Rashidi Yekini wari rutahizamu wa Nigeria yitabye Imana
Ku myaka 48, Rashidi Yekini yitanye Imana kuwa gatanu tariki 04 Gicurasi aho yari atuye muri Leta ya Kwara azize uburwayi bivugwa ko ari ubwo kwiheba yari amaranye igihe kinini.
Rashidi Yekini azwi cyane nka rutahizamu watsinze igitego cya mbere cy’ikipe y’igihugu ya Nigeria bwa mbere ubwo yajyaga mu gikombe cy’isi mu 1994 muri USA ikanatsinda Bulgaria 3-0. Akaba ari nawe wari watsinze igitego cyahaye tiket Nigeria.
Rashidi yekini azwiho umuhigo wo kuba yaratsindiye ibitego 37 ikipe y’igihugu ya Nigeria mu mikino 58 yakiniye igihugu cye. Ndetse aba umukinnyi wa mbere muri Africa mu 1993 (African Footballer of the Year)
Yekini uri bushyingurwe kuri uyu wa gatandat, nkuko idini rye rya kisilamu ribitegeka, ntiharatangazwa indwara yazize. Mu mwaka ushize yari yagiye kuvurirwa mu bwongereza ariko biranga agarurwa iwabo aho yavuzwaga imiti gakondo.
Rashidi Yekini kuva yareka umupira mu 2005 ntabwo yigeze akunda kugaragara nubwo yafatwaga nk’intwari muri Nigeria, yiyamye kenshi abanyamakuru avuga ko adashaka ko ubuzima bwe bujya mu binyamakuru, ndetse yanze kuba ambasaderi wa Nigeria mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2010 muri Africa y’Epfo.
Yekini ngo yakundaga kwiberaho ntamuntu uzi ibye, kenshi yanze gukora imirimo y’ubutoza cyangwa kurera abana mu mupira nka bagenzi bakinanye mu gikombe cy’isi mu 1994 nka Augustine Eguavoen, Stephen Keshi, Samson Siasia, Daniel Amokachi cyangwa Sunday Oliseh bakigaragara mu mupira.
Rashidi yekini wakinnye mu makipe atandukanye nka Africa Sport d’Abidjan, Sporting Gijon muri Espagne, FC Zürich, Al-Shabab yo muri UAE na Julius Berger, yigeze kujya gukina muri Olympiacos mu bugereki ahava amasezerano ye atarangiye nyuma yo gushwana cyane n’abakinnyi bagenzi be.
Bimwe mu bitangazamakuru muri Nigeria birahamya ko Rashidi Yekini yazize indwara yo kwiheba (Depression) yatewe no kubura inshuti ye yo mu bwana, Ibraheem, wapfuye arashwe nabajura nyuma yo kugambanirwa, Ibraheem yari afite amafaranga menshi cyane yari afatanyije na Yekini nk’imari shingiro yabo muri business bakoraga.
Kuva Ibraheem, wabaye manager wa Yekini akiri umukinnyi, yapfa, Yekini yagize kwiheba gukomeye, atanga umutungo yari asigaranye ajya kwibera wenyine ku ivuko, ndetse ngo yari asigaye rimwe na rimwe agenda n’ibirenge mu mujyi wa Ibadan akagenda anivugisha.
Nyakwigendera asize abagore batatu n’abana batatu barimo umukobwa we mukuru wiga Dublin muri Irlande.
Source: gistexpress.com
Ubwanditsi
UM– USEKE
0 Comment
IMANA imwakire mubayo gusa abaye intwari ya Africa muri football tuzahora tumwibuka
Imana imuhe iruhuko ridashira !,yaradushimishije cyane igihe yari agikina umupira,nibuka ari muri celebration yenda kumena filet amaze gutsinda igitego cyiza .
Basha ko ibihangange vyacu bidushizeho turabigira dute ntuze na Jules Bocande yigendeye muri iyi ndwi!birashavuje!!
Comments are closed.