Digiqole ad

Irushanwa ryo gushaka abanyempano bazajya kwiga umuziki

 Irushanwa ryo gushaka abanyempano bazajya kwiga umuziki

Ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo rikaza kwimukira i Muhanga ubuyobozi bwaryo bwasohoye itangazo risaba abandi bifuza kuhiga ko hari amarushanwa yabagenewe azatangira ejo hagafatwa abagera kuri 50.

Bamwe mu itsinda ry'abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Muzika ku Nyundo ryaje kujya i Muhanga
Bamwe mu itsinda ry’abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Muzika ku Nyundo ryaje kujya i Muhanga

Murigande Jacques uzwi ku mazina ya Might Popo uyobora iki kigo niwe wasohoye iryo tangazo rikubiyemo ibisabwa ku bana bifuza kurushanwa.

Muri iryo tangazo harimo ingengabihe y’ irushanwa naho rizajya ribera dore ko hose amasaha yo gutangira ari saa mbiri z’ igitondo.

Mu itangazo bavuga ko babikoze mu rwego rwo guteza imbere umuziki Nyarwanda ariyo mpamvu batumira ababyifuza nabo bakaza kugerageza amahirwe yabo kugirango bemererwe kwiga muri iri shuri mu mwaka wa 2019.

Abemerewe kurushanwa ni uguhera ku barangije icyiciro rusange cy’ amashuri yisumbuye.

Mighty Popo yabwiye Umuseke ko uyu mwaka bashaka gufata abanyeshuri barenga 50 kandi uje kurushanwa ngo agomba kuzana n’ umubyeyi we cyangwa undi umuhagarariye.

Mighty Popo utegura aya marushanwa
Mighty Popo utegura aya marushanwa

Iri rushanwa rizatangira ejo taliki ya 8 Mutarama 2019 mu Ntara y’Iburengerazuba abarushanwa bahurire kuri Centre Culturel ya Gisenyi.

Taliki ya 9 Mutarama 2019 bazakorera mu ntara y’ Amajyaruguru mu kigo cya Musanze Polytechnic.

Mu ntara y’ Amajyepfo bazajyayo taliki ya 10 Mutarama 2019 muri IPRC yaho.

Mu mujyi wa Kigali ho bazahakora iminsi ibiri, taliki ya 11 na 12 Mutarama 2019 ho abarushanwa bazahurira muri Kaminuza ya IPRC Kicukiro.

Mu gusoza aya marushanwa y’ abashaka kujya kwiga umuziki bizasorezwa mu ntara y’ Iburasirazuba taliki ya 13 Mutarama 2019, bizabera muri IPRC East.

Ku babyifuza kwiyandikisha ngo bizabera kuri IPRC mu ntara baherereyemo cyangwa ahazabera irushanwa.

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish