François Hollande niwe President w’Ubufaransa mushya
Mu kiciro cya kabiri cy’amatora, François Hollande yatorewe kuyobora Ubufaransa nyuma yo gutsinda kumajwi 52% kuri 48% ya Nicolas Sarkozy.
Sarkozy yemeye uwatsinze ati: “Ubu François Hollande ni President w’Ubufaransa kandi agomba kubahwa.”
Mu byishimo byinshi abafana ba Hollande bahise berekeza kuri Place de la Bastille i Paris, ahantu hazwi mu muco nk’urubuga rwo kwishimira intsinzi.
Hollande mu kwiyamamaza yavuze ko azazamura imisoro ku bikorera na kompanyi zinjiza hejuru ya miliyoni imwe mu ma Euro. Mu bindi by’ibanze yasezeranye harimo kuzamura umushahara wa mwarimu no guha akazi abarimu 60 000 bashya, ndetse no kugabanya imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru ikava kuri 62 ikaba 60.
Nyuma yo gutsindwa Nicolas Sarkozy yagize ati: “ Ikivi meze nk’uwacyushe, umusanzu wanjye mu buzima bw’igihugu cyanjye ubu ugiye guhinduka, nyuma y’imyaka 35 mu buzima bwa Politiki n’inshingano zo hejuru n’imyaka 5 ndi president w’Ubufaransa, ngiye kuba umufaransa usanzwe nk’abandi”.
Ni inshuro ya kabiri gusa President w’Ubufaransa adatorewe kuyobora mandat ya kabiri kuva mu 1958, uwo byaherukaga kubaho ni Valery Giscard d’Estaing watsinzwe nyuma ya mandat ye yambere na François Mitterrand mu 1981.
Hollande yatowe n’ubundi ubushakashatsi bwagaragazaga ko ariwe uhabwa amahirwe kurusha Sarkozy ho 10%.
François Hollande azamurikwa ku mugaragaro tariki 14 cyangwa 15 z’uku kwezi ndetse abonereho kwinjira muri Champs Elysés.
Hollande ni muntu ki?
François Gérard Georges Hollande yavukiye i Rouen, afite imyaka 57, yahoze ari umufasha wa Ségolène Royal (watsinzwe na Sarkozy mu matora ya 2007), bafitanye abana bane, umuto afite imyaka 20.
Hollande yarangije Kaminuza muri Institut d’Etudes Politiques de Paris, yinjiye cyane muri Politiki mu 1979 mu ishyaka ry’Abasosiyalisiti aza kuribera umunyamabanga asimbuye Lionel Jospin, kuva mu 1997 kugeza mu 2008, iri nniaryo yatsindiyemo nk’umukandida kuri uyu wa gatandatu.
François Hollande na Ségolène Royal batandukanye nyuma gato y’uko Ségolène atsinzwe amatora mu 2007, nyuma gato byatangajwe ko umunyamakurukazi witwa Valérie Trierweiler niwe byavuzeko bakundana, ndetse uyu aza kubyemeza mu Ukwakira 2007 ko bari mu rukundo nubwo kugeza ubu batararushinga kumugaragaro.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
None se uyu mugabo ntamugore afite? Il divorcé? Afite gahunda yo kubana n’uwo munyamakurukazi?
Félicitation pour hollande et condoleance à sarkozy
nagende sarkozy agiye ahitanye khadafi nkuko bush yahitanye sadam
nonese bapfuye politike rahira ko badasubirana niba ntamugore afite ubwose urumva atari amata abyaye amavuta bagirango barwanye sarkozy none babigezeho,en tout ca ariya namatora pe jye nayemeye uwayazana muli afrika ngirango ntibasubira kugira amanyanga,sarkozy niyigendere aliko nawe yatwiciye kadafi obama nawe yishe bin raden aha ntibizoroha uyu we se azica nde ra mwifurije kuyobora neza reka turebe.
Ariko igihugu cy’ubufaransa wagirango kirimo numuvumo,ese kigomba kuyoborwa naba divorcés nkaho ntabandi bahari bari capable yo kwihanganira ingorane zo mungo zabo,nkuko bazihanganira izo bazahura nazo mugihugu bayoboye,ibi nabyo bikwiye gusubirwamo byose erega ni kumavi ntahandi
Comments are closed.