Digiqole ad

Updated: Nyirahabimana azakodesherezwa inzu kugeza yubakiwe iye

 Updated: Nyirahabimana azakodesherezwa inzu kugeza yubakiwe iye

Nyuma y’inkuru yatambutse mu gitondo ku Umuseke ivuga ko Fortunee Nyirahabimana aba mu nzu yasenyutse kubera ko basaza be banze kumuha imwe mu nzu Se yabasigiye, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi bwiyemeje kumukodeshereza inzu kuzageza bumwubakiye iye.

Iyi niyo nzu ubuyobozi bw’Umurenge buzamukodeshereza kugeza inzu ye bazamwubakira yuzuye

Pilote Rwigemera  uyobora Umurenge wa Kabacuzi avuga hari umuntu bashyizeho ngo agire inama Nyirahabimana yumve ko kwimukira muri iriya nzu biri mu nyungu ze kandi ko ikibazo cy’abavandimwe be bamuriganyije kizakomeza gukurikiranwa.

Ati: “ Uyu mubyeyi yumva yakomeza kuba muri iriya nzu kugira ngo yerekana akarengane yakorewe kandi akagakorerwa n’abavandimwe be. Turi kumufasha kumva ko ibyiza ari uko yaba agiye mu nzu tuzamukodeshereza ikibazo cye n’abavandimwe tukazagikemura.”

Rwigemera avuga ko bazajya bishyura nyizi inzu Frw 5000 ku kwezi. Ni inzu ifite ibyumba batatu, igikoni n’ubwiherero.

Umuyobozi  ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Muhanga Karamage Jean Damascene yabwiye Umuseke ko ibyerekeye imitungo abavandimwe be 12 bamuriganyije ari ikibazo bazaganiraho hagati y’abavandimwe bose.

Ngo abaye atujwe muri iriya nzu mu gihe ibintu bitashyirwa mu buryo.

Mu nteko y’abaturage yateranye kuri uyu wa Kabiri Fortunee Nyirahabimana yabwiye abayobozi ko abayeho nabi, abasaba kuza bakareba aho atuye.

Fortunee Nyirahabimana avuga ko basaza be bamuhaye iyi nzu yasenyutse ngo abe ariyo abamo n’umuhungu we
Ubuyobozi bwasuye aho ahengeka umusaya hadakwiye
Nyirahabimana yabwiye inteko rusanga y’abaturage ko bibabaje kuba abayeho nabi kandi Se yarasize imitungo
Ushinzwe imiyoborere mu Karere Jean Damascene Karamage avuga ko ikibazo cya Nyirahabimana kitakemuka basaza be badahari
Iyi ni imwe mu mitungo Se wa Nyirahabimana yasize
Basaza be barayigabanyije we bamuha inzu yasenyutse ngo ayibanemo n’umwana we

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Muhanga.

0 Comment

  • Nyuma yo kuvuga ikibazo ke, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Pilote Rwigemera yavuze ko ikibazo cya Nyirahabimana bakimenye kera bamusaba ko bamwubakira afite ariko arabyanga asaba ko bamutuza mu nzu Se yasize.UB– USE IKIBAZO CYARI KUA GIKEMUTSE KOKO? BASAZA BE NI ABANA BABI BIKABIJE UBUYOBOZI NABWO NTA BUSOBANURO BUFATIKA BWATANZE KUKO NTACYO BABIKOZEHO KUBERA IMPAMVU BAZIRANYEHO

    • Itegeko rivugiki?

  • Nonese muri kariya gace ntibazi icyo itegeko ry,umuryango rivuga kwizungura? nonese bigabanyije ibyase bakurikije iki? ko rwose bisobanutse mwitegeko ko abana ba nyakwigendera bagabana kuburyo bungana ibyo yasize.

  • Biragaragara ko bariya basaza be bakingiwe ikibaba naba bayobozi bitewe nibyo baziranyeho kuko ibintu bavuga nyabwo bisobanuka neza. Mu gihe batari bitaba ni babe bamukodeshereje inzu igaragara irihwe n’ubukode buva murariya maduka. kereka niba bihakanako atari mushikiwabo.

  • NJYE NDABONA, CYAVUGUTIWE UMUTI KIRI MUNZIRA ZOKUGERA KU NDUNDURO ZACYO KBS,ABAYOBOZI NIBAKOMEZE BAKIGIRE ICYABO

Comments are closed.

en_USEnglish