Mutabazi ku myaka 12 yishe barumunabe babiri akoresheje agafuni
Ku myaka 12 gusa, Nshumbusho Mutabazi wo mu murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru aremera ko yishe barumunabe babiri Muhire Theophile, 10 na Nsekamubari Daniel abaziza ko bamucuze ibiryo.
Mutabazi yakoze yishe barumunabe akoresheje agafuni kuwa gatanu tariki 13 Mata nkuko tubikesha kigalitoday.com, uyu mwana akaba yarabanje gukubita agafuni mu mutwe Muhire agahita apfa, mu gihe Nsekamubari nawe yazaga kumubaza ibyo akoze nawe abigenza atyo.
Nsekamubari we akaba atarahise apfa kuko yavuriwe mu bitaro bya Munini aho yaje nawe gupfira. Ibi bikaba byarabaye nyina yagiye guhinga.
Uyu mwana avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya nyuma yo gusanga barumuna be bamucuze ibiryo.
Uyu mwana, avuga ko ibyo yakoze atari yigeze abibona mbere, ko kandi yumva atagamije kwica barumuna be ahubwo ari umujinya wabimuteye.
Umwana ukoze amahano nk’aya biteganywa ko ajyanwa mu bigo ngororamuco. Umuvugizi wa Police St Theos Badege akaba yavuze ko ababyeyi bakwiye kujya baganiriza abana babo bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze cyane cyane ibyo batekereza.
Nshumbusho Mutabazi we akaba yari amaze igihe kinini yarataye ishuri atiga.
Source: kigalitoday.com
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ngo mu Rwanda nta nzara ihari mwa babyeyi mwe…ubu koko abaturage ba Nyaruguru,Nyamagabe,Ngororero na Gatsibo bafashijwe ko harimo benshi bateka ikiringiti.
Nabgo ari kibazo kyi nzara nikibazo kya education,sinzi kuntu muntu ashobora kwica murumuna we kandi ari censer yo kumukunda nto kumushakira byo kurya,ahubgo ntafunga ababyeyi be.
It is not her problem but evil spirit, and when the evils left him he will regrate the action but let the Government deal him.
Ubu se iyi nyakabwana yabwiwe ni iki ko agafuni kica koko? Aya ni amahano mba ndoga data! Burya ngo ishyano riragwa imbwa ikona ibishyimbo. Uyu se nari kubyemera iyo akoresha umuhro cyangwa ntampongano. yenda bwo twari kuvuga ko ari abazimu b’interahamwe bamuteye, ubu se turavuga ko iri shyano yaryigishijwe nade ra? Koko ngo unnya ahetse aba abwira uwo mu mugongo! Mumubaze niba yabanje no kubambika amapingu!
we kanakuze ntago bavuga unnya ahetse bavuga”Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo” wowe koko urumva bishoboka kunnya uhetse!!!
Uyu mwana n’amahano yakoze bamuhane by’intanga rugero,kd ababyeyi bihangane.
ibi ni ibyo mumisi yimperuka abasenga nibashyireho umwete izi kdi ningaruka zo kubyara abo udashoboye kurera?
Ababyeyi bakaze gutanga uburere bukwiye nindangagaciro ndetse na kirazira mumuco nyarwanda kandi dukangurire abana kugana ishuri kuko niho tuvoma uburere tunakangurira ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera
MURAKOZE.
Isi igeze habi,ni ibya Gahini na Abel.Gusa kuki ababyeyi batagiharira umwanya munini abana babigisha kubananeza koko,
harakabaho umuseso!!!!
heee! inzara sha!!!!
bantu mumena ibiryo rero! nukwisubiraho!!!abana burwanda bishwe ninzara nahoo bill clinton ari guteta ngo ubuhinzi buragenda neza!!!!!!!!!!
Nzabambarirwa numwana wumunyarwanda!!!!!
ariko abanyarwanda no kwica wee noneho byagarutse kandi no kubana ibyo mbiheruka muri 94 kuko abana bangana nuyu nabo bari baramaze abantu kuberaga ariko bo bakoreshwaga ngo bice umuntu bamushinyaguriye none ndabona byarabaye umurage,mana weeee uziko ubu buri munsi havugwa amahano nkayo gusa!!!!!! 94 nabayobozi baraze abana babo akabi baragasshira.
Ni agahomamunwa uriya mwana hatabayeho kumugorora mbona yari asigaje kwica ababyeyi be aahhh birenze mind ya muntu
Abavuga ko Leta idakwiye kwemeza itegeko ryo gukuramo inda baragenda babona ingero zifatika aho ibiryo bibura abavindimwe bakabaipfa; birutwa ni uko wabyara umwe uzarya agahaga, akanasigaza. RIP for Muhire and Nsekamubari.
Thanks Peace, ukoze rwose ku ngingo, tubyare bacye dushoboye kurera.
Naho uyu mwana ni umwana nyine ntabwo akwiriye kujya mu buroko ahubwo ajyanwa muri centre psychologique bakamuvura akazavamo umuntu muzima.
Murakoze
ntabyo gukuramo inda!!!imfu zose ni imfu!!
mujye mwirinda kuzisama!!!cyangwa mureke gusambana!!!
Mbega ishyano!! Biteye agahinda cyane kugera aho umwana yica barumuna be abahoye ko BAMUCUZE IBIRYO! Njye numva rwose abayobozi bagombye gukurikirira hafi bakavura gitera! Kuko biteye isoni abanyarwanda kumvako ubwicanyi bwatewe n’ibiryo!Umuryango wagushije ishyano niwihangane Niko iyi si idufashe!
birababaje pe.gusa ababyeyi bihangane kd bite ku burere bw’abana kuko akako ni agahaha kica uwa1 nuwakabiri!ahaa
naragenze ndabona noneho ndumiwe ningaruka za genocide azi uko bicana none yishe barumunawe wasanga hari umuntu wiwabo wishe bashobora kurwana aliko ntakoreshe agafuni afite ahantu yabibonye kandi umwana wa 12ans azi ubwenge yabikoze abizi.numvise nundi wo muri ngoma yakase inka ebyiri amara ubwo se tubana nabantu cyangwa ninyamanswa
Uyu mwana yavutse genocide yararangiye ntayo yigeze abona ahubwo ni ibibazo by’imibereho mibi usibye bye ko agafuni gafite amateka mu Rwanda mu bihe binyuranye.
genocide yagorwa!!!!! ubwo se wabwiwe niki ko atari mubayikorewe ahubwo??ahaaaaaaaaaa!!!Kagame yakuye amoko mu marangamuntu ariko sinzi uko azayaakura mu mitwe yabantu??
ni byiza ko twibuka amateka ya genocide burigihe kugirango tutazongera kugwa muyindi ariko kuzajya duhuza ubugizi bwa nabi bwose na genocide nabyo ni ukuyipfobya! Ibi ni akaga gakomeye kagwiriye urwanda cyane cyane uriya mubyeyi ubuze abana 3 icyarimwe ariko ni ibyago washakira impamvu mu bibazo by’ubukene n’uburere n’imyumvire kurusha uko wakwihutira kubihuza na genocide n’amoko. naho ifuni yo ushatse wayireka kuko ibyayo ni birebire irica, ikanahamba ariko iranahinga tukarya so… ndumva uwashaka kubaka yayirebera mundorerwamo yo guhinga no gutera imyaka kurusha kwica.
Uyu mukobwa atanze igitekerezo cyiza
Ibi ni ibibazo bibyarwa n’ubukene n’inzara!!Urebye uriya mwana urabona yarataye umutwe kubera ubukene!!Ntimureba imyenda yambaye!!
Ko police ifitakazi abatipe ko barimo kwicana bapfa ibiryo mubare impfu police imaze kwakira bapfa ibiryo noneho ibirayi byazamutse noneho baramarana.
Ngaho da abirwa babeshya amahanga ngo u rwanda rumaze gutera imbere kuburyo bugaragara ibyo bavuga ntibabizi. uretse gushaka gukabya no kutavugisha ukuri dushyiramo no kwiyemera u rwanda cyane mu byaro bameze nabi.
kwicana, kwicana,vibaya sana huku rwanda
Ibi byose ni ingaruka zisenyuka ry’umuryango
kuko ubumuntu butangirwa mu muryango ariko aho bigeze ni akumiro.Icyakora haracyari ibyiringiro ko iyo igiti cyatemwe cyakongera kigashibuka kandi kigatoha nkuko byari bisanzwe. Dufatanyirije hanwe tukumvira inama z’Imana itugira kubyo kubaka umuryango twakongera tukubaka umuryango mwiza kandi ufite icyerekezo.
@ Mukunzi niyo yaba yaravutse nyuma ya genocide, amaraso ni mabi peee! wasanga ari urukurikirane rw’imiryango. Babyeyi musengere abana banyu U Rwanda rukeneye Deliverance nukuri. RIP kuri abo bana
ni byiza ko twibuka amateka ya genocide burigihe kugirango tutazongera kugwa muyindi ariko kuzajya duhuza ubugizi bwa nabi bwose na genocide nabyo ni ukuyipfobya! Ibi ni akaga gakomeye kagwiriye urwanda cyane cyane uriya mubyeyi ubuze abana 3 icyarimwe ariko ni ibyago washakira impamvu mu bibazo by’ubukene n’uburere n’imyumvire kurusha uko wakwihutira kubihuza na genocide n’amoko. naho ifuni yo ushatse wayireka kuko ibyayo ni birebire irica, ikanahamba ariko iranahinga tukarya so… ndumva uwashaka kubaka yayirebera mundorerwamo yo guhinga no gutera imyaka kurusha kwica.
@simple man
I love ur comment!!!!
@ simple man!
ufite ibitekerezo byubaka!!! well done!!
ABABYEYI NIMUBE ABANA BANYU HAFI NI IMPAMO ISHYANO RYARAGUYE PE? KIRI CYANA NJYE NDAHAMYA KO IGIHE BAZAKIREKURIRA CYARABAYE GIKURU KIZAKORA IBARA MU GIHUGUN HOSE
NIBAFUNGE IYO NYANA YIMBWA YIHAYE GUKINA YICANA. ARIKO UBUNDI YABWIWE N’IKI KOAGAHUNI KARANGIZA UMUNTU VUBA? ABABYEYI SE BO KUKI BDASIGA BAGABANYIJE ABANA IBIRYO NGO BABATOZE N’UMUCO WO GUSARANGANYA KUVA BAKIRI BATO?
Erega mwikwirirwa mwibaza byinshi biriya ni urukurikirane rw’amaraso bariya bantu bakwiye gusengerwa gusa naho ubundi bazageza n’igihe abana babo bavukana impiri,amacumu n’ibindi.None se wowe koko umwana ungana kuriya yakora ibintu nka biriya abitewe n’iki?
ahaaaaaaaaaaaaa barebe neza ko atabikomora kubabyeyi be!
sad, very sad news indeed….
jyewe biriya bintu birandenze!!!!….
Ubu nabuze aho ntangilira ngo mpumurize uriya muryango. Iyi nkuru iteye agahinda karenze kamere….
Naho gupfukama umuntu agasenga, agasenga abikuye k’umutima kandi atizigama, agasenga ashishikaye, agasenga buri munsi, agasenga buri munota, agasenga ubudahwema….
GOD IS A REALITY. ABSOLUTELY. I KNOW IT, BECA– USE I HAVE EXPERIENCED HIS MERCY IN MY LIFE….
BUT EVIL IS IN THE WORLD. EVIL IS THE NEGATION OF GOD. IT DOESN’T SLEEP. IT KEEPS ON TEMPTING MANKIND. SOMETIMES IT — USES DIRTY AND PERVERSE TRICKS!!!….
BUT LET ME TELL YOU, AGAIN AND AGAIN. EVIL WILL NOT PREVAIL.
AT THE END OF THE DAY, GOD WILL PREVAIL.
YES, WE SHALL OVERCOME AND ACHIEVE A BETTER LIFE. ABSOLUTELY….
Murakoze muragahorana Immana.
Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza
Aha biba mu maraso arega naho kuvuga ngo n’inzara nukubeshya, n’inka babagabiye!! mwari mwarazitemye kweri.
ego ko akase nigakura turacyafite ibibazo da, nuko n’umuhoroutaruri hafi ngo akwereke sasa.
Ngo bishwe n’inzara bateka ikiringiti !!!
bagikuye he ko abanshi baryama buka
(nk’inka).
Aba babyeyi bahuye n’akaga ni ukureba uburyo ubuyobozi bwabafata mu mugongo bashingiye kuri icyo kibazo cy’ubukene bafite, urugero nka ”one cow per poor family ikaba yabaha inka.
Let us go to our knees and pray,because its not easy hope this concerns the education FOOOOOd knowwwwwwwwww noneho ubu hari ibiryo abona bihagije niyihangane ariko ababyeyi tubifitemo uruhare kuko umwana ungana kuriya ngo yanze kwiga birakomeye ingaruka nizo nyine kandi kuguhugu cyose ni Issi yose
Abanyamukuru mwerekana isura y’umwana utarakwiza 18 (ari pénalement irresponsable) mugahisha iy’umupolisi?????
Nubwo benshi muritwe tuba tutaragize amahirwe yo kwiga neza, tujye tugira basi “bon sens” mu gukora akazi k’ubunyamakuru.
Murakoze!
NARABABWIYE KUJYA MUBYARA ABO MUDASHOBOYE KURERA!!!
Burya mwakoreshwaga n’inda nini biriya byose babitewe ninda nini kubona umwana yihanukira akica umu vandimwe we kubera ibiryo njye narinzi ko babitewe naba koroni naho kumbe niya nda yabo natangajwe nokubona umusaza yaranizwe numwuzukuru kubera yamwanjiye kumunywera kukagwa yarabizize
bien sure !!
wimuseka se nawe ugataha ugasanga abawe batemanye! ubona inzu ishya, ukagirango umuriro ntiwatinyuka iyawe!!!
nukureba ukuntu mwajya musagira nabavandimwe!! kurya mwenyine bibi!!
agafuni se burya no muri genocide kakoreshejwemo! jye nari nzi ahandi
mu Rwanda bakeneye aba psychiatre nta kuntu umwana yakwica mugenzi we ngo afite umujinya ntatekereze icyo amaze gukora hakinjira undi nawe akamwica ngo afite ubwenge buzima, mushaka aba spécialiste
Uriya mwaana nta kindi yazizije barumuna be uretse inzara. babyeyi rero mukwiiye gutekereza ko iyo umwana atariye ngo ahage adashobora gutekereza neza bityo nta bwenge aba afite keretse ubw’inda gusa.
Tubyare abo dushoboye kurera rwose!!
Ngaho rero ntabivuga ko ABONGEREZA bazazana ibibazo iwacu mukanseka!!!Ngaho nimwirerbere ibyo navugaga.Bwarakeye biraba da!!!
Erega burya icyaha ntabwo kireba ubwoko ubu cg ubu kuko Satani ashuka bose
Ariko ubwicyanyi bwongeye kwiyongera mu Gihugu sinzi niba ari ikibazo cyo kudahana.
Ariko uyu we ararengana kuko yabitewe n’inzara ariko niba umuntu mukuru yicya umuntu ugira nkuyu yakora iki?
Umuzimu w’ubwicyanyi waratwokamye kabisa IMANA idufashe.
Imana igirire neza igihugu cyacu.kuko uriya mwana ibyo yakoze sewe. ahubwo numuvumo wo kumena amarasoyamwenwe mu rwanda umukurikirana
Nukuri , abanyarwanda dukwiye guhagurukira kugira Urukundo, akaba arirwo ruturanga kuruta Inda nini, nogupfusha ubusa imitungo y’Urwanda…none se wakabonye Umukozi ukora murwanda uhebwa miliyoni 4 ku kwezi ari umuturange w’urwanda ariko Leta akabyemera kandi hari beshi bakora nkawe maze bagasaranganya ayo mafaranga ,,,bityo akagera kubanyarwanda beshi….ubwose inzara yavahe dufashanyije kweli….Kwikunda sibyiza,,,.Uriyamwana Ni Umunyarwanda,atubere icyitegerezo cyibishoboka kubaho kubera Urukundo rucye ni Icyenewabo cyaruse Inyungu zu umunyarwanda……
ishyano niritera ntimukajye mubyashize kuko murayobya uburari bityo abantu babure gushaka igisubizo cyikibazo please,abantu bose bafate icyumweru cyo gusengera igihugu cyacu ntawundi muti kuko uyu munsi ninjye ejo ni wowe biratureba twese. babyeyi mujye kumavi mureke guharira umuntu ibibazo bye ahubwo twumve ko ari ikibazo cy’u Rwanda. shame izo nzirakarengane ndababaye. Ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii
Comments are closed.