Digiqole ad

Gicumbi: ba nyiri inzu zafunzwe bahawe amezi 6 ngo bubake izigezweho

 Gicumbi: ba nyiri inzu zafunzwe bahawe amezi 6 ngo bubake izigezweho

*Ngo abazananirwa kubaka bazabashakira ababagurira

Nyuma y’iminsi inzu z’ubucuruzi nyinshi zifunzwe mu mugi wa Byumba abazikoreragamo bagatakamba ngo bahabwe igihe cyo gushaka ahandi bakorera ubu bahawe iminsi 30, ba nyiri inzu bakoreragamo nabo bahabwa amezi atandatu (6) ngo batangire bubake izigendanye n’iterambere.

Mu gace k'ubucuruzi mu cyumweru gishize hari habaye nk'umugi utakibamo abantu
Mu gace k’ubucuruzi mu cyumweru gishize hari habaye nk’umugi utakibamo abantu

Abacuruzi, benshi ni abakodesha, mu cyumweru gishize babwiye Umuseke akaga batewe no gufungirwaho imiryango bakoreragamo, bamwe bavuga ko batunguwe, abandi ko bari babizi ariko nta nyubako zihagije ziri mu mugi bajyamo.

Aba bacuruzi bavuga ko mugi wa Byumba hari amagorofa atandatu (6) nayo ngo yubatse atatanye, bityo bitoroshye kuyakoreramo no kuyabonamo imyanya uko bangana.

Nkunzabera Sylvestre umuyobozi w’ishami ry’ishoramari n’umurimo mu karere ka Gicumbi , yabwiye umuseke ko bari bafunze imiryango y’amaduka 34, gusa ubu babemereye kongera kuyikoreramo mu gihe kitarenze iminsi 30.

We ashimangira ko batatunguwe kuko bari barahawe igihe ntarengwa ngo bajye mu nyubako zijyanye n’iterambere.

Ati “icyemezo cyo kuvugurura umugi kimaze imyaka itanu,  gusa byari bitarashyirwa mu bikorwa,  twari twarabimenyesheje ba nyiri inzu ndetse n’abayacururizamo, ariko hari abavuze ko batabimenyeshejwe,  tariki 15 Ugushyingo  2018 twakoze inama tubabwira ko tuzafata icyemezo tariki 1 Mutarama 2019,  ubu ba nyiri inzu barasabwa gutangira kuyubaka bitarenze amezi atandatu “.

Nkunzabera avuga ko ba nyiri inzu zishaje bahawe amezi atandatu yo kwitegura kubaka izigezweho
Nkunzabera avuga ko ba nyiri inzu zishaje bahawe amezi atandatu yo kwitegura kubaka izigezweho

Hari abafite izi nzu batangaje ko nta bushobozi bafite bwo kubakwa inzu z’amagorofa zifuzwa mu gihe bahawe.

Nkunzabera avuga ko hari abafite ubushobozi bwo kubaka, abatabufite ngo bazashakirwa ababagurira inzu zabo nibananirwa kubaka.

Inzu zisabwa zigendanye n’iterambere ngo ni izifite nibura amagorofa abiri, ababishoboye bagakarenzaho.

Bene inzu batazubahiriza ibyagenwe n’Akarere ngo hazitabazwa amategeko arebana no kubahiriza gahunda z’iterambere.

Politiki nk’iyi ntiyatanze umusaruro mu mugi wa Butare mu myaka myinshi ishize aho basabye ba nyiri inzu kubaka izigezweho bikananirana.

Mu mugi ubu 'hagarutse ubuzima', bahawe iminsi 30
Mu mugi ubu ‘hagarutse ubuzima’, bahawe iminsi 30

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

0 Comment

  • Biragaragara ko ari ugushakira isoko ayo mazu yubatswe vuba, no guhombya ayubatswe cyera. Hejuru ya tena nk’iyi abantu bakajya mu mbwirwaruhame baririmba ubumwe n’ubwiyunge!! Amacenga aragwira! Inzego za Leta nazo zabaye privatized, kuko zikora mu nyungu z’abantu bake zibangamiye abenshi. Umujinya abantu bajunditse umunsi waturitse, uzaba ari nk’uwa bombe atomique. Abakomeza kuwuhembera nabo bazatungurwa.

  • Ibi bintu biteye agahinda kubona umuyobozi yihandagaza ngo mu mezi 6 abantu bubake etages! uwabimusaba we yabishobora? ikindi ati abatazashobora kubaka bazashakirwa abazigura! mbega igisubizo mugihugu gikataje mu miyoborere myiza? ?Donc abubatse kera bakeneshwe! uwubatse vuba atoneshwe? ? Rwanda we!

  • Biragayitse ibintu bikorerwa abaturage hitwajwe iterambere, ubu harya aba baturagenba Gicumbi bafite ubishobozi bwo kubaka amazu barimo gusabwa? cyangwa wa mugani ni ukugirango bimukire mu nzu imwe iba yubatswe n’igifi kinini? Uujyi wa Huye nta rugero wabahaye none munadukiriye Gicumbi? Nyamara ibi bintu mukomeza gukinisha umunsi umujinya abaturage babitse wabonye akanya gato unyuramo mumenyeko uwahekwaga nagira Imana azigenza naho ubundi bashobora kuzawumumariramo. Abategetsi bino minsi bapfana iki no kubuza rubanda amahoro? Umukene harya ngo nta kintu yemerewe gukora mu gihugu? Nyamara umunsi ingwe izivovotera aho ibunze rubanda rukavuza akamo ntimuzavugeko tutababwiye ntimushake kutwumva. Mbwira abumva.

  • Biragayitse ibintu bikorerwa abaturage hitwajwe iterambere, ubu harya aba baturagenba Gicumbi bafite ubishobozi bwo kubaka amazu barimo gusabwa? cyangwa wa mugani ni ukugirango bimukire mu nzu imwe iba yubatswe n’igifi kinini? Uujyi wa Huye nta rugero wabahaye none munadukiriye Gicumbi? Nyamara ibi bintu mukomeza gukinisha umunsi umujinya abaturage babitse wabonye akanya gato unyuramo mumenyeko uwahekwaga nagira Imana azigenza naho ubundi bashobora kuzawumumariramo. Abategetsi bino minsi bapfana iki no kubuza rubanda amahoro? Umukene harya ngo nta kintu yemerewe gukora mu gihugu? Nyamara umunsi ingwe izivovotera aho ibunze rubanda rukavuza akamo ntimuzavugeko tutababwiye ntimushake kutwumva. Mbwira abumva..

  • Mbese abantu bose bashobora gukirira rimwe? Ngo utabashije kubaka igorofa bamugurire agende? Nyiramatwi wumva umbere umugabo. Mwakwirukanye abakene ku mugaragaro, amazimwe agashira.

  • Abayobozi bajye bitondera ibyemezo bafata, babanze bakore ubushakashatsi. Nk’icyi kemezo aba bayobozi bafashe cyakagombye gutuma beguzwa kuko usibye n’iterambere bafite ikibazo gikomeye nko kuba batazi uwabashyizeho nicyo bagomba gukora ngo abeho neza, bene aba bayobozi banafunga namazu dutuyemo ngo twubake agezweho! Twese abakunda Gicumbi twamaganye ibyakozwe turasaba ko amazu afungurwa , ndetse ubuyobozi bwagize uruhare bukeguzwa! Ntabwo u Rwanda ari urw’abakire gusa!

  • Abakene nibamara kwirukanwa aho batifuzwa hose mu Rwanda, ruzasigara rutuwe n’abayobozi bakuru b’igihugu n’ababarindisha imbunda, wongeyeho ababyamahanga. Gusa!! Fori muro abo bose uzaba arusha abandi ingufu ni nde? Hari igihe abantu bamwe na bamwe bazatabaza, basange abagombye kubatabara ari bo ubwabo babarangije, mu gihe babikoraga bakomerwa amashyi n’uhindukiye akaba ari we ubashyira ku munigo, amaze kubona ko abafite mu biganza bye. Ndavuga Mpatsibihugu. Nymwanga kumva ntiyanze kubona.

  • AYA MADUKA BAFUNZE NIYO YARAKOMEYE ABENSHI ARIHO BARANGURIRA.ESE UBUNDI NIBABIRUKANA GUKORERAMO UBWO AKARERE KIFUZA KO ABO BACURUZI BAJYAHE?YARAMBA SE?GASHIRWE?MURWIRI?AHA NDUMIWE UBWO BASHAKA KO BAJYA GKORERA MUNZU YA EAR.?

  • Na Leta ntijya yuzuza inzu ya Etage mu mezi 12 ariko reba iri kubisaba abadafite aho bikora! Nyamara ndabina abagambanira igihugu batakiri ba Nyamwasa gusa…mbiswa!

  • Nuko nuko nibatureke twese imihigo. Nyamara ubanza bamwe muri twe tutajya twigira ku mateka!! Ubu aka kanya ibyabaye i Huye (Butare ya cyera) turabyibagiwe? Ayo mazu agezweho azubakwa akorerwemo ibiki buriya ?? Ubanza twibereye mu nzozi zitazarangira! Njya nibaza niba ibi byo guhoza abantu ku nkecye aho bituganisha! Amaherezo yabyo reka tuyaharire iminsi

  • Nonese mu by’ukuri niba Leta yarananiwe kubaka uwo muhanda uri imbere y’izo nzu, umuturage we bizacura iki? Ese akarere ka gicumbi ni iki kakoze ngo kereke abaturage urugero? no gusana iinzu y’akarere imaze imyaka mirongo byabaye ikibazo gikomeye cyane.

  • Nyamara nubwo murenganya abayobozi , ba nyiri aya mazu banga kubaka bakijyira za Kigali bagakodesha abandi. Ayo babishyura Ku ikode nibayavugururemo noneho banige guteza iwabo imbere nibananirwa bagurisha abashoboye

  • Jyewe nta byinshi mfite navuga kuri iyi nkuru y incamugongo kuko bagenzi banjye babivuzeho.Ariko ubutumwa nshaka kugeza ku bayobozi ni ukubasaba gufata ibyemezo biri mu nyungu za rubanda rugufi .kubabwira kubaka ama etages mwirengagije ibibazo by ubukene biri muri iki gihugu biteye isoni.wenda mwari kubasaba kuvugurura amazu bingana n ubushobozi bwabo hagasa neza.naho ubundi ibyemezo nk ibi bituma abantu barakara umunsi basohoye ubwo burakari bizaba nk ikirunga kirutse.ikibabaje ni uko bizagira ingaruka ku nzirakarengane nyinshi zitigeze zigira uruhare mu byemezo mufata.UM– USEKE mumbabarire mutambutse igitekerezo cyanjye kuko nta kibi kirimo.

  • Kasali, none se umuntu uhitamo kwigira i Kigali, agakodesha abandi aho gukorera mu nzu yubatse, urumva aba abikoze nta mpamvu? Iy’ibanze reka nyikubwire: ni imisanzu n’intwererano bakwa n’abayobozi biruta kure imisoro iteganywa n’amategeko, kandi udatanze ibyo bamusaba bakamuhoza ku nkeke kugeza ayabangiye ingata. Uwonguwo se n’iyo wamusenyera wibwira ko yagaruka kubaka ahongaho washenye n’iyo yaba ayafite? Abikoze, yaba ari nk’umushwi wigemuriye za sakabaka. N’abo mwafungiye, ejo cyangwa ejo bundi uzumva bamwe baminutse za Zambia cyangwa Mozambique, dore ko Uganda yo ubanza byivanze. Abandi bisubirire ku ivuko guhinga. Yenda wasanga mufite abashoramari b’abanyamahanga bazubaka izo etages ntawamenya!

  • Ndebera uwo muhanda uri imbere y’amaduka? ibigezweho ni ibya abaturage gusa? leta ntacyo ibazwa? ndebera etage ziri ku muhanda wigitaka. Koma urusyo n’ingasire ubwire na leta muri 6 mois ibe yatangiye gukora kaburimbo hose .

  • Niba bavuga ko batabyishimiye, bafite uburenganzira ntavogerwa bwo kwanga ikintu cyose kitari mu nyungu zabo, bityo rero bagombye kwihagararaho kuko nibo bene ubutegetsi, nibo bukomokaho, ni nabo bwagombye kuba bukorera. Babishatse bamukuraho ako kanya; birahagije gufata urupapuro n’ikaramu bose bakandikira Perezida wamwohereje bakamubwira ko kubera ibyemezo afashe bitari mu nyungu zabo kandi bikaba bikomeye kuko bifite ingaruka zitaziguye kuri bo, ku miryango yabo no ku bukungu bw’akarere, ko kubera iyo mpamvu bamukuyeho icyizere cyose kandi mu buryo budasubirwaho. Bagasoza basaba Perezida kohereza undi. Bafashe iyo lbaruwa bakayijyana ku Rugwiro, aho azavira mu rugendo arimo yabasubiza, kandi yabasubiza yubahiriza icyifuzo cyabo. Nawe aramutse abyanze, nabo bashobora kwanga kugirana ubufatanye na Governor ubwo aribwo bwose kuko nta cyizere baba bamufitiye nkumuyobozi wabo ukorera nyungu zabo. Ntekereza ko bigenze gutya bombi bakwicara hamwe bagashaka aho bahurira hagati mu bigomba gukorwa n’ibitagomba gukowa !

  • Mbanza, hagize umuntu uhuza abantu ngo bandike banasinye iyo baruwa uvuga, bwacya yaburiwe irengero, n’iyo baruwa itarohererezwa uwo yagenewe. Muransetsa iyo muvuga ko ibikorwa mu turere nk’ibingibi i bukuru baba batabizi. N’agacupa umuntu runaka yinywereye asangira n’inshuti kaba kazwi, nkanswe gufunga amaduka!!

  • Muri za statistics za NISR bavuga ko Gicumbi iza ku mwanya wa kabiri mu bukene nyuma ya Nyamasheke. Sasa baguhaye kuyobora abakene nk’aba priority yawe mbere yaba kububakisha amataji ubuza uburyo n’abarimo kudundaguza bagerageza kuva mu rwobo bari barimo??? Ko umenya dufite koko ikibazo k’ireme ry’uburezi wa mugani???

Comments are closed.

en_USEnglish