Soudan yanzuye ko Soudan y’amajyepfo ari umwanzi numbero 1
Nyuma y’aho ubutegetsi bwa Leta nshya ya Sudani y’Amajyepfo burenze ku mwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye bukigarurira agace gakize kuri peteroli kari kareguriwe Sudani, ku mugaragaro leta ya Khartoum yatangaje ko leta ya Juba ari umwanzi wabo numero 1.
Amakuru y’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, akaba yemezako kuri uyu wa mbere abagize inteko nshingamategeko ya Sudani batoye bose umwanzuro ufata Sudani y’Epfo nk’umwanzi wabo biturutse ku karere kitwa Heglig, gakize cyane kuri peteroli igihugu gishya cya Sudani kigaruriye mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu mwanzuro watowe abagize inteko bakaba bagize bati “Guverinoma Juba ni umwanzi ndetse n’imiryango yose ishingiye kuri Leta igomba gufatwa ityo“.
Nyuma yo kwemeza uyu manzuro, umukuru w’inteko y’igihugu cya Sudani, Ahmed Ibrahim El-Tahir yahamagariye abagize inteko ye gusenya umutwe ufite ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo mu maboko (Mouvement populaire de libération du Soudan, SPLM).
Aba bahoze ari inyeshyamba bakaba barabonye ubutegetsi barwaniye kuva 1983 kugeza mu 2005 ubwo hatangirwaga ibiganiro, nyuma bakabona ubwigenge kuva tariki ya 9 Nyakanga 2011.
Ibrahim El-Tahir yongeyeho ati “Dutangaje ko tugiye kurwanya SPLM kugeza ubwo tuzaba turanduye ubutegetsi bwa Sudani y’Amajyepfo“.
Aya magambo akomeye ya Sudani akurikiye igitero cy’indege cyagabwe ku munsi w’ejo kikibasira inkambi y’ingabo zirinda amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, uretse abasivili 7 byatangajwe ko bakiguyemo umuvugizi w’ingabo za ONU, ziri mu butumwa bwiswe (UNMISS), Kouider Zerrouk, yatangaje ko nta musirikare wabo wapfuye.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
Sudan ya ruguru yitonde kuko uyu ushobora kuba umutego watuma mpatsibihugu iyitera yitwaje kurengera Sudan y’epfo. People must know amanyanga ya Uncle SAM.
Ubuhubutsi bwa Abarabu se ni ubwa none. Reka bahubuke babamene. Ubwo se bajyaga kurasa Ingabo za UN bayobewe aho iza Leta ya South Sudan ziherereye.
Comments are closed.