UNR: Abarimu basabye imbabazi kubwa Genocide bagenzi babo bakoze
Ishyirahamwe ry’abarimu n’abashakashatsi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ryasabye ku mugaragaro imbabazi abanyarwanda kubera uruhare bagenzi babo bagize mu itegurwa no gushyira mu bikorwa Genoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibi byabaye kuri uyu wa 21 Mata 2012 ubwo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hashyingurwaga imibiri 15 y’abatutsi bazize Genoside. Iyo mibiri ikaba ireheruka kuboneka mu mpera z’umwaka ushize.
Dr Charles Karangwa ukuriye ishyirahamwe ry’abarimu n’abashakashatsi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, avuga ko abarimu n’abashakashatsi b’iyi Kaminuza bagendana ipfunwe bitewe n’uruhare bagenzi babo bagize muri Genocide.
Aha yavuze nka Theodore Sindikubwabo waje kuba Perezida wa Leta y’abatabazi akaba yarahoze ari umuganga mu ibitaro bya Kaminuza ndetse na Leon Mugesera wigishaga muri iyo Kaminuza waje gutanga igitekerezo cy’uko abatutsi bakwicwa banyujijwe iy’ubusamo bagasubira iwabo Abisiniya.
Ibi bikaba ari bimwe mu bibatera ikimwaro akaba ariyo mpamvu basaba imbabazi.
Dr Karangwa Charles agira ati: “Mu izina ry’abakozi ba Kaminuza nsabye imbabazi kubera ko bagenzi bacu badusize igesebo, uku gusaba imbabazi kuratuma tubohoka”
Prof. Silas Lwakabamba, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda yavuze ko iyi Kaminuza yashinze ikigo kigamije gukemura impaka (Center for conflict management) nk’uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Genoside.
Iki kigo kandi kikaba gikora ibikorwa bishyigikira abacitse ku icumu, iki kigo kikaba ari mu rwego rwo kwicuza kubera uruhare bamwe mu bari bagize umuryango wa Kaminuza bagize mu itegura n’ishyirwamubikorwa rya Genoside.
Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Mathias Harebamungu, avuga ko kuri Kaminuza, kugaragaza ko yitandukanije n’abayihozemo bahekuye igihugu muri igomba gushyira ingufu mu kwandika ibitabo bivuguruza abandika amateka y’u Rwanda bayagoreka bagamije kwica ejo hazaza h’u Rwanda.
Dr Minister Harebamungu agira ati: “Aya mateka mabi Kaminuza yagizemo uruhare, ikwiye gushyira ingufu mu kwandika ibitabo bibeshyuza iby’abandi birirwa bandika bigoreka amateka y’ibyabaye hagamijwe kwica ejo hazaza h’u Rwanda”
Imibiri 15 yashyinguwe yabonetse ubwo abantu bahingaga hafi y’icumbi ry’abanyeshuri rizwi ku izina rya “Misereor” riba muri iyi Kaminuza tariki ya 01 Ugushyingo 2011 iyi mibiri ikaba yaruhukijwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kaminuza rurimo indi mibiri igera kuri 550.
Jean Baptiste Micomyiza
PR/NUR
UM– USEKE.COM
0 Comment
Aba nabo!!!! NYUMA YA 18 ANS NIBWO BASABIYE IMBABAZI IBYO BAGENZI BABO???
izo mbabazi se mwambwira bazihawe?? bazazihabwa nande se?? ababikoze ariko ubwo bazababarirwa nibaramuka babahaye imbabazi??
Rwanda we!!!!!!!!!!
Guys, nayo ni intambwe ikomeye kuko hari abatarumva ko bagomba gusaba imbabazi.
Reaka turindire n’abandi bazahinduka.
Comments are closed.