Digiqole ad

Prezida mushya wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yarahiye

17 Mata – Madamu Nirere Madeleine niwe warahiriye imbere y’urukiko rw’Ikirenga nka Prezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Nirere arahirira imirimo mishya itoroshye yashinzwe/photo Rubangura D
Nirere arahirira imirimo mishya itoroshye yashinzwe/photo Rubangura D

Agaruka ku nshingano zahawe uyu mutegarugiro, Prof Sam Rugege umukuru w’urukiko rw’Ikirenga yamwibukije ko inshingano ze ari ukugendera mu nzira u Rwanda rwiyemeje aho umuntu agira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we, kandi bose bakangana imbere y’amategeko.

Sam Rugege yibukije ko mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo uburenganzira bwa muntu ntacyo bwari buvuze, umwenegihugu akamburwa ubuzima ntihagire inkurikizi zibaho, ndetse bigera n’aho Leta igomba kubarengera icura imigambi yo kubica.

Abanyarwanda na Leta ubu ngo bakaba barongeye guhamya ko biyemeje gukurikiza  amahame y’uburenganzira bwa muntu uko ateganywa n’amasezerano mpuzamahanga, nkuko byemejwe na Prof Sam Rugege.

Interuro ya kabiri y’Itegeko Nshinga rya republika y’u Rwanda, ifite ingingo zigera kuri mirongo itanu zigaragaza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu  n’ishingano by’umwene gihugu. Buri muntu akaba afite uburenganzira n’inshinano zo kumenya uburenganzira bwe n’ibyo yemererwa n’amategeko.

Iyi komosiyo izagira uruhare runini mu gushakira umuti ibibazo byaba byugarije abaturage b’u rwanda ndetse n’abarusura, bishingiye k’uburenganzira bwa muntu aho byagaragara hose.

Kuva yatangira gukora, iyi komisiyo abayikoramo bemeza ko hari ibyo imaze kugeraho mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu no guca umuco wo kudahana ababubangamiye.

Mu ijambo rya NIRERE Madeleine yagize ati: ” Ni ugushiraho ingufu mugukemura ibibazo by’abaturage dukorana n’izindi nzego zo mugihugu haba mu bucamanza n’ahandi

Uyu mutegarugori akaba yagaye imiryango mpuzamahanga kenshi ngo itanga amakuru atariyo ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda.

NIRERE Madeleine yahoze ari Umunyabanga Mukuru muri Senat ushinzwe amategeko akaba asimbuye KAYITESI ZAYINABO Sylvie uherutse kugirwa Deputy chief justice mu rukiko rw’Ikirenga.

Nirere Madeleine n'inteko y'urukiko rw'Ikirenga ndetse na Senateri Bernard Makuza (imbere iburyo))
Nirere Madeleine n'inteko y'urukiko rw'Ikirenga ndetse na Senateri Bernard Makuza (imbere iburyo))
NIRERE Mdeleine avuga ku nshingano ze nshya
NIRERE Mdeleine avuga ku nshingano ze nshya

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • felicitations Mubyeyi tuzi ko uri inyangamugayo!

  • Felicitations Madame! Uzakomeze ubushishozi no kwanga umugayo usanganywe kandi byakuranze ubuzima bwawe bwose.

  • félicitation Madame je vous souhaites d,accomplir votre tache et de travaillée mieux de plus que ce lui dont tu as remplacer felicitation à ton marie aussi y compris tes enfant

  • @ Twaha,

    uraho neza. Maze rero, ntabwo nkuzi ariko mpise nkwikundira. Immana ikurinde kandi iguherekeze buri munsi, mwana wacu!!!

    bonjour à toutes et à tous…..

    J’aime beaucoup et j’admire chacune et chacun, qui essait d’apprendre et de parler différentes langues. Dans le monde actuel, avec la globalisation de l’économie des pays, c’est très important….

    Et naturellement, il va sans dire que parler et écrire une langue correctement est un exercice de longue haleine.

    Moi personnellement, je suis prêt à apprendre et à être corrigé à tout moment. Oui, c’est vrai, c’est en forgeant que l’on devient forgéron…..d’accord!!!

    C’est pourquoi, je me permets de corriger certaines fautes d’orthographe qui sont dans le message de TWAHA, un message très gentil, un message venant d’un coeur, sans doute, très chaleureux…..d’accord!!!

    “Félicitations Madame. Je vous souhaite d’accomplir votre tâche et de travailler mieux que celui/celle, que vous avez remplacé(e). Félicitations aussi à votre mari ainsi qu’à vos enfants”.

    Toujours à vous,

    Ingabire-Ubazineza

    P.S: Na njye Madame Madeleine NIRERE mwifurije umugisha n’amahirwe mu mirimo mishya ashinzwe. Kristu-Umukiza amufate akaboko, maze amuherekeze buri gihe….

Comments are closed.

en_USEnglish