Kirehe: Ikizamini cy’akazi cyakererewe amasaha 6, Interview nayo ihita ikorwa
Kirehe – Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Kirehe, abakandida banditse basaba akazi mu burezi bazindutse bajya gukora ikizamini byari biteganyijwe ko gitangira saa mbili za mu gitondo (8h00 a.m), gikererezwa ku mpamvu batabwiwe batangira kugikora saa munani (2h00 p.m). Aba bakandida kandi bahise bahabwa ikizamini cya ‘Interview’batategujwe, bamwe bagikoze kugeza na saa mbili z’ijoro.
Umwe mu bakoraga ikizamini yaduhamagaye saa moya z’ijoro zarenze, atubwira ko aribwo akivayo kandi asize hari abategereje gukoreshwa Interview.
Yagize ati “Bigeze saa moya n’iminota 10 ikizamini kitararangira, baracyakora Interview, ibaze kuva mu gitondo abantu inzara yabishe, nta wariye, nta wanyoye ndabona bagiye kurara muri Rusumo High School aho twakoreye”
Uyu mukandida avuga ko gukerereza ikizamini amasaha atandatu nta kintu na kimwe bababwiye byababaje abakandida.
Abakandida bakoraga ikizamini ku myanya irimo kuyobora ibigo by’amashuri no kwigisha . Abakandida bagera kuri 300 bari bitabiriye ikizamini bavuye mu bice binyuranye mu gihugu.
Uyu mukandida ati “ikizamini cyanditse twagitangiye saa munani n’iminota 15 kirangira ahagana saa kumi n’imwe (5p.m) ariko haba ibintu bidasobanutse kuko bahise bashyiraho na Interview, mu gihe tutabimenyeshejwe kandi ubundi tuzi ko Interview inakorwa n’abatsinze ikizamini cyanditse. Twatunguwe.”
Abakozi iki kizamini banenze iyi mikorere ko itajyanye n’indagagaciro yo kubaha abo uha serivisi, kubahiriza igihe no kumenyekanisha impinduka mu gihe gikwiriye.
Bavuga kandi gukora ikizamini bitinze byatumye bagikora batiteguye neza kongeraho n’abakoze ‘interview’ bamwe bwamaze no kwira, bananiwe cyangwa bashonje.
Gerard Muzungu, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko ku bizamini by’abarimu basanzwe basaba uburenganzira bakanakoresha Interview kugira ngo bamenye ubushobozi bw’umuntu bagamije kureba ireme ry’uburezi yatanga.
Yavuze ko gutinda byatewe n’uko bashakaga ko abakandida bakorera mu mucyo kuko hari benshi mu bakandida bari bakuwe ku rutonde rw’abakora basaba ko bisuzumwa maze ngo basanga bifite ishingiro.
Uyu muyobozi yemera koko ko abakandida batari babwiwe ko hari na Interview. Ati “Bose baratunguwe, icyabiteye ni uko benshi baba bakora ingendo ndende, nubwo tutari duhari, twese nka Komite nyobozi twaratekereje dusanga nk’umuntu waturutse i Cyangugu (Rusizi na Nyamasheke), ngo aze ejo azagaruke, biraruta ko yakora ibizamini icyarimwe utazanyurwa n’icyabivuyemo, tukamwereka amanota ye n’uko byakosowe.”
UM– USEKE.RW
0 Comment
Kirehe na Kamonyi biva inda imwe.I Kamonyi Ikizami mugikora ushinzwe uburezi Kayijuka abatuka abacunaguza.Umushomeri iwe ni icyaha!Utugambo avuga turyana kurusha inkoni.Naba namwe muraraye ariko ntabicunaguzo!Kayijuka!!!
Igitekerezo cyawe
yewe kirehe ni yo nkuru kuko ntirushwaaa.ahubwo uyu munyamakuru aduhe number ye ya whatsApp kuko ntabwo yamenye byose kuri iki kizamini
mayor ndakunenze ugaragaje ko ntacyo umaze ukwiye kuvaho
Uvuga aba atarabona!
Nari ndiyo nakoze icya Headteachers gusa nabonye bunyiriyeho ntarakora interview ndataha ndayihorera da!nahavuye saa 6:00pm
Gusa Imana ibababarire ariko bisubireho kuko bimaze kuba umuco mu turere twinshi na Gicumbi nagiyeyo dutaha bwije nabwo bakereje ikizami gutyo!
Ni hatari na Gicumbi byatubayeho buri bucye Noheli ikaba!kuko naromese hafi saa moya z’ijoro kdi nasize bamwe bagikora!!!Ariko buriya ntekerezako baba batunguwe kuko baba babizi neza ko abantu baturutse mu turere twose tw’igihugu so sinumva rero ukuntu wakereza umuntu bigeze hariya ngo nuko ashaka akazi!!!agize kuba ababaye kubera ubushomeri warangiza ukamuraza mu muhanda,ni ikibazo pe!nkanjye Kirehe navuyeyo saa kumi n’ebyiri ntakoze interview kuko nabonaga bwanyiriyeho kdi nta gahunda yo kurara nari mfite.
Gusa imana ijye ibababarira kuko ntibaba bazi ibibazo abantu baba bafite ahari!
Akarere ka Kirehe ko kari gusubirinyuma biriguterwa n’iki? wabona bahugiye mumatiku tu,hariya haba ibintu by’ironda koko nironda karere byiyongeraho kuronda aho abantu baturutse.usanga byangiza imikorere n’iterambere ry’abaturage. ababishinzwe nibabikurikiranire hafi kbs.
Kirehe igira imikorere mibi cyane iheruka kuba nzima kubwa NKUNZUMWAMI, NA MURAYIRE unashimwa cyane muzungu ikipe ya kirehe akoreramo yaramucanze niyegure
Comments are closed.