Digiqole ad

President Kagame yageze muri Ethipia muri World Economic Forum

President Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 8 Gicurasi nibwo yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho agiye kwitabira inama ya World Economic Forum izibanda ku izamurwa ry’ubukungu ku mugabane wa Africa.

President Kagame yakirwa i Addis Ababa
President Kagame yakirwa i Addis Ababa

Muri iyi nama itangira kuwa 9 Gicurasi, President Kagame na bagenzi be nka Jakaya Kikwete, Ali Bongo Ondimba, Goodluck Jonathan, Yahya Jammeh president wa Gambia  n’inzobere mu bukungu zitandukanye ku Isi ziritabira iyi nama.

Iyi nama iraba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Shaping Africa’s Transformation” izibanda ku ngingo eshatu arizo; Gukomeza ubuyobozi muri Africa, Kwihutisha ishoramari ku masoko ibihugu bihahiranaho no guhanga ibishya mu mahirwe mu bukungu ahuriweho n’ibihugu.

Mu bandi bantu b’inararibonye mu bukungu bazitabira iyi nama harimo; Arthur G. Mutambara wungirije Ministre w’Intebe wa Zimbabwe, Pascal Lamy umukuru wa World Trade Organization (WTO), Jean Ping umuyobozi wa Commission ya African Union, Gordon Brown wahoze ari Ministre w’Intebe w’Ubwongereza, Fahad Bin Abdulrahman Bin Sulaiman Ministre w’Ubuhinzi wa Arabia Saoudite, Rajiv J. Shah umuyobozi muri USAID, Kofi Ata Annan wahoze ari umunyamabanga mukuru wa UN, Gao Xiqing umuyobozi wa China Investment Corporation (CIC), Monhla Hlahla umuyobozi wa Industrial Development Corporation of South Africa (IDC), Donald Kaberuka, President wa African Development Bank (AfDB) n’abandi benshi.

President Kagame i Addis Ababa kuri uyu wa kabiri
President Kagame i Addis Ababa kuri uyu wa kabiri

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mubyeyi wacu komeza utuyobore

  • uwiteka akuturindire kd uzagaruke amahoro

  • Urugendo ruhire mubyeyi,muzagaruke amahoro.

  • our president is very smart. see how is dressed!!!!

  • MUZEHE WACU TUKURINYUMA iMANA IRIKUMWE NAWE,URI SMART HOSE CYANECYANE MUBITEKEREZO

  • Our HE biragaragara ko akunzwe IMANA koko yamuduhaye ikuturindire kabeho Afande peace

  • Our President, Imana ikugende imbere kandi izakugarure amahoro.
    Nibyo nkwifurije Amen.

  • nanjye ni byancika nta kubwiye ngo uraberewe ,ndagukunda nkwifuriza kuramba kuko wowe uri moise wo muri kino gihe kandi imana nziko ihora yunva ibyo tuyisaba igukomeze ,i kurinde ibisambo, turagukunda turagukunda tuzahora tugukunda ibihe byose

  • jye ndabona uyu mugabo ni yesu kagame icyamunaniye nukuzura abapfuye ariko ibindi aragerageza kuko nabwo ari kristo original

  • Our patriarch, we always pray for you long life our beloved.

  • i like Mr.Kagame take himself.smart in everything

  • Mubyeyi uri uwambere too

  • imana yaguhanze inakurinde turagukunda cyane

  • MUZEHE HOSE ARACYEYE BURIYA NTABWO MUZI KUREBA BIRIYA BIBAZO BIHORA MURI ZA SIRIA ZA RDC,ZA ISIRAHELI ABAYE AYOBOYE UN YABIRANGIZA BYIH– USE KUKO NTAKAGWA NA POLITIKE UKO YABA IMEZE KOSE AFITE UKUNTU AHAGARARA MUBUSHOBZI BWE NTAWE AREBYEHO AGATA UMUTI W’IKIBAZO AHO BYAKOMEYE TURAMUKUNDA IMANA IMURINDEEE KANDI IMUKOMEZE IMWONGERERE UBWENGE

Comments are closed.

en_USEnglish