Digiqole ad

Gicumbi: Bagemuye amata ntibishyurwa, babarimo miliyoni 51

 Gicumbi: Bagemuye amata ntibishyurwa, babarimo miliyoni 51

Impamvu batishyuwe ngo ni ikoranabuhanga

Aborozi bagera ku 2039 bagemura amata kuri Koperative ubusanzwe babishyura nyuma y’iminsi 15 byarenga bikaba ukwezi kumwe, ubu hashize amezi abiri, usibye ibibazo mu bworozi byabateje ubu banafite impungenge zo kutabasha kohereza abana ku mashuri. Ababishinzwe bavuga ko ababagemurira batishyuwe kuko za SACCO babishyuriraho zidafite ikoranabuhanga.

Aborozi bagemuye amata muri Gicumbi
Aborozi bagemuye amata muri Gicumbi

Ni aborozi bo mu murenge wa Cyumba ubu bari kwishyuza amata bagemuye ku makusanyirizo ya Gatuna na Maya bakishyurwa na Koperative IAKIB.

Mu buryo budasanzwe, hashize igihe kinini kuri bo batishyurwa, ngo byabateye gukena n’impungenge z’uko bazohereza abana ku mashuri.

Aborozi twaganiriye ntibifuje gutangazwa amazina ngo bitabagiraho ingaruka mbi, gusa bavuga ko igihe bamaze batishyurwa amata yabo batanze byadindije ubworozi bwabo.

Bavuga ko bishyuza amafaranga y’amata bagemuye hagati mu Ugushyingo n’Ukuboza umwaka ushize. Mu minsi bavuga ko Koperative yari yabahaye tariki 07 Mutarama ko zitazarenga batarabishyura amafaranga y’amata yabo.

Umuyobozi ushinzwe icungamutungo muri IAKIB Ahishakiye Valens yabwiye Umuseke ko ikibazo cyabayeho ari ibigo by’imari bitaratangira gukoresha ikoranabuhanga,  aho mu mpera z’umwaka habaho gusuzuma imikorere bigatuma batuzuza amasezerano baba bafitanye n’ababagana.

Ati: “Ubu amafaranga batahembwe n”ay’ukwezi kumwe, k’Ukuboza 2018, ubu tuvugana twamaze kuyishyura bayohereje kuri SACCO, mu gihe gito baraba bayagejeje ku baturage, bitarenze icyumweru  cyangwa kitageze baraba bayabagejejeho.”

Nzayiramya Tarscice ni umukozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’amakoperative n’ibigo bito n’ibiciriritse bishingiye ku bucuruzi, avuga ko ubusanzwe amakoperative ahemba biturutse ku masezerano bagirana n’aborozi, bamwe bahemba nyuma y’iminsi 15 abandi bakishyura nyuma y’ukwezi , gusa barashishikariza Koperative kwishyura aborozi neza kandi vuba,  nkuko bagiranye amasezerano.

Mu karere ka Gicumbi habarirwa koperative zigera kuri 426, bakagira na SACCO 25, bamwe muribo bakunze kugarukwaho mu kutubahiriza amasezerano bagirana n’abaturage,  by’umwihariko.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

0 Comment

  • Mwaramutse.ariko nisabire abanyamakuru batugezaho inkuru kujya bakurikirana neza inkuru igihe bagize amahirwe yo guhura ni abo bayobozi.ni gute umuyobozi yihanukira ngo ubu tuvugana ngo byakemutse hatarashira n isaha umuturage yabagaragaje ko banze kubakemurira ikibazo, nisabire abanyamakuru umuyobozi najya akubwira ngo babirimo cg baraye babikoze jya umusaba evidence, abenshi baba babikiza mwamara gushoka wa muturage akakabona.ba type benshi mu nzego z ibanze bakorera ijisho.buri munsi ivugo nimwe icyo kibazo turakizi turi kugikurikirana! Kare se mwakoraga iki? Abayobozi inzego z ibanze nimukorere igihugu ni abaturage kuko musaba akazi nicyo mwasabiye.Ejo His excellence yabashyira hanze mu gatangira ibineno mwaranze gukora ukk bikwiye.mureke gukorera ijisho

  • Imvugo zarambiranye muri 2018 tutifuza gukomezanya nazo ni iz’abayobozi babeshya!
    Ibaze ko badatinya no kubwira HE ngo kiraba cyacyemutse, habaye uburangare,…gusa nabonye ari itekinika nk’andi matekinika yose, kandi imvugo nk’izo zisa n’izqrangije kwemerwa muri system yose!
    Reka ariko nkwereke ko imvugo nk’izo mu gisirikare cya nyuma ya 94 bazita “GUTERA IGIPINDI” imvugo nk’izo rero nubwo nta kuri zirangwamo hari ubwo ziba ari ngombwa. Ngo zicubya uwari uje arakaye, akagenda yoroshye nubwo nta gisubizo cy’ibibazo bye aba atahanye. Ibi rero bisa n’aho byemewe kuko no mu ngando zimwe na zimwe abayobozi bajyanwamo bigishwa kujya baterea IBIPINDI mu gihe nta gisubizo bafite gifatika ku bibazo abaturage bibaza. Niyo mpamvu nta muyobozi upfa kwirukanwa ngo nuko byagaragaye ko yateye IGPINDI keretse uwo bigaragayeho ko yari afite igisubizo nyacyo ku kibazo cy’umuturage nyamara agahitamo gukoresha igipindi. None se mu mushyikirano w’ubushize, ikubazo cya Bourse nticyacyemuwe na HE. Mwigeze mwumva hari uwo yahoye ko barangaranye abanyeahuri?! Umpakanya anyomoze.

Comments are closed.

en_USEnglish