Digiqole ad

Babiri bashinjwa gushaka gucuruza aba bakobwa muri Chine batawe muri yombi

Kacyiru – Kuri uyu wa mbere tariki 16 Mata ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda  herekanywe abakobwa bane polisi yataye muri yombi mu cyumweru gishize, bafatiwe ku mupaka wa Gatuna berekeza muri Uganda aho ngo bari mu nzira berekeza mu Ubushinwa, bo bavuga ko n’ubwo bari bafite iyo gahunda, igihe cyo kugenda cyari kitaragera bari bagiye i Kampala kwitemberera.

Bari bagiye kugurishwa muri China, nubwo bo bavuga ko bari babivuyemo
Bari bagiye kugurishwa muri China, nubwo bo bavuga ko bari babivuyemo

Umwe muri aba bakobwa batashatse ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara, avuga ko yari amaze iminsi agezweho n’umusore wamubwiye ko ashaka kumurangira akazi mu mujyi wa Beijing muri Chine, aho yari kurihirwa itike imujyana n’amafaranga yo gushaka ibyangombwa.

Uyu mukobwa avuga ko atizeye neza uyu musore, bityo abaza inshuti ze azi ziba mu Ubushinwa, zimubwira ko abakobwa bazanwa mu Ubushinwa bakoreshwa mu mirimo y’ubusambanyi.

Ati: “Yaratubwiye ngo duhururire muri Resitora yitwa Fine Bouche hafi na SIMBA Super Market njyana na bagenzi banjye atubwira ko tuzabanza kugenda turi babiri abandi bakazagenda mu kwa Gatanu. Nahise mpamagara inshuti yanjye iba muri Chine imbwira ko ari imirimo y’urukozasoni bakoreshwa”.

Polisi yataye muri yombi ,aba bakobwa ku mupaka wa Gatuna berekeza mu gihugu cya Uganda, ariko bo bahakana bivuye inyuma ko bari bafite gahunda yo gushakira ibyangombwa i Kampala, bakavuga ko bari gagiye kwitemberera kuko gahunda bagombaga kuyinoza kuri uyu wa 16 Mata bagarutse.

Undi mukobwa ati: “Nta kuntu twari kujya mu Ubushinwa dufite laisser-passer gusa. Ahubwo twari twigiriye gutembera muri gahunda zacu,  uyu munsi (16 Mata) niho twagombaga guhura nawa musore akaduha amafaranga yo gushaka passport”.

Uyu mukobwa yongeraho ariko ko gahunda bari bayivuyemo bamaze kumenya ko mu Ubushinwa bazakoreshwa mu mirimo y’ubusambanyi, andi makuru avuga ko iyo gahunda bari bayikomeje kuko bateganyaga gushakira ibyangombwa muri Uganda.

Ku ruhande rw’uwo musore uregwa kugurisha abo bakobwa witwa Walter Bwanakweli, nawe watawe muri yombi, we avuga ko yarangiye abo bakobwa akazi nk’uko umuntu yarangira undi uwo ariwe wese akazi, ariko akavuga ko yabisabwe na mucuti we witwa Valentin Rukimbira urangije muri KIST, nawe yatawe muri yombi.

valentin na walter bakekwaho gucuruza bakobwa mu Ubushinwa
valentin na walter bakekwaho gucuruza bakobwa mu Ubushinwa

Uyu Rukimbira yemera ko ariwe watangije icyo gitekerezo nyuma yo kubisabwa n’umuvandimwe uba mu Bushinwa wari wamusabye abakobwa babiri beza bo gukoresha muri Resitora no muri Supermarket.

Rukimbira avuga ko ibyo yakoze ntacyo yishinjaga kugeza aho polisi imutaye muri yombi imubwira ko ari icyaha cyo gukugurisha abantu. Akavuga ko we yumvaga ari ukugirira neza aba bakobwa, ariko ko nyuma yo kubwirwa ko ari bibi abisabira imbabazi.

Ku cyicaro gikuru cya Polisi kandi hanafungiye abandi bantu bane, barimo umugabo w’imyaka 47 hamwe n’abasore babiri n’umukobwa, nabo bafungiwe gushaka gusohoka mu gihugu berekeza muri Repubulika ya Czheque nta byangombwa byuzuye bafite.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, atangaza ko ababyeyi n’abandi bantu bakwiye kwitondera ibyaha nk’ibi bigenda bivuka mu Rwanda. Agasaba abantu kudategereza abantu babizeza iby’ubuntu, ahubwo bakarya bike bakoreye.

Supt. Badege yongeraho ko ubusanzwe amategeko y’u Rwanda ateganya igihano cy’imyaka igera kuri itanu ku muntu wahamwe n’icyaha cyo gucuruza abantu, ariko akongeraho ko iryo tegeko rigiye gukazwa kuko icyo cyaha kiri mu byaha bigenda byinjira mu Rwanda.

Supt. Theos Badege yatangaje kandi ko hari amakuru bamenye ko hari abandi bana b’abakobwa baba barajyanywe muri China muri ubu buryo, Police y’u Rwanda ikaba igiye gukorana n’iya Beijing kugirango babe bagarurwa.

Avuuga ko bari bagiye Uganda kwitemberera gahunda bari kuyirangiza kuri uyu wa 16 Mata
Avuuga ko bari bagiye Uganda kwitemberera gahunda bari kuyirangiza kuri uyu wa 16 Mata
Kimwe na mugenzi we yemeje ko bumvise ko mu Ubushinwa ari ugukora ubusambanyi ngo bahise bareka gahunda
Kimwe na mugenzi we yemeje ko bumvise ko mu Ubushinwa ari ugukora ubusambanyi ngo bahise bareka iyo gahunda
Bafashwe bagiye muri Republique Tcheque nta byangombwa bafite
Bafashwe bagiye kujyanwa muri Republique Tcheque n'uwo mugabo w'ikoti ry'ubururu nta byangombwa bafite

 Photos: Sadiki Daddy

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ahaa na akataraza bazakazana

  • ngaho re!! irarimbutse kabaye abasenga mupfukame musabire u Rwanda Imana itazarurimbura nk’uko yarimbuye sodoma na gomola

  • uwo mutipe kabisa napoor yarariye menshi,gusa abantu birinde ibyubuntu bitavuye kurimwenewanyu ,cyagwa inshuti magara,ubundi bakutuze dukore.

  • Kuruhande rumwe aba bahungu bari abantu beza kuko bashakiraga aba bakobwa akazi n’ubwo bishobora kuba byarumvikanye nabi. Ku rundi ruhande barahemutse gusaba imbabazi kuko bihamije icyaha.

  • Abakobwa bacu bararidutesha bagakabya. bataye umuco.gusa mujye muberekana mu maso tubabone.

  • Leta niyite ku kibazo cy’ubushomeri naho ntagihe urubyiruko rutazishora mu nzira zose zishobora gutanga amafranga.none se kubaho nta kazi,warize, ukaba umushomeri ,uzashaka inzira zose zishoboka kugirango ubashe kubaho, murumva bizagenda gute n’urubyiruko ruri hanze aha. twumva ngo dufite ministeri y’urubyiruko ariko ntiturigera tubona Ministre ateranya urubyiruko ngo arugezeho imigabo n’imigambi aduteganyiriza ,amahugurwa nibura yo kwihangira imirimo.erega murarurenganya ,njye nsanga urubyiruko rwiragira rukicyura ,tutabona ejo hazaza . ubwo amaherezo azaba ayaheeeee H.S. try to deal with this issues

  • ahaaaaa barakuze ni mubareke bazi icyogukora
    gusa bariya basore bariye menshi ayayo arabacyitse

  • numva ntakosa bariya basore bakoze kuko ntawe utarangira undi akazi aziko atagafite ahubwo bariya bakobwa batekereje ibyo basanze bakora

  • birababaje rwose niba aribyo

  • HAHAHAHHAHAHAHAAAA ABATAZI UYU MUKOBWA WANDITSWEHO COMMENTS NGO “Kimwe na mugenzi we yemeje ko bumvise ko mu Ubushinwa ari ugukora ubusambanyi ngo bahise bareka iyo gahunda” NI INDAYA IKOMEYE CYANE, ABATAMUZI ASANZWE AKORESHWA MURI CLIP VIDEO YA BAMWE MU BAHANZI NYARWANDA NK’IYITWA NYIGISHA Y’UMUHANZI NYARWANDA WITWA NAASON.

    • kujya muri clip se bivuga kuba indaya?noneho na babandi bakina urunana n’indaya?ariko nkawe wakuriye mukihe gihuru?

  • Jye mbona naho bagenda ari uburenganzira bwabo kuko barakuze bihagije,ese niba polisi ibabaraho icyaha ko itarafunga abicuruza kumugarangaro b’imatimba , ntihazi?,ntategeko ribuza kwihangira umurimo aho uwukorera n’uburyo uwukoramo;ikosa mbona uyu muhungu yakoze n’ukuranga umurimo atawusobanuye cyagwase nawe atawusobanukiwe nonese wakwemeza ute?ko abagenda bose bafite ibyo bakora bisobanutse,ndashaka bazafunge imbuga zamamaza imirimo nkiyo y’ubusaambanyi niba bafite ubushobozicyangwa bashake icyuma cyemeza icyo abakobwa bose bagenda baba bagiye kukora ,ubwo wenda tuzamenya ukuri aho guherereye naho ubundi ntawamenya!!!!!!!!!!!!na kataraza kazaza.

  • Mu Rwanda hari uburaya buteye agahinda. Ni iyihe Hotel se idafite lisy ya Abakobwa bahamagarwa iyo hari Umunyamahamnga cg undi wese ushaka uwo asambanya cg uwo…. Nibabikore kumugaragaro bayje banasora muri RRA nkabandi bacuruzi bose, ikindi buri mukobwa ukora uwo mwuga yerekane ikarita ya Muganga wa Leta. Naho ubundi Kigali yabaye SODOMA na GHOMORA.

  • NUKWIHANGIRA IMIRIMO DORE UBUSHOMERI BUMEZE NABI NTAWABARENGANYA, ARIKO ABO BARI BATEYE STRAGO NIBO BAMBABAJE NTAKUNDI NIBIHANGANE!!

  • Birababaje ariko bibere isomo nabandi bagenda batazi ahobagiye !gusa ikibazo cyimirimo kiraduhekura peee

  • yewe yewe&!!!!rwose babahemukiye kuko ububaribatangiye kubara amadorari.

  • ncuti nkuko nagize ahandi mbivuga , haracyari icuruzwa no bucakara ku bakobwa na bagaore muri bino bihugu byateye imbere bitwaje ko aho abakobga bava ari bihugu bikiri mubukene,nabibonye muri film ya document haciye icyumweru sinabyiyumvisha ko biba arukuri, bavandimwe cyane cyane abakobwa mujye mwitondera ababahamagaza ,ujye usohoka uzi ko uwagutumije muziranye mu buryo bwiza kuko uza ino ntabyangombwa bakaguheza munzu zo hasi ,nta communicatin nimwe ufite gusa ubona abagabo baza kugusambanya utanazi wagira amahirwe yo gutoroka babimenya barakwica cyngwa bakakumanura mu magaorofa maremare nyuma bikavugwa mu binyamakuru ko babonye umurambo wuntu wiyahuye nukuri ibyo nibikabe ku munyarwandakazi ndetse nundi muntu wese.

  • Yewe Urwanda rwaarahindutse pe, ntabwo ibi babagaho mbere ya 94!!! ibyiza koko bizana n’ibibi.

  • Ubwo se aba bakobwa koko! njye simbashyira amakenga, mwari mugiye gukora iki uganda ? ngo mwari kuzuza gahunda ku wa kane? namwe ntimworoshye.

  • woooooo

  • yewe nubundi izo nkumi zose ibyozikorera i kigali nibyo bari bagiye gukomereza China kuko basanzwe nubundi batoroshye i know them uwo wakabiri icyakubwira ukuntu ejo bundi yari uruhinja none yaciye i bintu nubusanzwe

  • uwo wakabiri yitwa Yvette nubundi asanzwe zaravuyeho na abasaza

  • none se ko bavuga ngo bari bagiye gukora muri restaurant, na za super market, mu bu shinwa nta ba kobwa bahari ba kora ako kazi jye mbona bari bagiye bazi gahunda ibajyanye uwo muntu urinda uriha i ticket yi ndege ya bantu bo gukora muri resto gusa hahaha ni kibazo ahubwo babaze abo basore uwo muntu uri bu bushinwa ukora ako kazi ko gucuruza abana bu rwanda ba mushakishe nimba ari nu munyarwanda bamushakishe nka ba genocidaire bose nta soni afite

  • Nonese iyo umuntu adafite ibyangombwa byuzuye arafugwa?cyangwa asabwa kuzuza ibyangombwa bibura? abize amategeko mutubwire niba kuba udafite ibyangombwa byuzuye ari icyaha gihanirwa namategeko batubwire itegeko rihana gushaka kujya mumahanga udafite ibyangombwa byuzuye?

  • Ubwo ari valentin wabikoze sinshidikanya ko bari bagiyee gukora imirimo idasobanutse.ni umutekamutwe muri kamere ye.ni ukumwitondera barebe ko ntabandi yajyanye ahubwo

  • ha, abakobwa tujye tureka gukabya. ngo bari babimenye bahindura gahunda!bano bakobwa si abana, simbashira amakenga. bari bagiye mu zihe business uganda? ko baba bagiye mu kazi nkako bavuga bari baretse kujyamo china!!!!!

  • ubundi se ko basanzwe nubundi bakora ubusambanyi muri kigali, n’ibihugu bidukikije ubwo batinye gusambana n’abashinwa cyangwa banze kubigira umwuga, ubundi se baribagiye kampala bajyanwe n’iki, njyewe uriya wambaye agakoti ka noir ndamuzi yaciye ibintu muri kigali, ahubwo babafunge bababaze neza niba ntanumugambi bafite wundi mubi, wowe ntuba ureba uko bameze, ubwo ba nyina disi bariho babibonye se kuri television buzuyeho abanyamakuru, yeweeee

  • biriya byose biterwa nubushomeri nubukenye , arikumuti sukujya kwicuruza imahanga

  • ariko se ko mbona bariya atari abana bagurishwa gute? Bashukwa gute ?

  • ese ko muvuga ngo abo bakobwa batawe muri yombi na police bo irabashinja iki? None se niba ibashinja kwigurisha bariya bagabo babiri bo barashinjwa iki kuko ntabwo washinja umuntu kwigurisha hanyuma ngo wongera ushinje undi kumugurisha. Munsobanurire.

  • birababaje pe

  • Polisi nireke bariya basore batahe kuko ntakosabafite, sinzi nimpamvu umuvugisi wa olisi avuga ko ari icyaha bakoze kuko sinzi niba mureba aba bakobwa ubwabo nawe amaso yakwihera ko ari……….. ese mumbwire babonye visa hakurikijwe iki, njye ndabazi uretse ko ntawavuga ibabo bakobwa ngo abivemo nibareke guhemukira abandi basore bababeshyera ngo bari bagiye kubacuruza kuko ntiwabacuruza kandi ubwabo babifitemo uburambe

  • ahubwo hano hari dossier,bakurikirane abo yajyanye bamenye umubare wabo,kandi bamenye aho yabajyanye,nimba bakiriho!kuko wasanga batakibaho kuko isi yarahindutse,ngirango mujya mumvu abantu bagurisha ingingo za bantu ahaaaaa,muramenye mudasanga abana babanyarwanda bashiriye gukurwamo impyiko nibindi.

  • abo basore icyaha nicyiabama bazabahane byintangarugere,ahaaa ariko ubundi abobagabo nabanyarda?

  • morning basomyi,
    ndagirango mbamenyeshe ikintu kimwe,iyo tuvuga iterambere usanga twebwe dutekereza inyubako nziza,imihanda, amashuri ,…..ariko ndagira ngo mbibutse ko iterambere uko riza rizana byose,ibyiza birimo byabindi navuze haruguru,ariko hakiyongeraho n’iterambere mu bibi bikomoka kuri kungingo zikurikira:
    a) Agaciro k’ubumuntu gasimburwa n’agaciro k’ifaranga,
    rwose ni ibigaragara mubihugu byitwa ko byateye imbere usanga ubumuntu,ubupfura n’ubunyangamugayo byarasimuwe no gushaka ifaranga
    b)Facilitations z’ibyaha ziriyongera kubera rya terambere,kd utashishoza umuntu akarinda akugeza ku mwobo,nk’impumyi’urugero ugasanga umuntu ngo ni inshuti n’undi kuri internet atazi face to face gusa amwoherereza udufoto natwo rimwe na rimwe tutari utwe,uzangisha impaka nzamuha umuntu wasabwe agakobwa n’umugabo utagira amaguru akazabimenya amusanze iburayi,do you see
    c) inyota y’ibintu itwara indangagaciro z’ingenzi.
    d) guhinduka ku isura mu ikorwa ry’ibyaha,…..urugero niba kera umuntu yaribaga amafranga ari uko ayateruye,ubu ajya kuri mudasobwa mubuhanda bwinsha akikorera transfer iva kuri account yawe ayashyira kuye,….

    Conclusion ndavuga nka pastor wareen,ati ntidukira kuko tugira inyota yo gukira vuba cyane bitagendanye na capital,na investments,n’igihe twakagombye.

    naho aba bakobwa,ibyabo barabizi bakurikirannwe na police hamwe n’abo ba facilitators babo,kuko ibyo bakoze biteganywa kd bigahannwa n’amategeko ahana y’u Rwanda.

  • Dear All,
    Ubucuruzi bw’ikiremwamuntu ntaho gitaniye n’iyicarubozo, kuko uwagurishijwe amara igihe kinini ababara mbese apfa ahagaze. Bityo igihano cy’imyaka itanu giteganywa n’itegeko ntigihagije ahubwo mbona ababishinzwe bakwiye gukora ubuvugizi ririya tegeko rikavugururwa.

  • wowe ureba aba bakobwa urabona hari n’agasoni bafite kumaso zigaragaza ko rwose bari babajyanye mubyo batazi.aba ni abanyamwugamubi w’ubusambanyi nonese uganda bari bagiye mu biki ko abakobwa bamwe bi kigali buri weekend bajyanwa n’ubusambanyi uganda birazwi ababayo nibo babizi neza
    sha abakobwa bamwe b’ikigali bakabije kwiyandarika mubikorwa by’ubusambanyi n’ibindi by’urukozasoni cyane ngayo nguko amafoto bambaye uko bavutse (ndavuga ubusa buriburi)kuri za facebook murakoza igihugu cyanyu isoni dore ko mmwebwe ntazo mugira MWISUBIREHO BASHA

  • turashimira police y’igihugu ikomeje kurinda neza ubuzima bw’abaturage.
    ikwiye guhora iri maso kuko ubushomeri buratuma abantu biyahura mubyo batazi.

  • abo bagabo bakwiye igihano gikomeye kuko ibyo bakorera abana babanyarwanda ntabwo bituganisha kw’iterambere

  • bariya bakobwa uko bigaragara n’uko bahagaze ku mafoto ni indaya pe.Be kurenganya bariya bahungu kuko borosoye ababyukaga nta mukobwa w’umutima wabwira akazi ngo ahite ashiduka

  • Ndahamya ko bariya basore barengana babanze bamenye icyo bariya bakobwa bakora murwanda ubundi babone guhana bariya basore kuko uburyo mbona bariya bakobwa ndabona nabo bashobora kugurisha umuntu

  • Ariko se natwe ntitugakabye gusa singombwa ko twese twumva cg tubona ibintu kimwe ariko namwe mutekereze;police yigeze ibaza iwabo cg famille abo bakobwa batahamo ko babatumye ibugande?nonese ibikuke nkibyo byisohokana ibugande ko muzi ibihakorerwa murumva koko ari abantu twatakazaho igihe?bagenda ;batagenda ni hahandibazasambana niba basanzwe babikora kuko ntibazareka kuyaca abanyarwanda bene wabo niba uwo mwuga ari uwabo yewe nubwo ntawabamara ahubwo uwabohereza bakareka kutumarira abagabo kuko nibo bagura nabo izo mari zabo bashyize imbere zidapima nirobo;gusa tuvuge ibintu dusubire ibindi gufata abagiye kwicuruza hakiriho ama cartier azwi aberamo uburaya nki matimba migina;igikondo hariya za djuwakar nahandi nabyo ndabigaya gusa singaye igikorwa cyakozwe aho navuga rwose nti bravo;ariko police niba iziko kwigurisha ari icyaha nijye igira igihe ige ahantu handitse logement irebe ibihabera abagabo bahazanye udukobwa nkutwo;abagore bahazanye nabagabo batari ababo cg nabasore mbese nge mbona ari icyorezo twicecekere

  • nihahandi baragenda ibyo biramenyerewe

  • nikibazo

  • isi irashize niyo ubarebye mumaso ubona basa ni mibonanao mpuza bitsina!!!gusa police ikomeze hali nabandi beshi, muzagere kampara murebe ukuntu abakobwa bacu badukoza isoni

    • hahhahaha, ngobasa ni mibonano mpuza bistina??????????? kucyi mutukana koko?
      Abana bishakiraga kujya hanze bibzako aribwo bagiye kumererwa neza ntibazi ko
      bagiye kuhasebera no kwandura indwara zitandukanye. Mana fashurwanda sinon le rwandais murashize kabisa!!!!!!!!111

  • Nukuri IGITSINAGABO TWARAGOWE!! ESE KO NUMVA ABANTU BAKOMEJE GUKABYA, ICYABAYE GITUMA IGIKUBA GICIKA NI IKI?! NDABONA BARIYA BAKOBWA ATARI ABANA BO GUSHUKWA KANDI BAZI GUTANDUKANYA ICYATSI N’URURO! NABO UBWABO BAKWIGURISHA. POLICE NIREKE GUHOHOTERA ABA BASORE, KUKO TUVUGISHIJE UKURI 90% BY’URUBYIRUKO NTAWAKWITESHA KUJYA HANZE ABONYE UBURYO!!! MWIHANGANE NSHUTI, KUKO MURAZIRA UBUSA!!

  • Vraiment nabagira inama ngo ni mkorere mugihungu akazi mwigiye ndetse muri mugihungu aho mwizeye kuko aho muri CHINE mwihutira kunjya gukora ndibaza neza ko chine aricyo gihungu kwisi gifite abaturage beshi cyanne ndetse beshi batagira akazi! none urumva ko abakoresha bashakisha abanyarwandakazi gusa mukazi kabo? gusa bakobwa bacu mwitondere ibintu nkibi byamafuti cyane murye duke mwizeye ndetse twamahoro, ariko mo mboana ari abakoba basobanutse nigute bariya bahungu basa na bana bo kumuhanda babemeza ubury babanjyana muri chine? gusa ndumiwe muzambaze njye uba hanze ngo nindangiza kwinga nkaharahura ubwenge icyo nzakora niki? nukugaruka mugihungu imbere nkahakorera ndetse ngateza igihungu imbere

  • Ngewe sinemeranywa nabavuga ko bari yabantu bari bagiye kugurishwa kabisa , ngewe simbona ahari ikibazo kuba abantu barangirwa akazi hanze y’urwanda

  • ABABIHAKANA MUJYE MUKURIKIRA AMARADIYO YO HANZE MWUMVE UBURYO ABANA B’ABAKOBWA BAVA MURI IBI BIHUGU DUTURANYE BATWARWA KU MUGABANE WA AZIYA BIZEZWA BYINSHI, BAGERAYO BAKAGIRWA ABAYAYA BATAGIRA UBURENGANZIRA (ABACAKARA) BADAHEMBWA, BAKORESHWA IBITEYE ISONI. NDAKEKA KO ABA BAKOBWA BASHOBORA KUBA BATARARANGIJE AMASHURI NKA KAMINUZA, KUKO NIBO BENSHI BASHUKWA BAKABATWARA BABIZEZA KUBABONERA IMIRIMO IHEMBA NEZA KANDI NTA MASHURI.

  • Sha aba bakobwa nge mubwize ukuli? Ubundi bakora iki? niba ntakazi kazwi, group yabakobwo batemberera i kampala!!!!!!!!!!! ayo mafranga bayakurahe? konabafite akazi gafatika kujya gutemberera hanze ya kigali aringorabahizi? Ahubwo police irebe neza niba ataribo banyiri umushinga? Mubushinwa usibye nabo nabize igishinwa ntakobabona, abo bakora muri Supermarket ari ibiragi? Kurinjye ndunva umushinga w’i Kampala bashakaga kuwimurira mu Ubushinwa babagwa gitumo, wenda uwo wabivuze niwe nakwemera gusa nubwo wenda i Kampala hatamugwa nabi, muribo harimo ubipanga. Abagande, abarundi, abanyakenya nibeshi bakora uwumurino mubushinwa none abanyarwanda nabo bawinjyemo kandi aribo bahombeje abagande i kampala.!!!!!!

  • police kwivanga oyeeee!!!

  • UBUNDI SE URABONA HARI AKANDI KAZI BAKORA KATARI UBURAYA!!!

  • Ni danger wana!!!!!!!!!!!!

  • murabona batazongera bakagenda ahaaa

  • hahhah, ubu rero ngo mwahishe isura yabo!!!!!!!!!!!!
    birasekeje kweli!
    bareke bajye gukomereza akazi kabo no hanze bashake amadevize!!

  • Abo bakobwa n’indaya cyane urumva ko iyo badafatwa bari bagiye ahubwo mubafunge, munabahanire ingeso y’ubusambanyi.barimo barica umuco nyarwanda.Ahubwo mubavane ibitambaro mumaso umusore uzajya ababona amenye ko ahuye n’indaya mbi cyaneeeeeeeeeeeeeee.

  • kabisa bage banatinya Imana!

  • Bashiki bacu nibihangane basi bajye bubaha Imana niyitanga imigisha yonyine!bibuke umuco wakinyarwanda.

  • Bariya bakobwa nubundi basanzwe bakora umwuga w’uburaya. si ubwambere bagiye Kampala kubikorerayo kuba rero bari bahinduye iseta ibyo rwose bibaho mu murimo wabo iyo babona bamaze kurambirwa aho bari. nimubarekera muri Kigali nubundi baratumarira abagabo, plz nimubareke bagende kuko igihe cyo kugororwa cyarabarenganye. kdi uriya mwuga uwukurwamo nurupfu nta kindi

  • nimubareke bigendere none byose wenda kuri we birangana kuko nino niba akora ako kazi kuri make yajya ahandi.erega nawe ubukora yishimye,kuko nawe ntiyanze kubaho neza nkabagenzi be.ntibyagutangaza yararangije no kwiga akabura akazi.aho gusaba uwo wimye wacaho man.

  • ndabaza Police nabandi bireba urukoza soni kumuco wacu rugira ireme iyo rudakorewe murwanda kombona nino iwacu abari bacu basigaye bagizwe nogukoza isoni. mujye mugenda nimugoroba cyane muma weekend ahaa.yewe akarenze umunwa k—-.Gusa Urwanda SIGEREZA kandi ntabwo amategeko yahindura destiny y’umuntu.nubundi bazagenda hakenewe inyigisho nogushaka ukuntu urubyiruko rubona imirimo iwacu

  • Erega nabo bishakiraga kujya Beijing na za Changahai n’ahandi. ubundi se ubu wamenya bakora iki aho bari da. Ahubwo rwose mumbabarire mubavaneho ibyo bibahishe mu maso. Uwaba afite aya mapictures original yayangezaho cyangwa mumbwire uko navanaho ibi bisura bindi babahaye.

  • arikose ko aribeza bategereje bihanganye ko Imana izabaha ibyo bifuza

  • Nubwo ubushomeri bumaze kugwira mu Rda ariko jye ndabona ataricyo cyateye abo bakobwa kugenda batazi iyo bajya cg icyo bagiye gukora kuko abashomeri bose ntibacikira imahanga! ahubwo jye mbona umuco wo gushaka kujya mu mahanga umaze kuba nk’uburwayi kuri bamwe buterwa no kurarikira ubuzima budasanzwe cg buhanitse kuko abagenda bose ntacyo bagiye gukorayo baba bazi ko bagiye gukira no kunezerwa ubuzira herezo. Jye mbona uwo muco ari ukutanyurwa nuko uri si ubukene cg ubushomeri nkuko bamwe babyita kuko hari abantu bikura ku kazi kandi keza, bagata ingo zabo, abana n’abo bashakanye bagacikira mu mahanga ntacyo bagiye gukorayo maze ugasanga abanyamahanga barabinuba ngo ni imburamukoro ziba zije kubanyunyuza gusa. Bityo bagerayo ntibabone ibyo bibwiraga bikabaviramo kwemera ubuzima bwose ari ubwo buraya cg ubundi buzima budasobanutse, maze ukazasanga nyuma y’igihe runaka indaya zose n’ibyomanzi byo mu mahanga ari abanyarwanda! Ibyo birababaje kuko ari ugusebya igihugu ku buryo bugaragara, none Police ihagurukire kurwanya inzererezi nk’izo yivuye inyuma, nibura bajye bagenda bafite ibyangombwa bigaragare ko hari icyo bagiye kumarayo. Bariya bakobwa n’abo bahungu babafashaga nibahanwe bibere n’abandi urugero, bikwitwaza ngo iMatimba n’ahandi nkaho hari indaya kuko aho gukorera amahano mu gasozi wayakorera iwanyu uretse ko jye njya mbona imikwabo yo gufata abantu nkabo nubwo itaba kenshi ariko si impamvu yo guha rugari abasebya uRda mu mahanga.

  • nibagume hano sha natwe turabakeneye!!! urabona iyo mari karemano bari bashyiriye bariya bashenzi ngo ni abashinwa!!! na cash hano zirahari. Kandi nabonye ntacyo babaye da!!!!!!!!!

  • nttambwa iba intaras nibashaka bazagende ubwo niwo mwuga wobo gusa birababaje

  • ariko aho muri china niho haba indaya gusa? kuki batavuga abari uganda? ko aribo babitangiye kera kandi ko bizwi na buri wese?ubu abari muri china nibo bakoze agashya?

    • Ariko rero tureke kwitesha agaciro muburyo nkubwongubwo ,mporambona abakobwa muri Kabalagala icyimwe kubice bigenga umugi wa Kampala, nkubwo babuze icyobakora? Basi nibibande mu bubari wenda babona amafaranga kandi se icyingenzi nukubaho.Usanga umukobwa arimo gutesha agaciro igihugu cyacu abaza abanyarwanda bamuciye iruhande ngo ngwino tuvugane kubiciro.Oya twiheshe agaciro nka banyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish