Digiqole ad

Itegeko rishya: Igihe idini ririmo amakimbirane akananirana rishobora guseswa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri uyu wa mbere, mu nama nyungurana bitekerezo ku iterambere n’imiyoborere, yamurikiye abakuru b’amadini akorera mu Rwanda itegeko rishya ribagenga. Itegeko rifite muri gahunda guteza imbere imiyoborere myiza, haba mu rwego rw’amadini no mu mikoranire y’amadini na Leta.

Bamwe mu banyamadini bitabiriye inama bagiranye na MINALOC
Bamwe mu banyamadini bitabiriye inama bagiranye na MINALOC

Itegeko nimero 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012, rigena imitunganirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku madini. Rigena ubwisanzure mu kubaho no mu  mikorere y’amadini,ubushobozi bwo kwikemurira amakimbirane, byananirana bakerekeza mu nkiko.

Ikitari gisazwe n’uko rinagena ko igihe idini riranzwemo amakimbirane akananirwa gukemuka iri dini rishobora guseswa, ariko nabyo biciye mu nkiko. James Musoni,Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko n’idini rigaragaweho gukorana n’abagizi ba nabi naryo rishobora guseswa.

                Ibibazo bikigaragara mu madini.

Igenzura ryakozwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, rigaragaza ko amadini amwe n’amwe afite insengero zitajyanye n’igihe. Amadini atitabira gahunda za Leta nk’abuza abayoboke bayo kwitabira ubwisungane mu kwivuza, abashishikariza ubuvuzi gakondo.

Amadini agikorera mu kwaha kw’andi madini, amakimbirane adaterwa n’imyemere ahubwo ashingira ku bayobozi babo, cyane cyane mu kutumvikana ku mutungo. Amazina afite inyito zitajyanye n’igihe,by’umwihariko nka Diyoseze Gatorika ya Gikongoro, Gisenyi, Ruhengeri… kandi itegeko ryarayakuyeho.

James Musoni yavuze ko aya mazina akwiye guhindura inyito, kuko zitajyanye n’igihe.

Ku ruhande rw’abakuru b’amadini, bavuga ko inyito zitagira icyo zihindura ku myemerere, zikwiye kujyana n’igihe. Gusa Musenyeri Smaragide Mbonyintege, Umwepiskopi wa Diyosezi gaturika ya Kabgayi, akaba na Perezida w’Inama y’abepiskopi b’uRwanda, avuga ko guhindura amazina batashyizeho,bikomeye kuko ngo ari amazina yashyiriweho i Roma.

MBONYINTEGE ati:″ntabwo tuzicara hano nk’abepesikopi Gatorika b’u Rwanda ngo dukureho izina rya Gikongoro, atari twe twarishyizeho.″

Abanyamadini gukuramo inda bishingiye kucyo aricyo cyose ntibabikozwa

Musenyeri Smaragide Mbonyintege, avuga ko uretse kuba nk’abakiristu bashyigikira uburyo bwo gukuramo inda igihe umugore arwaye, ubundi buryo nko kuba yafashwe ku ngufu cyangwa yayitewe n’uwo bafitanye isano, batazabushyigikira.

MBONYINTEGE ati:″Uko guhitamo bahaye umugore ko gukuramo inda cyangwa kutayikuramo, twebwe nk’abakristu, tuzamufasha guhitamo kutayikuramo no gusohoka mu ngorane afite.″

Gusa Musoni James, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko hari ibyemeranijweho mu nama abakuru b’amadini bagiranye na Perezida wa Repuburika. Mu byumvikanyweho harimo imyumvire nka kimwe mu byari byateye ikibazo, abantu bazi ko leta yashyizeho itegeko ryemerera gukuramo inda, ahubwo baza gusanga yarashyizeho itegeko rihana icyaha cyo gukuramo inda.

Ariko itegeko rikavuga niba umugore yananiwe kwihangana kugumana inda kuko yafashwe ku ngufu (byemejwe naPolice n’abaganga), akayikuramo adahanwa n’amategeko.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Guhindura amazina ya diyosezi numva ntanyungu bifitiye abanyarwanda. Ubwo bizasaba gushyiraho amadiyosezi ahuye n’umubare w’ama Districts niba Leta ibyifuza habeho urugero Diyosezi ya Gisagara, Diyosezi ya Huye, Diyosezi ya Nyanza zigize ubu Diyosezi imwe ya Butare. Ibyo bizatuma n’umubare w’abasenyeri wiyongera ugere kuri 30 ndetse na Budget yiyongere.Ibyo Ministri narebe neza niba nta marangamutima arimo keretse niba atari amazina ashakwa amadiyoseyi akitwa andi mazina. Urugero Diyosezi y’ururembo.Ese ubundi amazina atwaye iki? Mudusobanurire ntabwo twumva impamvu.

  • Nimuhame hamwe rero Leta ibanyuze aho ishaka nimwe mwabyiteye muvanga umurimo w’Imana na politique

    • Ahubwo NGABO wowe ubivuze kigabo,bavanze Imana na POLITIKE ,ndi LETA nabafatirana nkabasesa nk’uko amashyaka amwe n’amwe yasheshwe akaba yaribagiranye tutakibuka ko yanigeze ! Leta itabikoze yazayirusha imbaraga,kandi ibikoze yaba yirinze kuvangirwa,igabanyije ibibazo.

  • ibyonibyo kuko nkiyo urebye umwiryane uri muri islam birababaje kubona twararokotse jenoside yomuri 94 none tukaba turigupfa imyemerere ubuse bariya banyarwanda barikwicamo ibice babonabizabagezahe, njyesinsobanukiwe nidini ya islamu ariko nkurikije ibyasobanuwe na zimwe munzobere kubyidini ya islam mukiganiro imvo nimvano cyahise kuli bbc nsanga leta koko igihe cyari kigezengo ishyire reho ririya tegeko

    • Ahubwo njye mbona Leta ibishoboye yayaca yose burundu ntihagire na rimwe risigara,kuko nayo atangiye kuzana ibice mu bantu.Kandi byashoboka aho ibonas bikomeye nka gatolika ifite bibikorwa byinshi biruta n’ibya LETA ikayihindura ONG,maze twese tukemera Imana imwe n’ubundi niyo twese dukomoka ho kandi turi bamwe!!!

  • Guhindura amazina ya za Dioseze ntacyo bivuze icyangombwa ni ukugirango imitima y’abantu ihinduke n’ahoibindi rien

  • Ibyo byo guhindura amazi mbona atacyo bitwaye buriya ntakamaro birimo. Sasa se nubwo amazina yahindurwa bivanye n’igihe,tuzahora duhindura bur’igihe tugezemo?

  • nkibivuga! kuvanga amasaka n’ amasakaramentu bizakora kumurimo wa mungu ndakabaroga!! njye nifitiye ikibazo cyo gushinga idini kuko nasanze ari business ikomeye muri iki gihe cyane ko nakazi kabuze rero naboneyeho akanya ko gusaba abantu bose ko bagana ubutumwa bw’ umuburo wimbitse mbazaniye mu rusengero rugiye gufungura imiryango vuba aha nihatagira izindi mbogamizi. ni idini rifite izina rizwi nka GOROGATHA SALUVATION CHURCH. bene data inzira ijya mwijuru nituyituimbirire i gorogota. harelluya!!

  • NJE NDABONA RWOSE AMAZINA NTACYO ATWAYE ,ESE? KO IBIHE MBONA BIHINDUKA BYIH– USE UKO BIHINDUTSE MUZAJA MUHINDURA NAMAZINA MBONA RI UGUKARYA,AMAZINA NTACYO ATWAYE ABANYARWANDA ,NONEHO MUZAGERA IGIHE NUMUNTU NAVUGA IZINA RYA KERA MUMUHANE ?IRYO TEGEKO NARYO NU KURYIGAHO ,UVUZE URUGERO(kibungo)abihanirwe murakoze mwihangane igitekerezo cyanje ntimugisubize imyuma

  • Burya rero iby’amadini na politiki ni bimwe byarivanze,tubitege amaso turebe ikizarusha ikindi imbaraga kizagicecekesha.Hari ababishinzwe babyitabiriye babifitiye ubushobozi,twe twicecekere turebe final.

  • Ni akumiro da! None se ubu mu myaka 20 ishize Gasabo cg andi nka Ndiza… yavugwaga, ubu rero buri wese nabona icyuho azajya yicara ashyireho icyo ashaka nta na debat ngo bumve icyo benshi batekereza?
    Yaba ari ikindi ku madini da, amazina atwaye iki se?
    Eglise igira organisation yayo interne kdi ntacyo itwara leta, ngaho nimuyisese ubwo n’ubundi icyatekerejwe na bene nkamwe ba nyakubahwa ntigisibira.

    • icyo twita ingoma yigitugu!!

      ayo mazina ntacyintu atwaye abaturage bayakoresha!? murashaka icyi!!amatiku kugiango mugaragare mumenyekane mwitwe ibirangirire!!

  • Njye numva ibyamazina ntacyo bitwaye kuko hari amadiyoseze adafite amazina yi intara za cyera nka diyoseze Ya nyundo ntago ari gisenyi kandi structure ntago ari zimwe ni za leta kuko hari aho diyoseze yabaga ari intara ebyiri njye ndumva ntacyo bitwaye

  • sinarinziko ibyavuzwe bitangiye gusohora nonese guhindura amazina bihuriyehe numwiryane mu idini uziko bashakira umuti aho utari ahubwo dusenge idini ya islam ntizitware uko tujya twumva mubihugu by’abarabu cyangwa leta niba ibona bizaba nifatirane amadini hakiri kare iyabuze ubwinyagamburiro bitazaduteza ingaru sha mukinisha muzehe buriya yabibonye inganze amadini ahinduke amakoperative yo kuzigama no kuguriza imana nibe hafi.

  • aha nzaba numva intambara ya vatican na bayobozi bi kigali ayandi azabyubahiriza aliko gatolika bigomba cash ya papa urumva rero nososoma kuko bashatse kwimura saint michel biba birefu james akwiye kugenza bukebuke kuko harigihe byatugiraho ingaruka et puis guhindura sibibi aliko mukwiye kumanuka sur terrain mugasobaurira abaturage svp ntituri injiji kuburyo ibintu byose mufata ibyemezo mutagishije abantu inama. MUZEHE yatubwiye ko ubuyobozi ari ubwabaturage tuzajya duhamagara premier ministre yaduhaye tel so be carreful.

  • Uhereye na cyere mu isezerano rishya ntabwo ubwami n’ubutambyi byigeraga bivangwa,umwami usiya yashatse gukoa umurimo w’ubutambyi muzasome ibyamubayeyo. Abo bayobozi bamadini bazabona ingaruka nyuma.

  • Mubanze muhindure amazina y’ibitaro: Byumba gisenyi’ Gihundwe ‘ gahini ‘nzabandora n’uwa mugarura. Ese u Rwanda rugomba gusigirwa amateka meza gusa kandi agizwe n’imvange mu by’ukuri?
    Ese buri muyobozi mushya azajya ahindura ibyo asanze bitume nta authenticité tugira. Nizere ko nta muyobozi uzashaka gukuraho inzibutso za Genocide yitwaza ko zitwibutsa amateka mabi nk’uko Gikongoro iri gusabirwa kuvaho!!!

  • Leta irakinisha Vatican itazi ko ari nk’isazi ikinisha inka. Ihindukiye rimwe n’iyo yayikubita umurizo byaba bihagize ngo ya sazi yibagirane. Muzabaze Presida Bagaza w’i Burundi ibyo yahuye nabyo ashaka guhinduramo za kiriziya amashuri. Ese bitwaye iki Leta ? Ibona se aribyo bibazo bikomeye abanyarwanda dufite? Leta ijye ibanza ibaze abaturage priorités bafite.

Comments are closed.

en_USEnglish