo ntazicuze impamvu yaje

  • aaaaaaaahhhhhhhhhh!!!!!!!!!!!!! nibyiza peeeeeee, bazajya batubera aba hamya kubo basize iyo bari bari. Kalibu sana

  • we wellcome you in our best country.near your parent,friends,family,neighbors,….contribute participate in development of country.

  • mama shenge

  • Karibu sana kandi uzabwirwe abandi ko mu Rda ari amahoro

  • Nibyiza icyo nabwira abantu nuko bagomba gusura igihugu cyabo bakareba ibyo cyagezeho mugihe batari bahari nabo bagakomerezaho biteza imbere mugihugu cyacu twese igihugu ni cyu mu nyarwanda wese ,tavangura .

  • Ibi se buriya si ugukabya!!! amezi atatu se ni menshi? iri ni ishyano mba nica Bizoza kubera ko ahungutse bibaaye inkuru ishyushye, ubu se batahuka bose bashyirwa mubinyamakuru? niba uwanditse iyi nkuru ari na mwene wabo aramuhemukiye wasanga abantu batari bazi ibye.

  • Sha ni byiza,ariko se uyu mu Mama yatetse uwuhe mutwe ko jye n’abandi benshi twifuje gusura uRDA bakatubwira ko iyo gahunda itakireba impunzi z’abanyarwanda?
    Cyakora aduhere abanyarwanda intashyo y’amahoro na DEMOKRASI,ababwire ko isoko y’ibyo navuze hejuru ibarizwa muri Zambia.

  • ok well come and try to wash your old mind.

  • ariko aba bana b’abazambians?None se murabona uyu mukobwa ari umunyarwanda ra?

  • Nuko nuko ubwo wimuye iseta. Nabandi nka we bari bakwiye kugukurikira mugakomeza umwuga. Ntukagandishe ahubwo tabaza, ingo nyishi ziriruhukije.Ngaho shyiraho ishyirahamwe ry’aba-filles mere kuko mu bapfakazi ntubamo. Wekere Leta inagufashe gutegura iminani y’abo bana batigeze bamenya ba se, nk’uko nawe ushobora kuba utabamenya bitewe n’ibyo wivurugusemo.

  • ntabwo muri bazima pe; gutaha ni byiza ariko se ko badasa n’impunzi aho ….. cunguza sana

    • Nikose Mayobera we, ndagusuhuje. Sinkwifuriza guhunga ariko nagirango nkumbwire ko impunzi na zo ari abantu nkawe. Ushobora kuba waramenye cyane izarokotse tingi Tingi ariko n’ubwo Mukakabego yanaharenze cg agaca indi nzira ariko formule y’iryo shyamba yarayikoresheje arayizi. Ahubwo nk’uko Leta Nkotanyi ikomeje gukorana cyane n’Interahamwe twayisaba kuzibuka ako kana k’agahungu, bitabaye ibyo ba rwarakabije ntacyo bazaba bamariye abo baribanyemo badafashije umwana Nyakwigendera baryanye umwanda mu ishyamaba yasize. N’aho uwo mwana w’umukobwa we ni umu-Zairoise kuko inda bayimutereye mu ishuri aho i Bukavu Inkotanyi zitaramuvudukana. Ngarutse aho aho nahereye impunzi se wagirango zimere nk’uko bavugaga ngo inyenzi zigira imirizo n’amatwi maremare?

Comments are closed.

en_USEnglish