Digiqole ad

Muhanga: 4 ‘bafungiwe muri transit center’ kubera kwambura SACCO

 Muhanga: 4 ‘bafungiwe muri transit center’ kubera kwambura SACCO

Abakozi bane mu karere  ka Muhanga bafunzwe bakurikiranyweho kwambura imwe mu mirenge  SACCO. Amakuru dufite  avuga ko ubuyobozi bw’Akarere aribwo bwabazanye kuri transit center busaba ko bahafungirwa. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yabwiye Umuseke ko iby’uko bafungiwe kuri Transit center atabizi.

Abafashwe bose ni abagabo. Ngo banze kwishyura SACCO

Ni abagabo bane (4) bafashwe  mu mpera z’Icyumweru gishize.

Bamwe mu bakorana n’abafashwe bashinjwa kwambura SACCO bavuga  ko aba bakozi batumijwe n’ubuyobozi bw’Akarere mu mpera z’Icyumweru gishize kugira ngo basobanure impamvu batishyura umwenda bafitiye imwe mu mirenge SACCO.

Ngo bameze kuhagera bahise bafungirwa kuri transit center iri mu murenge wa Muhanga.

Abafashwe ni Lambert Gafaranga umukozi ku rwego rw’Umurenge wa Shyogwe  ushinzwe za Koperative, Bihoyiki Jean Baptiste ukorera urwego rwa DASSO mu Karere, Musabyimana Theogene umurezi  mu ishuri rya TTC  Muhanga na Nteziryayo Ephraim wigisha mu ishuri ribanza rya Nyabisindu riherereye mu Murenge wa Nyarusange.

Aba ngo bashinjwa kwanga kwishyura ideni bafitiye iki kigo ubu hashize imyaka irenga ibiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Beatrice  Uwamariya yabwiye Umuseke ko ibyo kwishyuza bariya  bakozi ngo bari babivuganyeho n’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bemeranywa  ko aba bakozi bandika biyemeza umunsi ntarengwa bazaba bishyuriye imwenda.

Ati: “Ibyo kuba bafunzwe bafungiye mu nzererezi ntabyo bambwiye ngiye kubaza  menye neza niba ayo makuru ari ukuri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Vedaste Habinshuti yabwiye Umuseke ko  nyuma yo kumva ko Gafaranga yafunzwe kubera kutishyura SACCO ngo bishyize hamwe baramwishyurira.

Ku munsi wa kabiri w’Inama y’igihugu y’Umushyikirano wa 18 Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa  yagarutse  ku bantu bakozi bafata inguzanyo muri SACCO ariko ntibishyure.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yanenze abantu bafashe amafaranga yari agenewe gufasha abaturage kuzamura imibereho yabo muri gahunda ya VUP , bakayakoresha mu nyungu z’ubucuruzi muri za SACCO kandi atari cyo yagenewe, ndetse ntibayishyure.

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • Kuki se hadakurikizwa amasezerano bagiranye n’uwatanze inguzanyo. Ibi se nabyo ni icyaha gifungisha uwatse inguzanyo? Abazi iby’amategeko mwansobanurira. Umva ko banafungiye mu kigo cy’INZEREREZI.

  • ntakuntu mayor yaba atabiziko abakozi bakora mukarere ayobora yaba atabizi!!arabizi neza 100%kuko ashobora nokuba ariwe wabitegetse,gusa kubajyana transit siwo warumuti barikybanza bakandika igihe ntarengwa cyokuishyura nyuma cyagera bakabona kubafunga.

  • Ariko ko dufite igihugu kigendera kumategeko ibi biterwa Ni iki? Ikigo kinzererezi mbega agasuzuguro no gukabya… Sacco ntamasezerano igirana nabayiguza? Nta ba analiysts igira bareba ingano yideni ningwate itanzwe? Ntangingo iba muri contract irebana nuko bigenda umuntu atishyuye? Sacco niba zidashoboye l’Etat nizifateho ingamba zikore nkibimina zoye kuba ibigo by’imari…

    • Wowe wiyise MWITENDE , waretse kwiraburira ushyira ku karubanda ikigero cy’imitekerereze yawe kiri hasi koko ! . Ni ubwa mbere waba wumvise ko abakozi ba Leta bashobora guhabwa ibihano bijyanye n’imyitwarire mibi yabo . Ugomba rero kumenya ko amategeko ngengamyitwariye y’abayobozi agomba gutandukana n’abaturage basanzwe . Banza rero umenye uburyo gahunda y’Umurenge SACCO yagiyeho nibwo umenya ko kuyambura ari ikosa rikomeye ku muyobozi . Naho ubundi ntago bivuze ko SACCO yananiwe kubakurikirana kuko baba barayihaye ingwate kimwe n’abandi baturage . Kuba rero bashobora kuba bafunze nkeka ko bijyanye no kuba baratatiriye discipline igomba kubaranga kuko SACCO yo nkeka ko ari ikigo cy’ubucuruzi kigendera ku mategeko nk’ibindi byose .

      • Wanyonye urumogi rungana iki noneho ? Abakozi ba Leta bafite itegeko ribagenga rinateganya ibihano bahabwa iyo bakoze amakosa, muri ibyo bihano ntabwo harimo kujyanwa mu bigo by’inzererezi. Niba kwambura SACCO ari ikosa criminelle bagombye gushyikirizwa ubushinjacyaha nabwo bufatanyije na SACCO bukabagenza imbere y’inkiko bakishyuzwa ku ngufu. Ikindi kandi amasezerano bagiranye niyo yagombye kubanza kubahirizwa, atakubahirizwa SACCO zigateza cyamunara ingwate batanze. Ibindi byose bitari ibi ni ibiranga Leta y’igitungu, kandi nkurikije ibyandikwa mu binyakuru nk’ igihe na Rushyashya, iyi Leta yacu si Leta y’igitugu. Niba rero atariko bimeze, abo bakozi nibafungurwa bazahitae batwara Leta mu nkiko !

      • Nusoma comments zabandi niwowe uhita ubona urwego rwimitekerereze yawe…itegeko rigenga abakozi nibihano byakazi bahabwa rirasobanutse uzafate smart4ne yawe unyuzemo amaso…ibigo byakira inzererezi nabyo iteka ribishyiraho rirasobanutse nabo bigomba kwakira rwose amashuri nuburezi mu rwanda byateye imbere nimureke dutekereze kinyamwuga
        Ntabwo umukozi wa L’Etat cg undi munyarwanda agomba kuvenerwa ibihano bitewe nuko umuyobozi runaka yabyutse..oya da Dore ikibazo dufite Ni nkamwe bagira ba Mayor’s ngo mwazamuye imyumvire byahe byo kajya…ukomeze ugire iminsi mikuru myiza

  • Detention illegal

  • Ariko se ibi nibyo? Aba bantu bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko pe.

  • Ibi birababaje p Mbega akarere, ubu se koko aba bakozi bahawe igihe ntarengwa cyo kwishyura ntibacyubahiriza? Aba bakozi nibarekurwa bazagane inkiko kuko dufite igihugu kiza kandi kudukunda ndetse kinagendera Ku mategeko

  • Ndibaza niba aribo bonyine bambuye kuburyo bafungirwa mu nzererezi.Hagomba gukurikizwa amasezerano yumvikanweho n’impande zombi.

  • Ariko ubunubusazi inzego zibanze kukibakora ibinyabasazi koko

  • Kubahwitura nibyo. Ninumwanzuro wafashwe banana yigihugu yumushyikirano. Ariko ntabwo wavuze ngo nimugende muhite mufunga abantu kuburyo bwihuse. Ibaruwa yaMinaloc yasabaga abayobozi bagahwitura abakozi bafitiye umwenda za sacco bakabishyuriza maze amasezerano bagiranye akubahirizwa ntahantu handitse no bayobozi nimufunge abakozi banyu bafitiye umwenda sacco. Ariko muhanga yaranyobeye kweli niryari nyobozi izicara igafata ibyemezo koko birimo ubwenge. Ngo Mayor Beatrice ntabizi yabiyoberwa atese ahubw kandi ariwe wiirirwa avuga nanabi cyane ngewe rero sinkina nzabijyanamuri site de transit ukibaza ibyo niabantu cg nibintu. Urumva batangiye kwitana bamwana ngo ni v.mayor economic wabafunze ngo reka mbikurikirane . Nzabandora ibyubuyobozi bwa muhanga wagirango iriya NZu ihambyemo umuhubutsi numusazi . Seiko ubundi ntabajyama bagira????? Ba notaire se
    B’akarere bamaze iki, nta diregiteri byumwihariko ubishinzwe, advisor, ngaho ra nimundebere inzego zose pe zitwa ko zikorana

  • Ariko ibi byo ntibisanzwe.Kuba uri umukozi wa Leta ntibigukuraho kuba umuturage nk’abandi.Aba nabo rero bagombye kugezwa imbere y’urukiko hakagurishwa ingwate batanze.Icyo ni igitugu.

  • aho da ubu se koko ibi ni ibiki

  • ni hatari pe beari azabamariramo nta mikino agira kama geshi

  • Ahubwo mutubarize MINALOC ko byemewe ko abakozi ba LETA bafungirwa muri TRANSIT CENTER? mutubarize Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu niba byemwe ko Umuyobozi w’Akarere afite uburenganzira bwo gutumiza abakozi bamwitaba akabajyana muri transit? Mutubarize MIFOTRA icyo ivuga ku muyobozi w’akarere ukora aya makosa angana gutya icyo ahanishwa? kuko mu Karere ka Muhanga Mayor waho amaze kubigira umuco kandi ni bibi rwose twe tuba muri uyu mugi yaratuyobeye pe uravuga akakujyana muri Transit
    Uwari uhagarariye urubyiruko muri Njyanama yamumajijemo iminsi 3,Umuyobozi w’ishuri riri kabacuzi witwa Melchior yaririyemo Noheli, IRYAYO yegujwe bamukuyemo bamuhozamo, none n’aba babashyizemo babumvishirizamo ubunai.
    Abazi amategeko batubwire niba ntaho barega uyu muyobozi ufite igitugu gutya kuko Transit center zugengwa na Mayor? Cyangwa Leta izatangarize abanyarwanda ko abadafite ibyaha bose bazajya bajyanwa transit bika ba nka za gereza za kera za ba burugumesitiri
    Murakoze umuseke muzihangane mutubarize izi nzego

  • Wowe wiyise wiyise MAGIE ni wowe ushobora kuba wanyweye urumogi kuko mu kinyarwanda baca umugani ngo izina niryo muntu .Banza usome inkuru neza na umenye inzego ziri involved muri kiriya kibazo n’uruhare rwa buri rwego ubone guca urubanza

    • Ni utubuto cg ni amababi yarwo wanyoye ? Ibyo bintu mwirirwa mukangisha ngo by’inzego, ntawe ubyitayeho ! Ikibazo kiri hagati y’umuntu na bank yitwa SACCO. Umuyobozi abizamo gute ? Mu myitwarire ihanwa ku bakozi ba Leta ntabwo harimo kutishyura bank, biramutse kandi bifashwe nk’ikosa umukoresha yagombye gukurikiza itegeko rigenga abakozi, byafatwa nk’icyaha uwo mukozi agashyikirizwa ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bakamugeza mu rukiko agahatirwa kwishyura. Ibi uvuga ni ubugoryi, Muhanga iriya niyo buri gihe iba imbarutso yo kwikunkumura akarengane nigisuzuguriro. Tegereza uzarebe tu !!

  • MAYOR wacu yagorwa yagorwa yabtumye kwambura c?

  • Arikonarumiwe mwagiyemurya ibyo muzashobora kwishyu’re.

  • Detention illegale ukajyanwa mu bigo by’inzererezi?
    Ba Mayors bahawe deadline yo kurangiza ikibazo cy’abakozi bo muri local government bambuye SACCO kuba bagaragaje uko icyo kibazo cyacyemutse? None ndabona Mayor wa Muhanga yatangiye kwirwanaho abanze kwishyura abashyira muri transit center (inzererezi) ngo arebeko bakwishyura vuba atazaseba deadline igiye kugera?

Comments are closed.

en_USEnglish