Digiqole ad

Abatsinzwe muri Miss Rwanda 2019 bishyize hamwe

 Abatsinzwe muri Miss Rwanda 2019 bishyize hamwe

Ni igitekerezo cya Umufite Anifa watsindiwe mu mujyi wa Kigali washatse guhuriza hamwe abatsinzwe bose uyu mwaka kugirango bakomeze gukora ku mishinga yabo bubake igihugu.

Anifa yavuyemo mu ijonjora rya mbere ntiyacika intege
Anifa yavuyemo mu ijonjora rya mbere ntiyacika intege

Umufite w’ imyaka 18 atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kabeza yabwiye Umuseke ko kuba atarakomeje bitamuciye intege.

Avuga ko ari amahirwe macye yagize ariko bitatuma yicara ngo atuze kandi afite icyo yari agamije.

Yahise atekereza guhuriza hamwe abataragize amahirwe yo gukomeza bose kugira ngo bafatanye gukora ku mishinga bari bafite bumva yatanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Benshi muri bagenzi be batakomeje barabishimye maze bakora ihuriro bise “ML in Rwanda” bagamije gufasha abakobwa batakomeje muri Miss Rwanda kugera ku nzozi zabo .

Umufite Anifa ati “Kuba twaratsinzwe ntibivuze ko tudashoboye iyi forum izadufasha cyane kuko benshi muri twe tuba dufite n’ imishinga myiza yateza imbere igihugu.”

Avuga ko bazajya bahitamo umushinga w’umukobwa umwe bagafatanya kuwushakira abaterankunga bityo bityo.

Abakobwa 20 mu batsinzwe ubu bari muri iri huriro n’abandi ngo ntibahejwe, ndetse ngo n’abazatsindwa muri BootCamp azabasaba kwiyunga n’aba bandi.

Anifa w' imyaka 18 yiyemeje guhuriza hamwe abatsinzwe bose
Anifa w’ imyaka 18 yiyemeje guhuriza hamwe abatsinzwe bose
Benshi muri bo igitekerezo cye baragishimye
Benshi muri bo igitekerezo cye baragishimye

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ubwo tuzajya tubita “Ex-future Miss”

    • Harya koko tutabeshye, umuntu urangije S6 (y’ubu) aba afite ubuhe bumenyi cyangwa ubuhe bushobozi bwo gukora umushinga wateza igihugu imbere? Cyakora nabonye “ubwiza” busigaye ari igishoro gikomeye da!

      • Huuum aba wowe ntubazi, niba hari abantu bagira over confidence ni aba ngaba….Cyakora sinabaca intege kuko akazi ko karahari muri izi Lodges na hotels zuzuye hano i Kigali, muri Karongi na Rubavu. Babishatse rero bava hasi bagakorera cash, gusa ntibazamere nka kariya kana kanze kwiga kagafata iya Uganda, Kenya akahava ajya gukora akazi ko kuba strip-teaseuse, none ubu akaba agarutse aho yatangiriye n’urusaku rwinshi mu ma offices ngo afite imishinga nibamufashe ! Baramaufasha iki umuntu wagarukiye muwa 3 wa primaire, urusaku gusa nirwo rwatuma abantu bashora frw yabo se !

  • Nibyiza cyane, nkunda abantu bagira ibitekerezo rwose. Kuko gufata icyemezo kijya guhatana uba usanganwe muri wowe ubutwari, mwicibwa integer wamugani nuko mutakomeje ahubwo mushyire hamwe nuwabashaka akaba yagira aho abasanga. Ndabishimye ni igitekerezo kiza

  • dore niba igiciro cyarisanse cyagabanutse abana nibajya kumasomo barahita buriza ibiciro nabo babyumve nukuri

  • ibi ndabigaye kuko uku ni nko kuvuga mgo dore ibicuruzwa ducururiza hano ibi ni ugukurura uburaya mumbabarire ni uko mbibona

Comments are closed.

en_USEnglish