Rayon Sports yirukanye burundu Nova Bayama
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwirukanye burundu Nova Bayama kubera ko ngo yatereranye ikipe ubwo yakinaga na Musanze FC . Ngo yabeshye ko arwaye kandi nta raporo ya muganga ibyemeza. Nova Bayama yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya Rayon Sports yinjiyemo mu mwaka wa 2016.
Undi mukinnyi wa Rayon wafatiwe ibihano ni Djabel Manishimwe wahagaritswe ukwezi kuko ngo yataye akazi nawe agatererana iklipe mu mukino na Musanze FC.
Umukino aba bambi bahaniwe ko batereranye ikipe wari wahuje Rayon Sports na Musanze urangira Rayon itsinze 2-1.
Icyo gihe Djabel yari yararanye n’ikipe i Musanze ariko aza kuvayo mbere y’umukino kuko yavugaga ko afite ubutumire bw’ikipe yo muri Portugal bityo ko yari afite itike y’indege yo kwerekeza muri Kenya aho agomba gushakira Visa yo kujya muri Portugal.
Manishimwe Djabel yavugaga ko indege yagombaga guhaguruka ku isaha ya saa kenda(3h00pm) habura iminota mike ngo umukino na Musanze FC utangire.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko iyo kipe yo muri Portugal nta butumire bwayo babonye bityo bafata Djabel nk’umukozi wataye akazi bukaba bwahisemo kumuhagarika igihe kingana n’ukwezi kandi akazatanga ibisobanuro.
Kugeza uyu wa Gatatu Manishimwe Djabel aracyari muri Kenya aho arimo gushakira Visa yo kujya mu gihugu cya Portugal.
Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW