Digiqole ad

Kugira ngo Huye ibe igicumbi cy’uburezi nihabeho ubufatanye – Dr Munyakazi

 Kugira ngo Huye ibe igicumbi cy’uburezi nihabeho ubufatanye – Dr Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi mu karere ka Huye gushyiraho ubufatanye buhamye hagati y’amashuri n’ababyeyi baharerera.

Dr Isaac Munyakazi asaba ko aka karere kugaruka ku isonga mu gutsindisha abanyeshuri nk’uko byahoze

Ibi yabibasabye mu nama yagiranye nabo ku munsi w’ejo ku wa kane tariki 3 Mutarama biga ku iterambere ry’uburezi mu karere ka Huye.

Mu manota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange,  aheruka gusohorwa n’ikigo REB, bimwe mu bigo byo mu karere ka Huye byagaragaye mu bya nyuma  mu gutsindisha.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri muri aka karere, barimo NIZEYIMANA Alexis  uyobora ishuri rya G.S Gishihe na TWAMBAZIMANA Valentina ushinzwe amasomo mu ishuri rya G.S Nyarunyinya bavuga ko ibibazo birimo imyitwarire y’abanyeshuri, ababyeyi n’abarimu ubwabo biri mu bituma umusaruro utaba mwiza.

NIZEYIMANA Alexis ati “Rimwe na rimwe usanga abarimu bigisha batateguye isomo, bityo ntiyatanga isomo neza kandi atateguye. Usanga natwe abayobozi tudakurikirana umunsi ku munsi uko isomo ritangwa mu ishuri.”

TWAMBAZIMANA Valentina  we avuga ko imbogamizi irimo ahanini ari abana biga igihe babishatse, bagasiba uko bishaka.

Ati “Hari igihe kigera bigasa naho abana bose ishuri barivuyemo cyane cyane igihe umuceri weze bajya kwishakira umuceri bigasa naho bataye ishuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye SEBUTEGE Ange yibukije ko kugira ngo uburezi butezwe imbere, bisaba uruhare rwa buri wese. Yibukije abanyeshuri ko inshingano yabo ya mbere ari ukwiga naho abarimu bo ngo bagomba kwigisha neza kandi bakigisha ibyo bateguye.

SEBUTEGE ati “Abafite uruhare mu burezi bagomba kugira urwo ruhare kandi rukaboneka, abarezi bagategura amasomo yabo neza bakayatangira igihe.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Isaac MUNYAKAZI yabasabye ko kugira ngo Huye yongere kuba igicumbi cy’uburezi, habaho ubufatanye bw’inzego zose abizeza ko Minisiteri izafasha kugira ngo bigerweho.

Dr Isaac MUNYAKAZI ati “Hagomba kubaho ubufatanye, byose birakemuka, kandi minisiteri yiteguye kwegera cyane no gufasha uturere n’amashuri ariko nabo ubwabo bagomba gufatanya.”

Muri rusange ibigo byagaragajwe ko bihora mu mwanya ya nyuma mu karere ka Huye, ni G.S Gishihe na G.S Karama.

Ni mu gihe kandi raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) igaragaraza ko abana 2032 mu karere ka Huye bataye ishuri.

Mayor Ange Sebutege asaba abarezi kuzuza inshingano zabo
Bamwe mu barezi bavuga ko kudategura amasomo no guta ishuri kwa bamwe mu banyeshuri,ari kimwe mu bituma Huye yarasubiye inyuma

Umuseke.rw/Huye

0 Comment

  • Mujye muvuga Butare nibyo bivana abantu mu rujijo bityo bakarushaho gusobanukirwa nakarere muvuga cyane cyane iyo muvuzengo yongere ibe igicumbi cyuburezi gusa ukibaza uwahavanye icyo gicumbi icyo yari agamije.

Comments are closed.

en_USEnglish