Karongi: ‘Ciment’ yo kubaka Akagali irihe ko bubakisha ibyondo?!
Mu murenge wa Murundi hari kubakwa ibiro by’Akagari ka Bukiro biri mu mudugudu wa Gitwa, abubatsi baravuga ko bubakisha ibyondo na sima (ciment) nke kuko ubuyobozi bubaha nke, ubuyobozi bwo buravuga ko ihari ihagije, abaturage batanze inkunga yo kubaka aka kagari baribaza impamvu hari kubakwa ibitaramba.
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ingengo y’imari yatanzwe ngo yubake ibiro by’aka Kagari yabaye nke hakitabazwa abagatuye. Buri muntu ufite imyaka 18 yasabwe gutanga nibura 1000Frw ngo haboneke akenewe.
Aho inzu igeze ubu ni ku madirishya, kubera icyondo kivanze na sima bubakishije usanga ibice bimwe bigenda bivaho muri iki gihe cy’imvura.
Ibi bituma abatuye aka kagari bibaza impamvu hubakishwa ibyondo haratanzwe ingengo y’imari nabo bamwe muri bo bakongeraho. Bifuza ko hakubakwa ibirambye.
Umwe mu bakuriye abubatsi yabwiye Umuseke ko ubuyobozi bw’Umurenge bwabasabye gukoresha ibihari (icyondo na sima nke) ariko Akagari kakuzura.
Uyu avuga ko mu rwego rwo kurondereza sima bakoze umusingi w’ibyondo kandi na za korone (collones) batubakishije sima ihagije.
Uyu ati: “Ubusanzwe ibi nibyo bituma inzu ikomera. Ibi biro nibyubakwa gutya bishobora kutazamara imyaka 15”.
Umwe mu baturage avuga ko batatanze amafaranga ngo yubake ibitazaramba, ngo nubwo yaba ari macye bashakiraho andi ariko hakubakwa ibiro bikomeye.
Sima na Fer à beton ngo birahari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Aphrodis Mudacumura yabwiye Umuseke ko ibyo abafundi bavuga atari byo kuko sima ihari kandi ihagije.
Avuga ko no kuri uyu wa mbere basinye amasezerano na CIMERWA igiye kubaha imifuka 700 ya Sima kugira ngo imirimo ikorwe neza.
Ati: “Nta kibazo cya sima dufite ndetse n’ubu tuvugana twamaze kuvugana CIMERWA ngo izaduhe imifuka 700 harimo izakora kuri kariya kagari no ku biro by’umudugudu turi kubaka ahantu”.
Avuga kandi ko hari n’ibyuma bifasha mu kubaka umusingi bita Fer à beton. Ngo ntazi uwatanze amakuru aho yashingiye.
Yemeza ko basura kenshi aho aka kagari kari kubakwa bareba aho imirimo igeze kandi ngo baba bari kumwe n’umutekinisiye kuburyo hari ibitagenda baba babizi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ntaferabeto bashyizemo ntibakabeshye, buriyase kaguye, harimo sima, mbega gutekinika, gusa bahemukira abaturage, baravugango sima, irahari maze akari kakagwa??, abashizwe imyubakire, kurwego rwigihugu bazabikurikirane rwose, kuko Ibi birakabije.
Abaryi baragwira bafoye inda nibitaribwa basigaye bamira bunguli.Kandi ngo ni abaturage bikoze kumufuka nabo baragowe rwose.
Hagati y’uwemeza mu magambo ko bubakisha sima n’ibyuma, n’ugaragaza mu mafoto inkuta ziri kugwaho akavura zigahirima, biroroshye kumenya umubeshyi. Abayobozi b’ibanze bagabanye igifu kuko abaturage turambiwe kwitanga ngo twubake igihugu mu gihe bo bashishikajwe no gusahura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Aphrodis Mudacumura yabwiye Umuseke ko ibyo abafundi bavuga atari byo kuko sima ihari kandi ihagije.
Ariko ba gitifu bapfa iki no kubeshya?!
Niba se ciment ihari ihagije tukaba twerekwa inyubako izamuzwa icyondo n’abafundi bakabihamya,itegeje se kuzasakazwa??!!
Ubundi se icyondo cyavanzwe na ciment muwuhe mwaka??!! Ni danger!
inzego zakarere nintara nuzigereye zirebeko aritekinika nibasanga aribyo ahanwe bikomeye kuko turambiwe kubeshywa twe turabona aribyondo barikubakisha
Bahite bafata bafunge.
NJYEWE NDAHARI KARIYA MWABONYE KUMAFOTO NAKARI KARI KUBAKWA UMWAKWA 2017 BARAGASENYE UBU HARI KUBAKWA AKAGARI KEZA KANDI GAKOMEYE. MUZAZE MUREBE.
Comments are closed.