Digiqole ad

Mugesera yahawe ibyumweru bibiri ku minsi 30 yasabaga

Kuri uyu wa kane mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, urukiko rwanzuye ko Leon Mugesera ahabwa ibyumweru bibiri ngo asome neza Dossier ye.

Mugesera mu rukiko kuri uyu wa gatatu
Mugesera mu rukiko kuri uyu wa gatatu

Kuwa kane tariki 09 Gicurasi, Mugesera yari yasabye iminsi 30 yo kwitegura no gukira neza. Kuri uyu wa kane saa 14h na 56 (2.56’PM) nibwo Mugesera wari wambaye cositumu ya bururu yegeze ku rukiko aje gusomerwa imyanzuro nkuko byari byavuzwe ejo.

Presidente w’Urukiko Saidat Mungarere, wageze ku rukiko saa 15h10 (3.10PM) kuri uyu wa kane, nyuma yo kwibutsa ibyari byavuzwe mu rukiko ejo akanibutsa impamvu Mugesera n’umwunganira batangaga ngo aburane nyuma y’iminsi 30, yavuze ko Urukiko rumwemereye gusa ibyumweru bibiri kuko impamvu yatangaga zimwe nta shingiro zifite.

Mungarere asoma imyanzuro yagize ati: “ Mu bushishozi bw’urukiko,  rwasanze Leon Mugesera akwiye guhabwa ibyumweru bibiri ngo asome neza Dossier ye, akazaba akomeje gufatwa nk’uko yari afashwe” (afitwe na parike)

Ku mpamvu z’uko yari afite imiti azamara kuwa gatanu nimugoroba, urukiko rutegetse ko namara iyo miti agasabwa kujya kwitaba ubushinjacyaha agomba kujyayo nta rundi rwitwazo.

Leon Mugesera utari ufite icyo atangaza uyu munsi usibye kumva ibyo Urukiko rusoma, akaba azongera gusubira imbere y’urukiko tariki 21 Gicurasi uyu mwaka nkuko byemejwe n’urukiko.

Mugesera arashinjwa ibyaha byo gutegura Genoside, gushishikariza abaturage kuyikora, kubiba urwango mu baturage byose bituruka kuri Discours ye yavugiye ku Kabaya mu 1992.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mugesera niba usoma iki kinyamakuru saba imbabazi uzazihabwa. Reka guhanyanyaza nta mpanvu. Nusaba imbabazi, satani n’abambari be bazihita bamwara ako kanya twese tugusabire imbabazi ku banyarwanda no ku Mana.

  • Ariko ari mu biki ? yakweye icyaha ubundi agasaba imbabazi ko ibyo yakoze yabikoze ku mugaragaro bose babireba, ahubwo yikwirirwa urutebya ni yemere icyaha yakoze kuko nabo yatumye bapfa ntiyabazura kuko ni benshi uzi ngorore abatutsi bahamfiriye hejuru yuriya mugabo nasabe imbabazi kandi ahanirwe icyo yakoze wenda kuko tutareba mu mutima nagira amahirwe akihana ku Mana ubwo aziturwa naho ubundi niyinangira azabura byose kuko nubundi yarabibuze, uzi gupfana ubwenge nkubwe Ph.D yibitseho nta mumaro ubwenge nyakuri ni ukuva mu byaha tugakora ibitunganye ibindi byose ni ubusa.!!!!!!!!

  • Ariko mugesera izo ni uniform yambara ko burigihe mubona ya mbaye iyo shati ituku ra? Nibashaka bamu he amezi 2 nihahandi rusibiye aho ruzanyu ra

  • Yewe ntabwo nakubabarira kuko ababyeyi bacu n abavandimwe n incuti ntabwo bari banze kubona igihugu kiza nkiki, hejuru yawe bajyanye agahinda gakomeye cyaneeeeeeeeee, abo wabwiye ngo babanyuze mumazi barakumviye peeeeeeeeeeeeenawe urabizi, hagarara wemye nkuko wabishishikarije abandi wemye, hagarara rero ubisobanure neza, naho kubabarirwa byoo Imana n abo wamaze yiremeye mufitanye urubanza rukomeye

  • Nshimye ibitekerezo byanyu mwese nshuti zanjye.NIYICUZE,IHORANA IMBABAZI.AZABABARIRWA.thx

  • Nta cyahishwe kitazahishurwa ubwo yumvaga i Canada ntawe ubimenya niyemere ibyo yakoze yihane

  • Muraho nshuti zanjye?none mbibarije Mugesera yabonye doctorat mbere ya 92 cg nyuma yaho?uyu mugabo kuko uretse n’ubugome afite n’amashitani,ese ubundi ubwo dosiye ye hari abatangabuhamya bazakenerwa?Imana iturinde umutima nkuwa mugesera duture dutuje murwagasabo.Mugire amahoro

Comments are closed.

en_USEnglish