Digiqole ad

Kicukiro: Umunyamideri Alexia Mupende yishwe atewe icyuma

 Kicukiro: Umunyamideri Alexia Mupende yishwe atewe icyuma

Alexia Uwera Mupende umunyamideri w’imyaka 35 yishwe atewe icyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu rugo iwabo mu karere ka Kicukiro Umurenge wa Nyarugunga Akagari ka Kamashashi Umudugudu w’Indatwa. Birakekwa ko yishwe n’umukozi wo mu rugo rwabo wahise atoroka.

Alexia Uwera Mupende yari afite ubukwe mu kwezi gutaha
Alexia Uwera Mupende yari afite ubukwe mu kwezi gutaha

Bunyeshuri John umwe mu nshuti kandi wakoranye na Alexia Mupende mu bijyanye no kumurika imideri  yabwiye Umuseke ko bamenye iyi nkuru mbi muri uyu mugoroba ko inshuti yabo Alexia yishwe.

Umukozi wo mu rugo rw’iwabo witwa Antoine Niyireba w’imyaka 23 ni we ushinjwa kwica uyu mukobwa amuteye icyuma mu ijosi kuko yahise anatoroka.

Impamvu yo kumwica ntiramenyekana.

Alexia Mupende yakoraga mu nzu y’imyitozo ngororamubiri (Gym) yitwa Waka iri ku Kimihurura.

Yari afite ubukwe tariki 16 Gashyantare 2019, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe.

2012 yabaye umunyamideri umurika imideri neza kurusha abandi mu Rwanda
2012 yabaye umunyamideri umurika imideri neza kurusha abandi mu Rwanda

Alexia Uwera yari umwe mu bazwi cyane mu kumurika imideri mu Rwanda, yabitangiye mu 2012 nk’uko mu 2017 yabiganiriye Umuseke. Uyu mwaka uramuhira aba uwa mbere ubikora neza kurusha abandi.

Yavukiye muri Kenya, yiga amashuri abanza n’ayisumbuye na Kaminuza muri Kenya na Uganda, yari afite impano mu kumurika imideli,  kubyina ndetse no gukina amakinamico.

Mu Rwanda abahanzi b’imideli yakoranye na bo harimo aba-designer ba House of Marion, Ikanzu Designs and Accessories, Inzuki Designs, Rwanda Clothing, Sonia Mugabo, Rupari Cynthia, House of Inkanda, Haute Baso n’abandi.

Ku rwego mpuzamahanga Alexia Uwera yakoranye n’abahanzi b’imideli nka Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie, Khalid Al Ayoub, The Closet, Apollo Shawls, Bodhisattva, Etita Ojogu, Pistis, Nanis, Jose Hendo, Catherine & Sons, J&Kaine mbabazi, Vouge Atelier n’abandi benshi.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ni ukuri birababaje pe! Nubwo hataramenyekana neza Nina ari uriya mukozi wamwishe n’icyabimuteye ariko muri rusanjye ABAKOZI BO Mu Rugo dukwiye kubitondera tukamenya neza amateka yabo mbere yo kubaha akazi ndetse n’imyirondoro yabo ! Ntibyumvikana rwose Umwana w’imyaka nkiyi gukora igikorwa nk’iki .,…….so sad RIP the victim

  • MHSRIP. Ndabona turi kugenda twiyubururira muri Kigali yo mu w’ 1992 . Imana itabare u Rwanda.

  • Iperereza rikorwe neza kuko ibibera mu ngo muri icyi gihe biteye inkecye. Abakozi bo mu rugo bakorerwa iyicarubozo rikomeye. Ibyo aribyo byose kugirango umuntu yice undi muri ubu buryo haba hari ikibazo/nyirabayazana ikomeye nubwo bwose kwicana bidakwiye abana b’abantu. Reka dutegereze turebe icyo Police izageraho! Nyagasani yiyereke uyu witahiye maze aruhukire mu mahoro.

  • ABAKOZI BO MU RUGO NI UKUBAFATA NK’AMATA Y’ABASHYITSI.!!!!!!!!!!!!

  • ubukwe 2019 je supposea

  • biragoye kumenya impamvu yabiteye uyumuhungu;ariko ndibaza ko hari imikoranire mibi yaba yari ihari, tugira abantu batoteza abakozi babo , ababambura ,ababatuka uko batashye ugasanga umukozi wo murugo ameze nkaho atarumuntu.nyaboneka bantu mukoresha mujye mwubaha abakozi mukoresha, mubahe nibyo mwabemereye niba bitabonetse mubamenyeshe.ikindi umukozi akunaniye wamuha ibye aho guhora utongana nawe umutuka.umukozi numuntu uba wararushye , bamwe batararezwe .uburyo bwo gutekereza kwabo buba buri hasi.murusheho kububaha no kubitondera.aho byanze mufate umwanzuro mwiza kare.
    mugire amahoro nabakozi banyu

Comments are closed.

en_USEnglish