Digiqole ad

Musanze: Abaturage barinubira urugomo bakorerwa n’abaragira inka z’abasirikare

 Musanze: Abaturage barinubira urugomo bakorerwa n’abaragira inka z’abasirikare

Bamwe mu batuye mu kagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze babwiye Umuseke  ko barambiwe urugomo rw’abaragira inka z’abasirikare. Aba ngo bonesha imyaka yabo nkana, hanyuma ngo hagira ubiyama bakaba bamutema cyangwa nawe bakazamwoneshereza .

Abatuye Cyabagarura ngo barambiwe abashumba baboneshereza bitwaje ko baragira inka za bamwe mu basirikare bakuru

Bavuga ko abashumba bitwaza ko baragira inka za bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakomeye, bakirara mu myaka y’abaturage nk’ibigori bakabiragira inka zikabyona.

Ngo hari bamwe muri bo bacukura n’inzu z’abaturage bakabiba. Bemeza ko bimaze kurambirana kandi ngo ikibabaje ni uko babibwira abayobozi mu nzego z’ibanze bakabirenza amaso.

Abaturage batashatse ko tuvuga amazina yabo basanga bibabaje kuba abaragira inka za bamwe mu basirikare bakuru aribo bahesha isura mbi ba shebuja kandi ubusanzwe ingabo z’u Rwanda zizwiho kubaha no gukorera abaturage.

Ati: “Nko ku Cyumweru urajya gusenga wataha ugasanga inzu bayipfumuye, urahinga byamera ugasanga babiragiye cyangwa se babyahiye, wavuga ukumva go inka ni iza colonel, umuturage ntabone igisubizo. Njye numva tuzareka guhinga tugatungwa n’izo nka. Hari nk’uwo nigeze kwifatira arankubita aranankomeretsa. Ibi bihesha isura mbi ingabo z’u Rwanda ”

Undi aragira ati: “ Aba bashumba bitwaza ko baragira inka z’abasirikare ni bo baduteza umutekano muke rwose.  Imyaka yacu bayiraramo bayahirira izo nka zabo, ndetse ni nabo bazanye ingeso yo kwiba batoboye inzu kuko ubwo bujura ino ntabwo bwari buhasanzwe.  Abajura kavukire twari tumenyereye inaha mu Cyabagarura ni abibaga ibiti, ariko ntabwo bari bageza aho gutobora inzu.”

Avuga ko amakuru abaturage bafite yemeza ko bariya bashumba baje baturutse mu turere twa Nyabihu na Ngororero.

 Ally Niyoyita, uyobora akagari ka Cyabagarura avuga ko ikibazo cy’abashumba bahira bakanaragira imyaka y’abaturage ndetse bakanakubita  kimaze igihe mu kagari ke.

Yagize ati: “Icyo kibazo kimaze igihe, ni amakimbirane amaze gufata indi ntera hagati y’abahinzi n’abashumba. Abashumba ubwabo ntibacyumva abayobozi, nk’ubu uramuhagarika wamubuza kwishora mu myaka y’abantu akagutema. Cyangwa se umuturage wamutanzeho amakuru ko yamubonye arandura imyaka agaca inyuma akajya kurandura n’iye cyangwa se akamugirira nabi.”

 Niyoyita nawe yemeza ko abashumba bateza urugomo ari abaturutse Nyabihu na Ngororero bakaba baragira inka za bamwe mu ngabo z’u Rwanda.

Yabwiye Umuseke ko bariya bajura bazinduka mu gitondo kare bakaragira kugeza nijoro hanyuma bakasiga inka zona bakajya gucukura inzu z’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène avuga ko ikibazo cy’abatuye mu kagari ka Cyabagarura barandurirwa bakanosherezwa imyaka bakizi ariko atekwemeza koko niba bariya bashumba baragirira inka za bamwe mu basirikare bakuru.

Habyarimana avuga ko hari gahunda yo gukaza umutekano binyuze mu irondo bityo abazafatwa bakazasobanurira ubuyobozi ba shebuja abo ari bo.

Abaturage bifuza ko ikibazo cyabo n’abashumba cyakwinjirwamo n’inzego zo hejuru kuko iz’ibanze nta ngufu zo kugikemura zifite.

Bifuza ko ba shebuja ba bariya bashumba bazagirana nabo amasezerano y’uko ufashwe yoneshereje umuturage yajya yishyura kuko ngo iyo inka zifashwe bikavugwa ko ari iza afande runaka birangirira aho ntihabeho kwishyura umuturage wonesherejwe.

Emile D– USENGE

UM– USEKE.RW/Musanze

0 Comment

  • Uwinubira inka z’abasirikare narebe ahandi yumukira ave mu Rwanda.

  • Asyi! Aba bashumba se ko numva bigize intakoreka. Gusa nukuri ubu ntimwakumva agahinda abahinzi baba bafite. Birababaza kurenganywa kandi ubona nta n’uwakurenganura aho hafi; murumva ko na gitifu ubwe atakisukira guhana ibyo bisambo by’ibigome. Imana ifashe aba bahinzi inzego nkuru z’ubuyobozi zibyumve naho ubundi bazaguma barengana. Gusa iki kibazo ndumva ba afande babishatse bakakigira icyabo bagikemura, cyane ko ari nabo ba nyirinka! Nibabishaka bazagikemura

  • Oya oya, rwose niba ibi aribyo nizo nka zifatwe nta mpamvu y’imyifatire nkiyi, abo basirikare nibahinge imyaka yabo bayishoremo izo nka zabo, kandi ubuyobozi nabwo nibukore akazi kabwo butarebye ngo ni inka z’abasirikare, abao bashumba nabo bahanwe, cyanke bajyanwe mw’itorerero kugororwa kuko ibyo si sibyo I Rwanda!

  • Hanyuma tukibaza impamvu abaturage bamwe batumva ubuyobozi? Wamara kurenganywa gutya harya warangiza ngo umva ibyo abitwa abayobozi bavuga? RDF ko naherutse ngo ariyo ntangarugero isigaye ikorana n’abanyamafuti gute? Izo ngabo ziragirisha imyaka y’abaturage harya ubwo zibarindamo iki kandi zibateza inzara? Gitifu na meya wumveko hari nuwarenganura umuturage, bose ubwoba buba bwabarangije iyo bumvise ngo amakosa yaturutse kwaba afande, biteye isoni.

  • Imusanze biragoye no muri Cyabararika mumurenge was Muhoza I Musanze barananiranye. Turasaba inzego zibishinzwe kuturwandaho zigakurikirana iki kibazo.

  • Ubwo se abo bayobozi b’i Musanze barashaka ko bizahagurutsa HE koko ?

  • Abo baturage bagomba kumva ko inka za ba Afandi zirusha agaciro abana babo nabo ubwabo. Nta kundi wasobanura uburyo ibyo bahingira kubatunga biragirwamo inka.

  • Barakoze aba baturage kugaragaza akababaro kabo mu itangazamakuru. Nihatagira n’igikorwa n’ubuyobozi, bazisuganye ubwabo barengere imyaka yabo isigaye. None se nk’amarondo ya hariya akora gute niba atabona ikibazo nk’iki ngo agikumire? Umunyarwanda ufite ubwoba bwo kwerura ngo avuge ko ahutazwa, arengana cyangwa aryamiwe, ajye ahama hamwe acurwe bufuni na buhoro akome amashyi. Rucagu akiri Perefe yarabigishije cyane, ati banyaruhengeri mureke tuyoboke twaratsinzwe, icyo gihe umugabo witwa Kajeguhakwa arabyamagana, undi mugabo witwa Rutaremara nawe ahita amwagana, bombi bari mu nteko ishinga amategeko, uwa kabiri asobanurira uwa mbere ukuntu kuyoboka ari byiza cyane. Ndabona inama za Rucagu bariya banyaruhengeri, nako abanyamusanze, bazikurikiza pe!! Ikimbabaza kurusha ibindi, ni ingirwa miryango yo kurengera ikiremwamuntu dufite mu gihugu, yirengagiza ikibazo nk’iki ikivugira ko abakora mu tubari bataha batinze. Wareba akavagari k’amafranga baba basaba ngo bateze imbere ubwo burenganzira n’ubwisanzure ukumirwa. Abanyarwanda nibahitamo inzira yo gupfukamira ababarenganya, bajye banaceceka ibibabayeho byose babyakire. Chaque peuple a la gouvernance qu’il merite.

  • Hari ibintu umuhanzi yaririmbye benshi bakabyita ubuhezanguni.Bimwe biri kugenda byigaragaza umunsi kuwundi.

  • Kera baduhaga amahoro bakajya kororera za Gishwati Rubirizi..kandi bakaba bazwi ibi byo tuzabyita iki? Nibivuge bamenyekane..Aho mvuze bari ba Nsekalije n’abandi bacamarades.

  • No mu Kinigi nuko, uwitwa Clement umushumba yaramukubise amuvuna akaboko ariko kuberako yaragiriraga umuntu ukomeye byarangiye ntagikozwe. Uwitwa Gafupi yishwe n’abashumba mu Kinigi ngo kuberako yabimye ubwatsi… nibindi byinshi.
    Mbese ntakirengera hano Musanze.

  • Ikivuguto cyiza cyamata ya Gishwati.Urasekeje nawe.

  • Byumvuhore yarabiririmbye.

Comments are closed.

en_USEnglish