Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra urubanza rwa ba Rwigara
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda Faustin Nkusi avuga ko ikemezo cyo kuzajuririra kugira abere Adeline Mukangemanyi Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara bakiretse. Ngo ni inama bagiriwe na Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye.
Nyuma y’uko ikemezo cy’urukiko gitangajwe mu mpera za 2018, umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana yabwiye itangazamakuru ko urwego ayoboye ruzajuriria kiriya kemezo.
Nkusi ati: “ Twari twiteguye kujurira ariko twasanze hari ibyo itegeko nshinga ritatwemerera kandi tubigirwamo inama na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Johnson Busingye bityo turabihagarika.”
Minisitiri Busingye yemeje ko koko basanze nta nyungu Leta yakura mu kujuririra kiriya kemezo avuga ko byaba byiza birinze kubikora kugira ngo bitazapfusha ubusa umutungo wa Leta.
Ati: “ Ibyo urukiko rwemeje birahagije urebye uko ibintu byagenze. Nta mpamvu yo gusesagura umutungo wa Leta kandi hari ibindi bifitiye abaturage akamaro wakoreshwamo.”
Ingingo ya 145 y’Itegeko nshinga ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 ivuga ko ku byerekeye kujuririra ibyaha, Minisitiri w’ubutabera ari we ugena umurongo wabyo, mu nyungu rusange z’abaturage, akawumenyesha umushinjacyaha mukuru undi nawe akawukurikiza.
Adelini Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara bagizwe abere ku byaha birimo gushishikariza abaturage kwanga ubutegetsi buriho, guteza imvururu muri rubanda no gukurura amacakubiri.
The New Times
UM– USEKE.RW
0 Comment
Hhhhhh,ayinya
Ariko se ubundi ntibari babizi ko Leta itagomba kujurira mu rubanza rw’umuntu yareze akagirwa umwere nta bimenyetso bishya izanye? Non bis in idem principle!!!
Ni byiza cyane kuba ubutabera bwacu bwigenga, budakorera kuri pressure.
Ni byiza kuko Ubushinjacyaha nabwo bwakoresheje Ubwenge nk’ubwa Salomon. Si uko Diane ari umutagatifu. Burya no gufunga uruvugiro rw’ababi ni byiza kdi ni ukwigomwa. Maze ndebe aho bahera bongera gusakuza cg gusakabaka..!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.
Murakoze. Byari biteye isoni kubona umwana utaragira 35 yrs nundi mukecuru ufite imyaka irenga 70 bitendekwaho na Leta
Dusubire mo amatora rero ubundi tumuhundagazeho amajwi…. Yari kutubera présidente mwiza cyane
Ni byiza kuko iyo mujurira mwari kuzakoza leta isoni, ya pressure nubundi ntaho yajyiye murumva yongeye kugaruka bwa 2 tugatsindwa twaba twandagaye. Niba ibimenyetso mwatanze mumushinja byari ibifitirano mwumva ibizima mwari kubikura he? Nuko tutagendera ku mategeko yanditse naho ubundi uriya mukobwa atureze twayatamo, ntitwabona indishyi tumwishyura zo gufungirwa ubusa vo kumukura mu matora mu buryo butemewe. Mureke intambara idafite impamvu tuyivemo ejo tutazayisigamo amenyo. Nubundi amaherezo rubanda igoka izatsinda .
Ibaze nkawawundi wigereranyije Diane na saurciere. Ubu ntabwo yishwe nikimwaro?
Presha? Hano? Urukiko rwavuzeko ikirego n’ibimenyetso byagejejwe imbere yarwo, bidafite ireme. Mbese ubuswa bw’ubushinjacyaha bwashyizwe ahabona. Kujurirako ntibyari byemewe n’amategeko. Niho abenshi baribategeye ubucamanza bw’uRwanda. Ariko se koko, ninde ufite inyungu muri ruriya rubanza rwandagaza ubutegetsi cyane cyane iyo ushyize ku munzani urupfu rwa Rwigara n’ibikorwa byakurikiye? Hari ibizakurikira yuko hadasobanutse ukuntu Rwigara yapfuye n’uko umulyango wambuwe utwawo!
Presha? Hano?
Comments are closed.