Digiqole ad

Hollande na Sarkozy bwa mbere hamwe nyuma y’amatora

Kuri uyu wa kabiri, Nicolas Sarkozy na François Hollande bwa mbere nyuma y’uko umwe atsinze undi mu matora, bagaragaye hamwe mu munsi wo kwizihiza irangira ry’intambara ya kabiri y’Isi i Paris.

Hollande akorana mu ntoki na Sarkozy bwa mbere nyuma yo kumutsinda /Photo Jacky Naegelen/AFP
Hollande akorana mu ntoki na Sarkozy bwa mbere nyuma yo kumutsinda /Photo Jacky Naegelen/AFP

Kuva tariki 2 Gicurasi mu kiganiro cyabahuje mbere y’amatora, bari batarongera kubonana, ariko bakaba kandi babonanye nyuma y’amasaha 48 umwe atsinze undi mu matora.

President Sarkozy uzakomeza imirimo kugeza tariki 15, niwe wari watumiye uzamusimbura ngo bafatanye kwibuka irangira ry’Intambara ya kabiri y’Isi, imihango yaberaga kuri Arc de triomphe de l’Etoile, i Paris.

Aba bagabo bombi bakoranye mu ntoki, ndetse banashyirana indabo ku mva y’umusirikare utazwi, mbere y’uko bahagararanye bumva indirimbo ya La Marseillaise, barangije baramutsa ba sekombata (anciens combattants) barwanye iyo ntambara.

Hollande na Sarkozy bazasubira tariki 15 Gicurasi bahererekanya ububasha, Hollande n’umukunzi we nabo binjira muri Champs Elysees.

Kuri uriya munsi nibwo Hollande azahita atangaza Ministre w’intebe we; Jean-Marc Ayrault niwe uhabwa amahirwe menshi imbere ya Martine Aubry na Pierre Moscovici. Umunsi uzakurikiraho Hollande azakirwa i Berlin na Angela Merkel.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Muzajye mutwereka Isonga ikina na Rayon aho kutwereka aba BABEBERU badutobeye ibihugu bakangiza n’umuco wacu, asyi!!!!!!

  • Ntabwo intambara ya kabiri y’isi yarangiye muri gicurasi (May). Intambara/front y’iburayi niyo yarangiye muri gicurasi 1945. Ariko umusozo w’intambara y’isi yarangiye muri kanama (August) inyuma yuko America isutse bombe atomique/nuclear bomb ku mijyi ya Hiroshima na nagasaki muri Japan

  • ibi nibyo bimbabaza, umuntu guta igihe cye yandika wareba ibyo yanditse ugasanga ari urukozasoni, rwose basomyi namwe banditsi mujye mushyira mu gaciro kuko ibintu nkibi ntaho byatugeza.

Comments are closed.

en_USEnglish