Digiqole ad

u Rwanda nicyo gihugu kiri ku murongo kurusha ibindi muri Africa – Bill Clinton

Ku cyumweru nijoro tariki 15 Mata,  muri Kaminuza ya Arkansas, Leta yavukiyemo, Bill Clinton yari yatumiwe gutanga ikiganiro ku bijyanye n’ubuhinzi buganisha ku bukungu ku Isi, mu gihe hafungurwaga amasomo ku ubuhinzi buteye imbere muri iriya Kaminuza.

Clinton Bill muri Kaminuza ya Arkansas/photo internet
Clinton Bill muri Kaminuza ya Arkansas/photo internet

Bill Clinton wabaye President wa USA manda (Mandate) ebyiri, akaba guverineri wa Leta ya Arkansas inshuro eshanu, yavuze ku byo yagiye abona mu bihugu yagiye ageramo mu mirimo itandukanye nyuma yo kuva ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Clinton yagarutse cyane ku itandukaniro riri hagati y’ibihugu bikize, ibiri hagati ndetse n’ibikennye ku Isi. Mu ijambo rye akaba yavuze ko mu bihugu bya Africa u Rwanda aricyo gihugu yabonye kiri ku murongo mwiza (best organized) muri Africa.

Ku itandukaniro hagati y’ibihugu Clinton ati: “ Abakene nabo ni abahanga kimwe natwe, ndetse bashobora kuba banakora cyane, ariko ntibafite imikorere imwe n’iyacu

Imikorere yabo ntabwo iba itanga ikizere mu gihe kiri imbere. Kandi burya mu gihe ukora ibintu bizagira akamaro mu gihe kirambye nibwo n’ubuzima buba buzaba bwiza mu gihe cyose” Clinton

Ku bijyanye n’imikorere y’ibihugu bya Africa, byagarutsweho mu bibazo yabajijwe, Bill Clinton yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu yabonye gifite gahunda zikorwa neza kurusha ibindi.

“ Igitanga icyizere cyane kubyo u Rwanda rukora, ni uko ubona ko aribo bashaka kubyikorera, kuko ubu bafite igihugu kiri ku murongo kurusha ibindi muri Africa” Bill Clinton.

Bill Clinton,65,  akaba yakomeje avuga ko ubwo yajyaga muri icyo gihugu kiri mu bito cyane muri Africa mu 1998, umuturage yari afite umusaruro w’amadorari 268US$ gusa  ku mwaka, ndetse benshi mu baturage bacyo batunzwe no munsi ya 1US$ ku munsi.

Kubera gahunda no gukorera ibintu ku murongo mwiza, ndetse no gukorana neza n’imiryango mpuzamahanga nterankunga, ubu ikigereranyo ku musaruro w’umuturage ni 1 150USS$ ku mwaka, ndetse hari iterambere mu buhinzi rigaragara” Bill Clinton

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ntabyazi kuko araza bakamupfuka ibitambaro mumaso azanyarukire mubyaro nibwo azimenyera uku. Turabizi ko abanyarwanda dukunda kwitaka no kwivuga ibigwi byibyo tutaribyo

    • UMBAYE KURE MBA…

    • Ariko abantu mwigize ba Nyirandabizi, wowe se umaze kugera mu bihugu bingahe bya Afrika? Iyo Clinton aje mu Rda uri mu bamuherekeza ngo tumenye ko aho agera hose uhazi??? Iyo umuntu nkuriya avuga ibintu kandi byerekeye ubuhinzi(buba mu cyaro) aba azi ibyo avuga. Nkwibutse ko Clinton aherutse gutangaza ko azatangiza uruganda rutunganya amavuta muri Soya mu Ntara y’Iburasirazuba; uwo mushinga se nawo yawuteguye bamupfutse mu maso, mujye mureka kwigira ba Bamenya ariko.

      • ok naze utangize uwo mushinga ntazatinda kubona ko yishuka. Gusa kandi ntanamahoro yabanyabyaha nabyo ubimenye.

    • Ngo abanyarwanda dukunda kwitaka? Bill Clinton se ni umunyarwanda? Ese umaze kugera mu byaro bingahe muri Afrika ku buryo wowe wakemeza ko ibyo avuga atari byo.Ibyanyu ni ugupinga gusaaaa nta n’ingero zifatika byibura unatanga.

      • Umvasha sha si ugupinga kuko ntanimpamvu yo gupinga ariko mujye muvuga ibyo mubonesha amaso. Byaba bikumariye iki kuba uwambere mu baswa bose? Nawe ubwawe urabizi ko utajya uvugisha ukuri iyo bakubajije. Sasa wewe jya umenya gutandukanya organization na development.

        • Clinton ko nawe arinyuma yamahano yagwiriye u Rwanda se avuge gute?Iyabishaka ntamunyarwanda uba warapfuye so kunyunguze ntakundi yavuga da

          • UMBAYE KURE….

        • wowe uzabe uwanyuma mu baswa nta kibazo.Clinton is talking about organisation not development my dear mbangu, and there is no development without organisation.Kandi ntugatukane bigaragaza uburere buke.

    • ndagushimye woe nibura uvgishije ukuri.Abategetsi baraza kabakirirwa SERENA,bababanagiye mu ntara bakajyanwa ahateguriwe kwerekanwa,hanyuma aba zungu bakgenda bishimye,uwakwereka Clinton abantu bicwa n’inzara mu giturage yakumirwa.

  • Ubwo uwo nawe muravuga ko abivuga kubera gutinya Ubutegetsi bwa Kigali. Abantu bagiye bemera koko. URwanda ruyobowe neza kandi rufite umurongo ugaragarira buri wese. Niyihe Leta muzabanjirije iriho yahaye inka buri Muturage utishoboye!! Mituelle yu Ubuzima!! Reka Banki zihindure imikorere ziduhe amadeni ntamananiza ubundi twiyubakire Igihugu tuberewe kwi isonga na HE Paul Kagame. Imana ikomeze igushoboze kandi nawe ukomeze uyiheshe icybahiro mu imigambi yawe yo kubaka IGIHUGU cyubashywe na buri wese.

  • Arabeshya. Ahubwo Afghanistan, Iraq, Palestina nizo ziza ku mwanya wa mbere, kubera inkunga ya USA. People must laugh at these new co**.

  • Ntibakababeshye ngo mwemere ! u Rwanda ntirukora ku nyanja, ntirufite umutungo kamere,ntirufite ubutaka bunini bwo guhinga … none ngo muri Afurika yose !!
    mujye mubeshya ariko munamenye ko nta gihugu cyo ku isi kitarimo umunyarwanda, kandi ko ibyo mwandika hano bisomwa ku isi yose! ubu abanyarwanda barajijutse bihagije !
    none se u rwanda ruruta afurika y’epfo yikorera byose mu gihe twe tutarashobora no gukora igikwasi ? iruta Libye, misiri, Algerie, sénégal.. ariko reka no kujya kure , u rwanda ruruta , kenya, tanzanie uganda ? aho ho ndizera ko abanyarwanda benshi bahagera bagahita babaseka !
    Muzajya mwisekesha mu mahanga nimusigeho

    • U Rwanda ntirufite amahirwe yo gukira nka Uganda, Tanzanie na Ouganda ariko ntibivuze ko bike dufite tutabibyaza umusaruro, uzatembere muli ibyo bihugu ukore ubushakashatsi muli buri rwego ugereranye n’u Rwanda ukurikije ibyo binjiza urebe n’ibyo bakorera abaturage.Nta byera ngo de ariko mbona turi mu bihugu bigerageza ngereranyije n’ibyo twari kimwe cg ibyari imbere yacu muli 1995 naho ubundi FMI,BANQUE MONDIALE n’abandi ba Patners bakora Audit y’inkunga batanga.

  • Abantu badashima ibimawe kujyerwaho nuko batazi iyo twavuye niyo mpamvu! Njye mba muburundi kuva 2009 mbere nabaye muri uganda kuva 2007 akazi nkora ntunganya ibishanga byo guhingamo so urumva konkorera mu byaro gusa ariko iyonjye mu rwa Gasabo burigihe mbona ibishya kandi biganisha kumajyambere aramvye so wowe utinyuka ukavugako baba bamwambitse ibitambaro mu maso uzabanze utembere uzabona ukuri. Nahoimishinga ya Bill Clinton siyo gusa kuko harinindi ifasha abagore kuva mubucyene na gahunda ya hang’umurimo harimo cash ziwe!!

    • Hi all!

      abongereza umuco wabo utandukanye nuwabafransa. uti gute?

      abongereza mu mashuri yabo abana babashwa cg bafite ibindi bibazo mu kwiga nibo baba babwira ko bakoze neza igihe cyose( kugirango babatere ingufu)

      abafransa bo baba baca abantu intege, utsindwa rimwe bati urapfuye wowe ntaho uzagera!
      kubwanjye kuba clinton yavuze ko u rwanda rukora neza suko ruruta ibindi bihugu ahubwo nukubera condition bakoreramo, nta resource naturel bafite kandi bakagira ibyo babasha kugeraho!

  • Ariko biragayitse kuba contre urwakubyaye ni ubugoryi ububwa numuvumo kuwiteka simba murwanda ariko nshimishwa no kumva igihugu kivugwa neza kwisi yose nabanyamahanga nkababazwa cyane nokumva umunyarwanda adashimishwa nibyiza igihugu cyagezeho

    • ahahhhaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa! winsetsa nawe! nari nabavugiye ariko mbivuyemo! sindya rushwa naho yaba arinde nvuga uko ibintu bimeze!!

      reba iyo nkuru yumwana wishe barumuna be kubera inzara?? wari wicwa ninzara mu buzima bwawe??? ariko uwambwira aho boll clinton yagarukiye??? sha I m going to facebook him ajye areka gushinyagura!!!!!!!!!!.

  • En tout cas! Kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano, kandi niba udakunda n’ urukwavu ujye wemera ko ruzi gusimbuka! Abantu bihaye kujya bavuga nabi igihugu cyacu, Ngo bavuga ibyo bategetswe, na Bill Clinton? Wowe se wihaye kumuvuguruza ufite bunararibonye ki kugira ngoi uvuge ko abeshya. Bill cliton azi ibyo avuga kandi abihaye kumuharabika mwibuke ko yayoboye igihugu cy’ igihangange Imyaka 8, mu gihe mwebwe usibye n’ umudugudu mwamwe ubwanyu kwiyobora byarabananiye. Gusa nshimishwa cyane n’iyo abanyamahanga nabo babona intambwe igaragara turi gutera, ibi bitwereka ko kwitanga kwacu gutanga umusaruro. Imana ihe umugisha Perezida wacu ukomeje kutugeza ku iterambere! God bless Kagame, God bless Rwanda!

    • ubwo se ibo bihuriye he??yategetse america ariko ntabwo azi uko umuturage wurwanda abayeho??

      buriya iyo abonye imishinga ye afite mu rwanda igenda neza, avuga ko ibintu ari sawa!! ubwo se uwo mwana wishe barumuna be kubera inzara, ari umenye ko ibyo babaye??? usibye ko nta nibyo akeneye kumenya!!!

      Bill clinton yabivuze kubera ko imishinga afite mu Rwanda imuteza imbere

      wowe uramushyigikiye kubera ko leta ikugaburira neza!!hamwe nabawe!!

      tekereza rero kurabo baturajye bahangayitse bakaba bari no gutemana kubera ibiryo!!

      LOVE YOUR OWN PEOPLE!!!

  • Yavuze ko U Rwanda ruri the “most organized country in africa” not the richest country. So, mwibeshyera Clinton ntiyigeze avuga ko rukize ahubwo rurimo ruratera imbere vuba.

  • Yego tubyemere ko Urwanda rufite gahunda nziza mu bijyanye n’iterambere. Ariko uwo murongo Clinton avuga numva yarawuvuze agereranyije n’ibindi bihugu by’Afrika kuko tubirusha umuvuduko mwiterambere. Umurongo clinton avuga ni mwiza muri afrika ariko ntiwambwira ngo au niveau mondial ngo urwanda rufite umurongo mwiza so mwiburana bamwe bavuga ngo nibyiza abandi ngo ni ugukabya kwa bantu,ibi Clinton yagereranyije ibindi bihugu byo muri afrika n’urwanda not Malysia,indonisia n’urwanda.Dushime bike tumaze kugeraho kuko urugendo ruracyari rurerure.

  • ok nunvise ibitekerezo ndashima John,Bil,and kibogora uwanga u rwanda azumirwa gusa Bill ntaho duhuriye nawe yavuze ibyo abona yewe ntiyavuze ko turi muri G8 nonese uriya aramuhinyuza ate? mumumbwirire muti burya NUDATEKA AROTA tuzakomeza nabatari Bill bazabivuga mugire u Rwanda nk’uru dufite!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ndareba ibyo abavandimwe hano mwese mwanditse, ndabita abavandimwe kuko mwese mbonye mwanditse mu kinyarwanda, nkifuza nanjye kugira icyo mbabwira.
    Ntabwo Clinton yavuze ko u Rwanda rukize kurusha ibindi bihugu by’Afurika, ahubwo yavuze ko ruri “organized” bivuze ko rugira gahunda n’ubwo rwaba rutaragera aho ibyo bihugu bindi benshi bavuga bigeze.
    Ikindi kandi hari abavuga ngo azaze ajye mu byaro ndibaza ko ibyo banditse batabyandikiye mu cyaro bibaye ari ibyo baba hari aho bivuguruza kuko ni ibyaro bike ushobora kugira internet, niba rero munayifite nibura mwagashimye n’ibyo.
    Abavuga ko nanone u Rwanda rwateye imbere cyane bikwihuta gusa icyo nemeranya nabo ni uko hari intabwe igaragarira buri wese, yewe n’abadashaka kubireba, kandi ntabwo byose byagenda neza icyarimwe; hari ikibanziriza ibindi.
    ikindi mbona jye kimbabaza ku giti cyanjye ni uko abantu baba bashaka kuvuga ko ibintu ari bibi kurusha uko byari biri mbere ya Genoside yakorewe abatutsi!!!!!!
    Ni ukwibeshya cyane kuko bibuke ko nyuma yayo igihugu cyatangiye bushya pe, uretse imihanda yari ihari kuko yo itimukanwa- buri kintu cyose cyahanzwe bushya, nibaza ko rero ibyavuzwe nta gukabya kurimo, ahubwo twubyumve neza.
    Ndabashimiye mwese

  • Clinton yavuze ko ikigereranyo ku musaruro w’umuturage wo mu RWANDA ari amadolari 1150 ku mwaka.ubwo byaba bivuga ko ku kwezi ari nka 50,000. NIBA ARI UKURI, ABATAYAGEZAHO NKANGE RERO TWASIGAYE INYUMA, DUSHYIREHO UMUHATE TWEGERE ABANDI DORE BARIMO BARADUSIGA.

  • @Onisca, u rwanda rushobora kuba most promising developping country kuko ruriho rutanga ikizere mu kwiyubaka ariko kumbwira ni most organized aha ndakunaniye. 1) Mu rwanda hari political instability, hera mu buhinzi, uburezi and then ubuzima nibidi ntabashije kuvuga. 2) Program iva mu nzego zo hejuru ikajya kugera hasi bamaze kuyica kare abashinzwe kuyishyira mu bikorwa. Gusa biriya ni bwa bugome bwa bazungu bashaka kugushuka bakwereka ko hari aho wageze kandi ukuri kuri mumutima azi nimpamvu abivuze. Ubonye iyo atugereranya wenda nabo cyangwa europe. Ubwose byaba bikumariye iki kuba uwambere wirutse uri umwe? Cyangwa kuba uwambere mu ishuri ryabaswa gusa?

  • organized ok , but $1150 ku mwaka sinzi ubushakashatsi bwabimubwiye….

  • ARIKO ABANYARWANDA KUKI MUDAKUNDA ABABATERA MURALE?UBU SE CLINTON WAGIRA NGO AVUGE URWANDA NABI NIBWO WAYYAGA KUNYURWA? ARIKO UBUNDI MUZI IJAMBO MUCYONGEREZA BAVUGA THE WORD OF ENCOURAGEMENT? MUJYE MUMENYA KO ARINTAWUKORA YIFUZA GUSUBIRA INYUMA DORE NUBWO TWABA TUDAKIZE ARIKO TUKAGIRA ABATEOGEZA MUMIKORERE TUGYE TURUSHAHO KUBYISHIMIRA AHO KUBIGAYA….MURUNVA MWAMPUMYI MWE..PTUU..MBEGA BABWENGYE BUKYE ..CLINTON ARAVUGA IBYIZA KUGIHUGU CYANYU BIKABABAZA? MURIBA NTAMUNOZA SINZI IMITIMA YANYU AHO IVA

  • Erega babyemera batabyemera ibyo Cliton avuga bifite ishingiro uretse ko tutanabura abahakanyi baba bashaka ko u Rwanda ruvugwa nabi gusa ariko baribeshya kuko kumoka kw’imbwa ntibibuza train gukomeza urugendo.Muzamoka twe dukore abadushima badushime ababafasha kumoka bakomeze ubwo tuzareba amaherezo

  • ibyo ni byiza kuba Clinton abona ko u Rwanda rufite aho rugana,ariko dufite ikibazo cy’imyumvire cyane twebwe abasomyi dusoma twiyita ngo turi impugucye!!!!birababaje kubona umuntu yifata agakora criticism(nayiburiye ikinyarwnda mumbabarire)ku bintu atabanje gukorera ubushishozi n’ubugororangingo(analysis)!!!!!there is a very big difference between ORGANIZATION and DEVELOPMENT,eventhough you can not reach development when you’re disorganized……….Guys,we should be more concerned by the economic development,rather than criticizing our own improvement.Thank you!!!!

  • Nanjye mbanje kubasuhuza nti mugire amahoro. gusa nange nabashije kumva ibyatangajwe nuwigeze kuba president wa USA kubyerekeye ikataza mw’ iterambere ry’ u Rwanda mbona ataribeshye ariko natwe hari ibyo tugomba kubanza gukemura bibabaje kurusha ibindi, leta y’ u Rwanda yabanje ikareba ibintu biteza abanyarwanda imbere kurusha ibindi ndetse igaha n’abanyarwanda uburenganzira bwo gukora ikintu cyose cyateza buri muturage imbere kuko twese ntituzakora mu biro,kwa muganga, munganda, mumabanki,…… ahubwo bareke umuntu wese ashake ikintu cyose cyamuteza imbere kandi bigire no kubindi bihugu ari ibitwegereye cg ibiri kure y’u Rwanda maze reka ntange inama: leta nigabanye imisoro abantu bakunde akazi,ireke abantu bose bakore kuva kucuruza agataro,utambagiza imyenda mubice byose,abarangura hanze kuko ibyo byose nibwo bukungu bw’ u Rwanda kuva kumukene ukageza kumukire. mbaye mbashimiye murakoze.

  • Kuvuga ko umuturage w’u Rwanda ageze kuri 1150$ GDP per capita per year!!! ndabona koko bidasanzwe mu gihe target ya 2020 yari 900$ ndumva tuguruka kuburyo muri 2020 tuzaba twafashe europe?? Hakwiye a suitable assessment.
    Tokoto

  • Congretulation Rwanda

  • Cliton yaritegereje rwose. nanjye ndabyemera. U rwanda ruri organized kandi ruri gutera imbere byihuse. Ariko yaribeshye kuri GDP. ntabwo rwese GDP mu rwanda ari 1150$. yongere ashakishe iriyo.

    Thnx

  • jye nasomye comments zose ngo ndebe ko hari umurundi cyangwa umu nya frica wundi byababajeko clinton atavuze ibihugu byabo nsanga na banyarwanda bababaye ko clinton yavuze ko igihugu cabo kiriko kiratera imbere uwawe umurya umurundarunda muri ba ntamunoza uwo mwana yishe bene wabo ntabwo arinzara ahubwo ni wamuvumo ukurikirana des generations ntabwo arinzara yabimuteye iyaba arinzara nabo bene wabo ntabwo bari kubona ibyo barya nimba wasomye neza maman wabo yari yagiye guhinga bivuga ko ataribwatahe,kandi ntabwo yariko ahinga ngo azateremo ubusa urunva ko ntanzara, clinton gulorera mu rwanda nuko yabonye ko ari igihugu kirimo 1,amahoro 2 iterambere kandi nu muntu usobanutse ibyavuga bifite ishingiro abatabibona mujye muceceka muteye isoni na comments zanyu zerekana ishari mufite wagira muri abanyamahanga muteye isoni mwikosore kagame ukomeze utezimbere urwanda na banyarwanda tuve kurabo ba negativiste bazicwa na gahinda kunva badashobora kugera mu rwanda ngo barebe uko rumeze ,mutinyira nu busa kuko urwanda nta macakubiri aharangwa na mahoro ni terambere

  • Abanenga ibyo Urwanda rukora ni uburenganzira bwabo.Ikidashidikanwaho ariko nuko abayobozi b`Urwanda ndetse nabatura Rwanda twese dufite ubushake bwo gutera imbere kandi tuzabigeraho.Abafite ipfunwe rero muri barekere.

  • Weho ubereyeho guca abandi intege uzabibazwa igihe nikigera nahubundi ujye umenya ko no muri america haba abakene ndetse n’abantu bicana kubera ubukene niba utekereza ko uzaba mu gihugu kitagira umukene n’umwe uribeshya cyane kuko isi si ijuru jya wemera ibyabantu bavuga ureke critique zawe zuzuyemo amaranga mutima kdi uko bigaragara nawe ntacyo wimariye ahubwo ishyari ryarakwishe kdi rizakurimbura.

    • kagire inkuru??
      uri gusubiza se nde bangamwabo?? reka nshyanuke mfe kumuuvugira !!

      uno mwana yishe barumuna be kubera inzara ntabwo ari uukene gusa!!

      muri amerika hari abakene ariko abantu baho bajya bicwa no kurya cyane mu gihe uno mwana yishe barumuna be kubera kubura ibyo arya

      muri america bicana kubera umururumba ntawe ndunva wishe undi kubera kubura ibyo arya

      tuvuye no muribyo bya america,abaturage batuye mu rwanda bamena ibiryo bagiye bafasha abakene wagisengo abo bana bagira ikibazo bigeze aho kwicana?

      ngaho reba imyenda yambaye uko isa, ubare namashati ufite utambara, wahaye umukene kamwe se??ahaaaaaaaa!!

      uwo mwana ureba uri kwica abavandimwe kubera ibiryo with the help of adults he can became someone!! mbereyo kumu critica, banza wihereho!! kuko ngo ntabyera ngo de!!

  • abantu bavuga nabi ighungu cyabo mubihorere nibanga kukivuga neza amahanga azabivuga uriya mwana wishe undi nabwo yari izara kuko bigaragara ko byari byaraye kadi nyina nabwo yari yagiye gusabiriza ahubwo guhinga ahubwo those are curses from the anccestors which are following him.

  • abavugako murwanda hari inzara mugiturage aricyo kigaburira umungi wakigali are you serious? mwabuze iki? bati ifumbire anti nimwede inka anti isuri nibabigishe gukora amatarasi anti imbaraga anti nimwibumbire mumashirahamwe mutizanye imbaraga sinzi niba uruganda rukora imihoro arirwo rukora amasuka nayo tuyatumye tuyatage mubaturage babashe guhinga ariko ubundi izara yanyu iba mumutima iyo ni yesu wenyine wayibakiza not kagame.

    • Mukunzi uri umuntu w’umugabo ndakwemeye Imana izakomeze kukongerera umugisha

  • jye nabwirirwa naburara nacyo bibwiye so long as ndi mugihugu kyage gyewe ababyeyi bagye baguye mumahanga bari impuzi za 59 sinzi ahobakomokaga, namurima, nanzu ,mauvandimwe naze nsaga but im proud of my mother country so idont know what is happenng to you tufite amahoro, interambere, naruswa, urya utwawe nawuguhagaze hejuru icyabatwara ho hanze mukareba nibwo mwamenya ko muri miri paradozo abagiye 94 nacyo babonye umubyeyi kageme yabakuyeyo kare kugirago mutazabona urwo twabobonye mbega urukundo

    • @ mukunzi
      use your bad experiance to better other people’lives.

  • Clinton yarahahamutse kubera yanze gutabara abanyarwanda igihe bicwaga yarangiza akavuga ko nta nyungu USA ifite mu Rwanda none yirirwa yigura simvuga kwigura ko u Rwanda hari icyo rwamutwara gusa umutimanama we uramushinja. Nagende we na Dallaire ni inyamaswa.

Comments are closed.

en_USEnglish