Gen Bosco Ntaganda yasimbuwe na Col Makenga
Ingabo zo ku ruhande rwa Gen Bosco Ntaganda zigumuye kuri Leta ya Kinshasa kuri uyu wa kabiri zatangaje ko Bosco Ntaganda yasimbuwe ku buyobozi bwazo.
Nkuko bitangazwa na BBC, izi ngabo ziyise M23 zigiye kuyoborwa na Col Sultani Makenga nawe wavuye mu ngabo za Leta, akaba asimbuye Ntaganda.
Ingabo za Leta kuwa mbere tariki 8, zatangaje ko zigaruriye uduce twose twa Masisi twari twafashwe na Ntaganda, ndetse ko agahenge kagarutse nkuko byemejwe n’umugaba mukuru Lt Gen Didier Etumba wanavuze ko ingabo za Ntaganda zihawe kugeza kuwa gatatu tariki 09 Gicurasi nk’umunsi wa nyuma wo gushyira intwaro hasi.
Gusimbuza Gen Ntaganda bivugwa ko ari uburyo bwo kumuhungisha ibyaha akomeje gukurikiranwaho, ndetse akaba anashakishwa n’urukiko mpuzamahanga rwa La Haye. Nubwo Ntaganda we abihakana.
Ntaganda ashinjwa na ICC gushyira abana mu gisirikare kimwe n’uwo bahoze bakorana Thomas Lubanga wabihamijwe i La Haye.
Itangazo ryasinyweho na Lt Col Vianney Kazarama rivuga ko ingabo zahoze ari iza CNDP ubu zishyize mu mutwe witwa M23 ugomba gukurikiza amabwiriza azajya atangwa na Col Sultani Makenga.
Iri tangazo rivuga ko Ingabo zabo zavuye muza Leta kuko zafatwaga nabi kandi zitanahembwaga.
Lt Col Vianney Kazarama yabwiye BBC ati: “ Guverinoma ya Congo ntiyubahirije amasezerano twagiranye mu 2009 niyo mpamvu twitandukanyije nabo, turashaka ko Leta yongera ikumvikana natwe bushya”
Col Sultani Makenga wasimbuye Gen Ntaganda afatwa nk’umurwanyi ukomeye mu ntambara zagiye zibera muri kariya gace. Makenga n’ingabo yari ayoboye zinjijwe mu gisirikare cya DRCongo muri (Brassage ya 2009) mu minsi yashije basanze mugenzi wabo Ntaganda n’ingabo ze bahoranye bose mu ngabo za CNDP.
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya DRC mu ntara za Kivu zombi Lt Col Sylvain Ekenge tariki 6 uku kwezi ari mu mugi wa Goma, yatangaje ko abasirikare 80 bayobowe na Col Makenga batorotse nabo igisirikare cya Leta, Ekenge yavuze ko Col Makenga ashobora kuba yarahungiye mu Rwanda.
Ibi Col Makenga yabihakaniye kure yemeza ko yavuye i Bukavu n’ingabo ze baca za Kalehe berekeza i Goma akomeza yerekeza iya Rutshuru ari naho ngo ari ubu nkuko yabitangarije BBC.
Imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya DC Congo n’abazigumuyeho yatumye abaturage barenga 20 000 bava mu byabo, muri aba abagera ku 5 800 ubu bamaze kwakirwa mu nkambi ya Nkamira mu Rwanda.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Birabe amazi ntibibe amaraso, ibibintu byihishwe inyuma Ntaganda ntiyogira iyo politic, hananije NKUNDA (Homme sage) ntaganda arahumirije, gusubira inyuma sukunanirwa gusa ni system yagisirikare ikoreshwa, yakoze mugihe cya General Nkunda
Les enemies de l’Afrique c sont les responsebles des gvnt differents ,tjrs abaturage les Innocent barapfa buri munsi,bazira inda nini ubugwari,gusa ntibirangirira aho kuko usanga a la fin Banyiri gitugu nabo bahura ni ibibazo.
mureke mukorere hamwe,twubake ejo hazaza ha Africa.
murakoze
BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI NAMWE BANYEKONGO BAVANDIMWE SINDAGURA NDABURA IBI BINTU MUBIREBESHE AMASO ABIRI, MUBYUMVISHE AMATWI ABIRI KANDI MUBUVUGISHE AMATAMA YOMBI KUKO BITAZOROHA NA GATO D– USENGE DUSHIKAMYE IMANA ITURINDE KUKO TWE UBWACU NTACYO TWABIKORAHO.
IMANA ISHOBORA BYOSE IRINDE ABANYARWANDA NABATUYE ISI BOSE.
GOD HELP OUR COUNTRY AND OUR WORLD.
Erega imana niyo ishobora byose dusenge imana kuko iyi ntambara iteye urujijo kuko ibirimo gukorwa ntibisobanutse, ese wavugako Col Makenga n’ingaboze banyuzehe bajya Rucuru nkuko abivuga? None se aho banyuraga ntangabo za DRC zihari? Nukuvugako harindi nzira igera Rucuru!!!!.
Makenga et Ntanganda ibyo barim bamenye neza ko ni hahandi bizarangira nki bya Nkunda.Nibiybire zahabu gusa bagure na makamyo bashire mu muhanda Goma-Beni et Butembo bacuruze.Motifs y’intambara yo ntayo bafite nukwicisha les innocents abandi bahunga bajya mu nkambi basangayo abandi baciyeyo imyaka kuva 1994-2012.Mwitubeshya.Mushake amahoro par moyen pacifique,people are tired with war.plzzzzzzz muvuze murujijo.
Bigutwayiki kuba bafite ayo makamyo nokuba anyura muriyo mihanda ko aruko bahameneye amaraso yabo se bakashakira umutekano,bikubabaje ho iki?
Iyi ishobora kuba igiye kuba intambara ikomeye cg iteye ubwoba igiye kuba mubiyaga bigari nihatagira igikorwa ngo ikumirwe.
Nugusenga Imana ikarinda abayo.
intambara ni drc iyitera, drc kuki itunvikana nabariya barwanyi?
nonese baretse iyomidugararo niba generol NTAGANDA BOSCO ntamakosa yikekaho yakwishyikirije URUKIKO MPANABYAHA RWA LAH kugirango rumukureho igisuzuguriro kandi byamuhama bakamushyiramo AMAPINGU
Birantangaza kunva bavuga ngo Makenga ntiyanyuze mu Rwanda yinjiye i cyangugu arikumwe nabasirikare 200 burira amakanyo barara bageze kumupaka w’u rwanda na kongo hafi y’ibirunga binjira ninjoro koko fardc zari zamutegeye Karehe ntiyahanyura yazavuga akarimurori
Iyi ni imitwe sha mujye mwicecekera! ahubwo gusa dusenge ntibizatugereho.
byumvikane neza bosco arebwa ibyaha yego ntakindi yakora uretse wa mugani mu kinyarwanda gupfa yisasiye .yagambaniye intwa Gen nkunda bafatanyaga mubyo impunzizose zabonagamo amakiriro ,nahowe ninyunguze bwite mumureke nananirwa bazamugeze imbere yasentare.
Banyekongo mutegereze muzabona agahenge OBAMA arangije amatora n’uwasimbuye Sarkozy bamaze kubyumvikanaho; mubaye rero mudashobora gutegereza icyo gihe mubigaragaze naho KABILA ????.
@ Umuseke namwe musigaye munyonga comments? narinzi ko ari mukeba wanyu gusa igihe.com none namwe nuko?
MANA ishobora byose,ni wowe wenyine urakemura biriya bibazo bya DRC.Tabara abaturage bawe baherenganira,bazira abanyepolitiki.
INGORANE YUYU MUNJINGA NUKOYABINEYEMO AKAGAMBANIRA NKUNDA NONE ATANGIYE NKUBONA YUKO YAHEMUTSE WARUZIKO CNDP YARIFE IMBARAGA ZIDAHANGARWA NONE UTANGIYE GUSAKUZA CYANGE WARUZIKO WABANA NIRIYA MISEGA YARETA USANGA MAJORO ADODA INKWETO KUMUHANDA NIMUSHAKA MUYONGE
Icyo navuga na Nyina wundi abyara umukobwa, kandi ngo urucyira mukaso rugatwara nyoko, nukuvuga Ntaganda yibeshe ko atanze nkunda kandi bari bafatanyije banafite imbaranga none ubu niwe bariguhiga nimbeba, iyo amureka bagafatanya ubu amahoro aba yaragarutse muri kariya gacye, Nkunda yari Home Fort, njye mufata nka CHEGEVARA,yashakaga ko muri Congo haba impinduramatwara,yashakaga ko ubwoki bwose bwumvikana. ariko JUDA ariwe NTAGANDA yaramugambaniye none ubu abari abasore ba CNDP nibo bari kumurindira umutekenano, iyaba bamufataga bakamutwara Ilahe nibyo byaba byiza, ariko arabesha umunsi uzaba umwe azishura ibyo yakoze byose, harimo no guhemukira abavandimwe be.
Mureke Imitwe bamufate aryozwe ibyo yakoze Abaturage ntibabi genderemo bazira amaherere AHA!!!!!!!!!!!MANA YACU TABARA ABAWE
Njye mbabajwe cyane n’abasirikare ba CNDP bagiye inyuma y’umugambanyi (Yuda Ntaganda)!!!
Bamureke yishyure ibyo yakoze!!!!!
Imana izabibemo
Dusengere kongo ,turimuminsi yanyuma
eric gusebanya sibyiza ngo abasirikare ba leta ya rdc Major adoda inkweto wagobye kwisubiraho ukarya uvugishya ukuri
ntacyo muzatwara Ntaganda nubwo murikumutuka.
SHYA RWandanziza urabizi konatwe yadukozeho uwo twembi dusgyigikiye? ariwe gen. nkunda twakoriki ngo tumusubize ubutwaribwe butagereranwa.tukarwa nya uwowise yuda naba mutumye.ubitekerezeho.
ndabona intambara igiye guhindura isura inama nagira gvm ya congo nuko yakwiyegereza abarwanyi cyane cyane CNDP kuko ariwo mutwe usa nufite intege bakicara bakaganira kuko ntawuzava hanze kugirango akemure ibibazo byabo kuko niba abasirikarebatangiye kubatoroka bigaragare ko hari ibyobatumvikaho pour trouver la pacification au nord-kivu.
abakoze comments bose ndagirango dufashanye tumenye ibiriho, jye mbona M23 irwanira ukuri,ibya Nkunda na Ntaganda tubireke kuko biraturenze ahubwo dufatire ibintu aho bigeze, abenshi muri mwe muri aba camarades mufatanye n abandi gushakisha amahoro mu gace, Imana ibarinde.
Nonese bararwanira ukuhe kuri? ubwo se ko abantu bongeye guhunga, abana bataye amashuri nibindi nntarondoye, ndetse nizindi zari zikiri iRwanda. ntabwo buri gihe imbunda ikemura ikibazo. jye nta kuri mbibonamo.
wakubona utakuboan wowe kaka birakureba kandi aho bikurya uhishime
les congolais!!!!! mwarakeye aho ko amaraso yamenetse ahagije?kubwinyungu z’umuntu umwe gusa abaturage barenga 20000 bakuwe mubyabo! ya kwitabye urukiko?amahoro ya congo azaboneka ryari?mwagiye mwigira kubindi bihugu namwe mugakunda igihungu n’abaturage,les militaires sont chargés de proteger la vie de la population et non de la faire perdre, que gen ntaganda soit jugé afin que la population congolaise ait la paix!turarambiwe n’intambara zidashira muri Est du congo abana bacu tumaze gutakariza hariya nibenshi cyane.intambara idafite objectif.
Njye sindi umunyapolitiki, ariko ngaya cyane abayikora, baba abo twita abakomeye(les occidentaux, baba n’aboroheje(les africains), kuko bamwe bacura imigambi kandi mibi, abandi bakayishyira mu bikorwa, ubundi utabikoze neza akitwa umunyagitugu,umwicanyi n’andi bashatse, ariko bose nta n’umwe uhagarara ngo afashe Imana kuyobora ubwoko bwayo.Imana ibarebe .
NJYE NSHIGIKIYE NTAGANDA NA MAKENGA, MUGIHE BENEWANYU BAHEZE MU NKAMBI CONGO YARABIRUKANYE KUBUTAKA BASIGIWE NABAKURAMBERE, MUTARASHE ZIRIYAMBWA ZA BACONGOMEN MWABA MWITESHA AGACIRO, MUBAKUBITE MPAKA IGIHE BAZACYURA IZOMPUNZI MUCYUBAHIRO. ATARI BYABINDI BAHORA BABICA URUBOZO. PIGA WAO, AHO GUPFA NKIMBWA MUZASIGE INKURU.
Ndabizi ko mufite ingabo zikarishye kandi nimpanvu yo kurwanya leta ya yozefu murayifite gusa mushyire ahagaragara icyo murwanira kugira ngo ni nimirwango mpuzamahanga yunve ukuri kwanyumurusheho kwiyubaka muri politiki mwubake nintego irushijeho gukomemera muzarushaho gusimbuka neza
abanyekongo nibo bazarangiza ibibazo byabo!
un jour tous ces geans qui font les bagarres au congo seront devant le tribunal du ciel ,c’est qui me fait la joie nul n’est sera pas echappe ce jour! mukore ibyo mushaka ariko kumunsi wimperuka nta reta nta na parti politique kandi nta kwicuza kururiya munsi imana izaba imeze comme une lione!ziriya mpinja ziriya mpinja(ibibondo) ni aba ambassadeur b’imana kuriyisi kandi muzicuza mutagifite uburyo kandi mwese ntanumwe ukunze aba innoncent n’inyungu zanyu gusa mumenyeko imana izi ukuri psaume 139 muzasome mwumveko imana itazi cg ikangwa nuko mwambaye izo peta .uwazibahaye aznazibaka gusa mumenyeko isi itagira imbere n’inyuma kandi ibyo mukora murimo guteza umuvumo imiryaango yanyu nubuvivi bwanyu mukubushira mumuvumo.kandi amarira y’umubyeyi ubyara atandukanye nayigisambo,kandi muzirikaneko akarengane kureganywa ari igitambo imbere yuhoraho kandi ibi umuntu wese usoma cg ujya kuri ino cite azabashinja imbere y’imana mureke namwe fanatisme na emotion murebe ukuri kandi mutagize aho mubogamira kuko vous serait juje?/gusa nimba hari nufite uburyo yakoresha kugirango amahoro atahe muri kariya gace ntabikore nawe azabibazwa kuko ntaho ataniye nuwabiteye inkunga.
ces geants luttent pour leur droits qui sont violes, Imana rero ntishimira abampfira mubuhungiro bafite iwabo Imana yabaremeye kuba, so nta juru ryubigwari but iryintwari my friend wiyise UKURI.Nizerako babashije gucyura bene wabo baheze mu nkambi zo mu Rwanda,Imana izabibahembera kandibiragaragara nuko ibafasha ku rugamba. So umenye ko nta Mana yabatega ijosi ngo bicwe nkibikoko.
Umva mbabwire, njye hashize iminsi mike nsuye inkambi, ariko ibyo nahabonye byanteye agahinda kenshi, reba nawe abantu bahari nta espoir yubuzima bafite, nukubyuka mugitondo bicyaye mpaka bwije,akazi bakora nukubyara gusa,niho haturuka na benshi kwanduzanya za Sida, njye mbona bariya kuba bariyemeje gufata intwaro nibyo koko kuko bakwiye kureba uko bacyura benewabo,benshi muri twe twabaye impunzi ndumva nta numwe yakwishimira kwongera kugira buriya buzima, yego bamwe babibona nko guhungabanya umudendezo wigihugu cya Congo, ariko ndagirango mbabwire nubundi Congo kuva 1996 nta Mutekano yigeze, Hari FDLR, MAIMAI niyindi mitwe yitwaje intwaro myinshi iyo yose leta yananiwe kuyirwanya, igihe abarwanyi ba CNDP bashiraga intwaro hasi bagiraga ngo bakorane na Leta kugarura amahoro murikariya Gacye kazahajwe nintambara,ariko Leta yo siko yabikoze ahubwo yihutiye gushaka uko yabavana muri kariya gacye ka Norkivu ikabajyana muzindi Ntara za Congo,barabyanze babwira leta mugihe muri kariya gacye bavukamo hatagaruka amahoro nababyeyi babo batahe ko badashobora na rimwe kuhava ahubwo, Leta yo siko yabibonye yatangiye kugenda ibatera teranya nabavandimwe babo nuko batangira kwicyana hagati yabo,mwagiye mwumva aba Colonel bapfuye, hari nabandi batavuzwe bo hasi, abandi rero ntibari gukomeza kureberera uwo mukino wa Leta bahisemo Kwigumura bongera bajya mwishamba, bibutsa Leta ko igomba kwisubiraho igashira mu bikorwa amaserano basinyanye, none rero basomyi mwese duhuriye kurubuga aba bagabo ba M23 Ntimubibazeho byinshi,bararwanira uburenganzira bwabo na benewabo baheze ishanga. njye rero nkabona ari abo gushigikirwa.
Aho niho Ntaganda abera umusirikare!!!
iyo ni plan C ikurikiye ho! cz A was 4r Nkunda,B was 4r Ntaganda then C is for Makenga! Guys I like the Game!
Ariko njye ndatangazwa n’abakuru bacu basigaye bakina ubutoto iwacu ngo barikurwanira Impunzi zaheze hanze! Ntaganda ntaho ataniye n’Inyamaswa irya izo zivukana.Yekutwitwaza ngo aradushakira inzira dutahe kuko uwaribyiringiro byacu yamugambaniye kandi no kuvuga ko yamwishe nabyo byashoboka kuko Intera n’
ishema yaramaze kutwambika, Ntaganda yabiroshye munyanja. Yagambaniye imvura ,reka bimugaruke.kera nidukura Nkunda tuzamwandika mubitabo by’intwari ariko Ntaganda we izina rye rizabikwa mubitabo by’Ilahe. Nkunda we turagukumbuye!!!!!!!!!
yagambaniye Imfura. Ariko da Makenga nawe namwumviseho gukunda ababo reka tuzarebeko Ntaganda atazamuhumekeraho umwuka we.
Kabila abishatse yarangiza iriya nta mbara, kuko ziriya nyeshyamba ntizabaye trained n’igisirikare cya leta, bagiye mu ishyamba kubera impamvu kdi ibyo bumvikanye na leta mbere yo gukora brassage ntibyakozwe, impunzi z’abanyekongo zibayeho nabi, kuzicyura bitwaye iki Congo? Abavuga ngo ibyo bumvikanye na CNDP byashyizwe mu bikorwa ni ibihe? Ngo abasirikare ba CNDP babonye ama ranks? Ibyo se nibyo byabajyanye mu ishyamba? Uko byamera kose Kabila niwe udashaka amahoro muri kariya gace. Nacyure impunzi arwanye interahamwe arebe ko intambara idashira. M23 nabo baharanire ibyo biyemeje bareke ubusambo matunda iko mbele
Comments are closed.