Jean Uwinkindi yagejejwe mu Rwanda
Uyu mugabo ukurikiranyweho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi yagejejwe ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa 19 Mata avanywe mu Rukiko rwa Arusha muri Tanzania.
Jean Uwinkindi,61, wari uherekejwe na Roland Amoussouga uhagarariye urukiko rwa Arusha, Saa 18h25 ku isaha ya Kigali nibwo yashyikirijwe Police y’u Rwanda.
Umuvugizi w’Ubushinjyacyaha Allain Mukurarinda yavuze ko ubucamanza bw’u Rwanda bwishimiye iki gikorwa, ko ibi bigaragaje icyizere Ubutabera mpuzamahanga bufitiye ubutabera bw’u Rwanda.
Jean Uwinkindi, yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30/06/ 2010,avuye muri Congo Kinshasa yiyoberanyije ku mazina ya Jean Inshitu, ari kugerageza kugura ubutaka ngo ature aho Mbarara. Yahise ashyikirizwa urukiko rwa Arusha tariki 02/07/ 2010.
Tariki 28 Kamena 2011, urukiko rwa Arusha rwanzuye ko urubanza rwe, rujya kuburanishirizwa mu Rwanda. Iki cyari icyemezo cya mbere gifashwe n’uru rukiko cyo kohereza urubanza mu Rwanda.
Uwinkindi yavutse mu 1951 mu cyahoze ari komini Rutsiro perefegitura ya Kibuye. Yari umuvugabutumwa muri paruwasi y’abapenekoti ya Kayenzi, yari mu cyahoze ari segiteri Nyamata, komini Kanzenze muri perefegitura ya Kigali-rural.
Ashinjwa kuba ariwe wategetse ko hicwa ibihumbi by’abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwe rwa Kayenzi ndetse n’abari bahungiye mu zindi nsengero za Byimana, Rwankeri na Cyaguro.
Fulgence Kayishema na Charles Sikubwabo nabo bafungiye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha nabo bashobora kuzashyikirizwa ubutabera bw’uRwanda mugihe kiri imbere.
Mu gihe ategereje kugezwa imbere y’Ubutabera bw’u Rwanda, uyu mugabo ukekwaho gutanga abatutsi bari bahungiye mu rusengero yari ayoboye, araba afunzwe na police y’u Rwanda.
Jean Uwinkindi niwe wa mbere woherejwe n’Urukuko rwa Arusha kuburanira mu Rwanda, aje akurikira Leon Mugesera woherejwe m Rwanda n’Ubutabera bwa Canada tariki 25/01/2012.
Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM
23 Comments
MAIS COMMENT?NAZE ASOROME KUZO YABIBYE.UBUNDI N’ABANDI BAGOMBYE KUZA BAKABURANIRA AHO BAKOREYE IBYAHA.BY’UMWIHARIKO NDASHIMIRA UBUTABERA BW’U RWANDA.BRAVO JUSTICE RWANDAISE.C’EST UN BUT!!
Pasteur? No Comment! People must know the real face of the hyena.
Nabazwe ibyo yakoreye abanyarwanda kandi nahamwa nicyaha azahanwa
Ariko abatuye hafi aho kayenzi nimutubwire rwose ukuntu umugabo nk`uyu yavanguye intama, zimwe akazikatira urwo gupha ndetse rubi! Yabonaga se bahindutse Yesu wabambwe ku musaraba!!
Ahaaaaa yemwe amahano yaraguye mu rwatubyaye mukabyaramwe!nakurikiranwe n’ubutabera bwacu, kuko Abanyarwanda turabwizera ndetse n’amahanga yakagombye ku bwizera,nahamwa n’icyaha azabazwe icyo yajije imfura za KANZENZE yarahemutse yo kanyagwa.KANZENZE barabishe bageze ku muryango w’abacyaba barimbura rwose ahaaaaa Mana ubakire iwawe bagiye tukibakunze
Ariko se namwe nimumbwire nk’uwo muntu, nuko nyine Imana ari inyembaba, nahamwa n’icyaha azahanwe.
NGAHO UMUVUGABUTUMWA!PENTECOTE! NGAHO POLICE N’IBE IMUHAYE ICYUMBA AJYE MU MWUKA DORE KO BATAWUBURA. BAZONGERE BA MWIMICYE ABE PASTORI, KO NABATEMY’INKA IBINONO, BAGABIW’IZINDI.
NIYITEGEREZE NEZA AREBE NIBA BARASHIZE CYANGWA SE NIBA BARAZUTSE?
Yesu we!! benshi bakubeshya ko bagukorera bakamena amaraso y’intama zawe ariko ushimwe ko uhoora uhoze, kandi ibyihishe ukabishyira ahagaragara.ngo Pa qui? ngo Pasteur en plus muri pentecote??? n’abandi muzavumburwa sha Imana niyo ireba ibyihishe kandi wafashwe n’Imana niyo yagutanze mu butabera bw’u Rwanda nyuma yuko yakugiriye umujinya wo kutakwihanganira ku byo wakoreye inzirakarengane uyibeshya ngo urayikorera. hama hamwe
ARIKO RERO NTIBAJYA BANAHINDUKA URABONA RIRIYA COTE RYO MURIRIMWE! RIGARAGAZA KO NO MUMUTWE ARIWAWUNDI
hahaaaaaaa!! icyo twita ku-ru-wa-ze shaaa!! ubu iri koti yaritoraguye he koko???
bamuhereze i rose iri better!!
Sha ngo abatutsi Imana yari yabatanze, uyusewe atanzwe nande??
Uwinkindi sha genda warayobye; Imana izandinde kuyoba buhumyi nkawe.
Ngo muzi gutemana, ongera uteme ndamenya ko ufite imbaraga.
Abamena amaraso atariho urubanza bazaba INZEREREZI nka Kaiyini.
aliko twumvikane nigeze kubivugaho kugirango iki kibazo kirangire genocide yabaye amezi atatu ku manywa yihangu kuki tutavigisha ukuri ngo ibintu birangire jye nabze familleyanjye nabantu benshi cyane aliko haine siyo ngombwa ahubwo abatwiciye nibatwishyure ibintu byacu bariye nibyo bononye naho kubafunga se biratumara iki reba uriya uko sa ameze bien agiye kurya amdorari yirirwe afashwe nkicyana kingagi sha birababaza natwe iyo babafunga ntibabice imana izabibabaze.
erega yambaye karuvati
uwicisha inkota nawe aziciswa indi gusa IMANA niyo ihana ndetse twese turabanyabyaha tureke kuvuga meshi kuko nutuka mugenzi wawe ntuzatananuwishe imbaga yabantu
Naryozwe abaantu yariye,
Ariko se Pastor, ubwo yakorerega Imana or yari yaratumwe na illuminate. muzarebe neza niba nta ntama z’Imana zikoreshwa na Illuminate nanubu.
Rimwe na simwe tujye dushyiramo ubwenge ejo bundi victoire ati’mpagaritse kwitaba kubera urubanza rwaciwe n’abayobozi’ mbasabe tudatuma arusha imwisubiza kuko bishoboka narumvise ngo biri no mumasezerano bagiranye,kandi ntiducumuzwe n’ubusa duca imanza hari icyo nemera n’uko umuntu ahinduka cyane nibwirire abakristu niba tutareka utaraburana agafatwa nk’umwere aho twatinyuka kwemera pawuro mutagatifu we wabyiyemereye kuduhugura ngo agire icyo adufasha mu kwemera?aha ndisegura sinzi niba ibyo ashinjwa bizamuhama ikindi sinzi niba yaricujije niba yarabikoze,gusa nifuza ko yahabwa ubutabera bwuzuye kandi agasaba imbabazi niba yarabikoze.MUGIRE AMAHORO.
ubutabera bwibahirizwe.aryozwe icyaha yakozeniba kimuhama,kko yaba asebya abapasitoro.
oh my God, n’impyisi uramutse uyirindishije ntiyarigukora biriya.
mushatse mwagera iKayenziaho yayoboraga,mukibariza amakuru yimpamo,gusa abo yashakaga ko bashira ntibyamukundiye azumirwa atubonye tuje kumwibutsa ko turiho,kandi nasaba na Leta yacu ko yamutembereza ho akareba aho yayoboraga.
ririya gote ndiheruka cyera!gusa iby’amadini byo ni ibindibindi.uzumveko hari ujya kwihana akavugako yakoze icyaha cyo kwica inzirakarengane!Nako a.d.e.p.r ngo ibyaha byose birangana! kugambanira abaguhungiyeho byo bigaragaza kubura ubumuntu .Nanjye nari mu rugunga muri 1994,ariko natangajwe no kubona uwo twasangiraga argent de poche ababyeyi bampaga avugango ntabwo anzi nimuve imbere.Duhuye ntiyabona aho akwirwa yaraziko ntarenga umutaru.Yezu na B.Mariya barakoze cyane
Ariko se ubwo afande Morisi, amwakiriye ate atamushyizemo amapingu, amucitse se cyangwa akamutera akantu n’ubundi ko azi ko bitazoroha, yasobanura ate ubwo buzembe?
Comments are closed.