Guverneri wa Nord Kivu/DRC yasuye impunzi ziri i Nkamira
Impunzi z’abanyekongo zimaze guhungira mu Rwanda zaraye zigaragarije Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku ko zitizeye igaruka ry’umutekano vuba mu duce zaturutsemo ku buryo zafata icyemezo cyo gutahuka.
Izi mpunzi ziri mu nkambi ya Nkamira zabigaragaje ejo ku cyumweru ubwo Guverineri wa Kivu y’Amajayaruguru yazisuraga, aje kureba imibereho yazo no kuzihanganisha.
Julien Paluku yavuze ko, Guverinoma ya Kongo yifatanije nabo mu kababaro ko kuba baravuye mu byabo bagahunga, ariko anabashishikariza gutaha vuba.
“nubwo tubona mu Rwanda babakiriye neza, ariko kuba impunzi tuziko bibababaje kuko mwasize imitungo yanyu, mwatandukanye n’abanyu, ubu abana banyu ntibari kwiga ariko twifatanije namwe kandi turabahumuriza” Julien Paluku
Paluku yabwiye impunzi ko Guverinoma iri gukora ibishoboka ngo ibibazo by’umutekano mucye birangizwe muri Kivu y’Amajyaruguru mu duce twa Masisi izi mpunzi zaturutsemo.
Paluku ati: “Mbere y’uko nza hano nanyuze mu duce twa Masisi tumwe na tumwe kandi nasanze nta mirwano ihari ku buryo none cyangwa ejo bundi, uwabishaka yafata icyemezo agataha.”
Paluku yavuze ko ibibera muri Kivu y’Amajyaruguru bitari byabonerwa izina. Kuba byakitwa intambara, ubushyamirane, imyivumbagatanyo cyangwa irindi zina ngo guverinoma iracyabitekerezaho. Yabwiye abanyamakuru kandi ko atatangaza nyir’abayazana w’ibi ngo nabyo biracyacukumburwa.
Amakuru y’igaruka ry’umutekano impunzi zo ntiziyakozwa. Ibi byagaragariye mu bibazo babajije guverineri
Umwe mu babajije yagize ati” Ese umutekano mutwizeza wava mu ijuru aka kanya. Ntibishoboka, kuko ingabo za Leta ubwazo ziratwambura, zikatwica, FDLR irahari baraturira inka, nta mutekano mushobora kutwizeza. Haracyari impunzi zahunze muri 1997 zitarataha, none natwe ngo dutahe?”
Izi mpunzi zavuze kandi ko nta mutekano zibona waba wagarutse mu bice zavuye kuko kuri iki cyumweru ubwo Julien Paluku yasuraga izi mpunzi, haje izindi 299 zabaruwe kuri uwo munsi, aba baje bakaba barujuje umubare w’impunzi 5700 ubu ziri mu nkambi ya Nkamira.
Ubusanzwe inkamabi ya Nkamira ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2600, uyu mubare ukaba umaze kwikuba 2.
MIDIMAR ifatanije na HCR n’indi miryango mpuzamahanga bakomeje gushaka uburyo iyo nkambi yakongererwa ubushobozi, mu gihe hagishakishwa indi nkambi bazimurirwamo, biragaye ko badashobora gutahuka mu minsi ya vuba.
Ubu hamaze ubakwa amahema agera kuri 13 yiyongera kuri 19 yari asanzwe mu nkambi. Hongererwe imisarane n’amazi ndetse n’amashanyarazi akwirakwizwa mu nkambi. Ibi byose ni ukugira ngo umutekano wabahunze urindwe neza, muri iyi nkambi haboneke isuku ihagije.
Umubare w’abaforomo bakorera mu nkambi wariyongere, hashyizweho umuganga w’umudogiteri uzajya uza mu nkambi incuro 2 mu cyumweru kugira ngo akurikirane ibibazo birenze ubushobozi bw’abafaoromo.
MIDIMAR yashyizeho abakozi bakora amasaha 24 bakira ndetse banandika impunzi, n’imodoka zikora ayo masaha kugira ngo abinjira bakirwe igihe cyose baziye.
Frederic Ntawukuriryayo
PR/MIDIMAR
UM– USEKE.COM
0 Comment
rwose nibyiza ko bakwakirwa nkuko bizeye ko iwacu haboneka ubuhungiro .
mugitekerezo natangaga ;ni uko habaho ubwumvikane na gouverneur wa nor kivu maze agatanga secter wenda twe twakwita nk”umurenge ahagana k’umupaka noneho niba ari ukubarinda tukabibakorera kakahavae naho ubundi icyogice barimo Abarimo gusubizwa inyuma n’amateka mabi (nya AFRICA)NKUKO GOUVERNEUR yariyaje kubasura bakamwereka impungenge ziri iwabo .rwose nimurebe uko mwabyiganaho!
KABILA yabahenze ubwenge!!ubu ndemeza neza ntashidikanya ko abakongamani bo muri nord kivu batangiye kwifuza ko general NKUNDA yagaruka!!! general NTAGANDA yagambaniye mwene wabo dore icyo bimubyariye: KABILA nawe aramuhindutse,masisi yose imaze kwigarurirwa na KABILA ibintu atigeze ashobora NKUNDA akiri yo.ubu akazi kagiye kuba kenshi ku ngabo zacu kuko uwabuzaga inzira ba FDLR zo gucengera iyo mu migano yatsinzwe.yewe NKUNDA nagaruke!!!
Manzi@ Nibyo rwose, erega Ntaganda uretse kugambana nibyo kurinda benewabo ntaco bimubwiye, nagende Nkunda yarumugabo. Abanyekongo bose ba Nord Kivu barifuza nkunda nbyo, bati, abasirikare bareta baratwambura baka twica naho fdlr ikabarya inka.
Bihangane abarwanira ukuri ntibaneshwa,n’ubwo hashira imyaka myinshi. Naho izo mpunzi muzifate neza ntawumunya ahobwirageze.
URAREBA UYU MUYOBOZI! BABESHE TWUMVE NIBAMARA KUGERAYO MUBICE, MWITONDE KING AZAGARUKA GEN NKUNDA NDIBAZAKO MUTAMWIBAGIRWA MUZABONA ICYO IMBWA YABONEYE KUMUGEZI
twizere ko paluku azanywe no kumvisha abakongoman ko ba kwiye gutaha kuko africa irambiwe ubuhunzi
Gouverneur se abo akomokamo nibo banga urunuka ababacokomani bavuga ikinyarwanda buriya n’uburyarya gusa.
Comments are closed.