Musanze FC yahagaritse abatoza bungirije
Kuri uyu wa Gatatu nibwo amakuru yamenyekanye y’uko umutoza wungirije Mbussa Kombi Billy n’umutoza w’abazamu Muhabura Radjab bamaze guhagarikwa n’ikipe ya Musanze FC kubera umusaruro muke bagaragaje. Ibi byemezwa na Perezida w’iyi kipe Me Mussa Masumbuko mu ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Ati” Ayo makuru niyo birukanwe bazira umusaruro muke. “
Abajijwe impamvu umusaruro muke utabazwa umutoza mukuru Me Masumbuko yavuze ko ubuyobozi bw’ikipe buba buzi icyo bushaka aribwo bumenya icyo gukora.
Umutoza w’abazamu Muhabura Radjab we avuga ko atarabimenya iby’uko yahagaritswe, ko hari inama bagombaga gukorana n’ubuyobozi bw’ikipe akaba yumva ko ari ho ari bumenyere iby’icyo kemezo.
Ikipe ya Musanze iri ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 11.
M u mikino 11 bamaze gukina batsinzemo itatu banganya ibiri batsindwa imikino itandatu.
Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru Musanze FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona.
Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW