Rukumbeli bibutse ku nshuro ya 18
Mu murenge wa Rukumbeli uherereye mu karere ka Ngoma intara y’iburasirazuba bibutse ku nshuro ya 18 abatutsi bishwe muri Genoside yo muri Mata 1994.
Uyu muhango wamaze iminsi 2 nkuko bisanzwe bikorwa mu kwibuka muri uyu murenge, watangiye kuwa 14/04 aho abanya Rukumbeli bahakomoka baba mu bindi bice bahuriye ku Kicukiro ahitwa Sonatube bahaguruka berekeze Rukumbeli.
Uyu muhango waranzwe na gahunda zitandukanye zose zasubizaga icyubahiro abaguye muri Genoside yakorewe abatutsi, byumwihariko b’I Rukumberi.
Kuwa gatandatu hibutswe abajugunywe mu mazi y’akagera, abiciwe kuri paroisse ya Rukoma, haba n’ijoro ryo kwibuka ryari ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Guverineri Uwamariya Odette w’Intara y’uburasirazuba.
Ku cyumweru, saa tatu berekeje ku kiyaga cya Mugesera nacyo cyaroshywemo abantu benshi, hakomeza imihango yo kwibuka ku rwibutso yaranzwe n’amagambo atandukanye yahawe abayobozi barimo: umunyabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Rukumbeli ,umuyobozi w’ARG Rukumbeli, Afande Eric Murokore, umuyobozi w’Akarere w’agateganyo wa Ngoma, navisi perezida wa Ibuka na Honorable Yuvenali Nkusi wari umushyitsi mukuru.
Abafashe amagambo bose bagiye bahumuriza abacitse ku icumu bagaragaza n’ubugome Genoside yakoranywe aho Rukumbeli.
Mu buhamya bwatanzwe na Nayigiziki Saveri yerekenye inzira yaciyemo iruhanyije kuva mu mashuri ye, aho yangiwe gukomeza amashuri agahitamo kwiga icyari CERAI, muri Genoside bamwiciye abe bose agasigara ari nyakamwe.
Uyu Nayigiziki akaba nyuma yaraje gukomeza amashuri, ubu akaba yararangije muri kaminuza ya KIST mu ishami rya Food sciences akaba ubu ari umurezi, avuga ko afite indoto zo kuzakomeza kwiga ndetse no ku myaka 50 yifuza kuzaba Senateri .
Mu ijoro ryo kwibuka i Rukumberi, cyimwe na hamwe na hamwe mu gihugu, habayeho imbogamizi zo kumenya niba ijoro ryo kwibuka rigeza mu gitondo cyangwa rirangizwa saa yine z’ijoro. Ku bwumvikane bw’abayobozi n’ababaga baturutse kure baje kwibuka, hari aho ijoro ryagezaga mu gitondo, umutekano ari wose.
Rukumbeli ifite amateka yihariye
Mu ijambo rya Hon Yuvenali NKUSI yavuze ko abatutsi muri Rukumbeli bazanywe mu 1962 bavanywe mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro na Gitarama, bazanwa n’ababiligi bafatanyje na Leta yariho icyo gihe. Babagejeje mu cyahoze ari Susheferi ya Rugoba imiryango 1700 yaje gukurikirwa n’indi uko imyaka yagiye iza.
SI izindi mpuhwe, ahubwo babazanye baziko bazicwa n’isazi za Tsetse, zari ziganje muri aha ahantu hari ishyamba ryinshi cyane icyo gihe.
Kuva mu 1960 kugeza 1970 batunzwe no gushakisha uburyo bwo kubaho no gutura aha hantu hari habi cyane icyo gihe, iri vangura no guhezwa by’icyo gice byabagizeho ingaruka kugeza kuri Genoside.
Photos: N. Corneille
Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
just utubazo twamatsiko;
1.kubera iki abatutsi nabahutu bahemukiranye bigeze aha kandi bakabirengaho bakaba bagishyingirana, basurana, bagaha inka nibindi…….
2.aba batutsi bajyanywe gutura hariya hantu hari amasazi atera tsetse, barobanuwe gute mubandi ko nzi ko abatutsi bari batuye ahantu hose mu Rwanda bavangavanze nabahutu?
3 mubona ikibazo cyabanyarwanda ari hutu,tutsi? cyamwa ikibazo kiri hagati yabatutsi baba barwanira ubutegetsi, nabahutu nabo barwanira ubutegetsi? if yes then nta kuntu reta yagerageza gushyira itandukaniro hagati yabaturage basanzwe nabandi bari kurwanira ubutegetse kugirago ingaruka zabyo zijye zikomeretsa abo biyemeje kurwanira ubutegetsi gusa.
4. abahutu ko nabo babaye menasse kungoma zabo, bakabura nabantu mu ntambara, ni ryari bazahabwa uburenganzira bwo kwibuka ababo babuze mu ntambara??
mwibuke ko kwibuka bapfuye ri umuco wabazungu,kandi ko buri muryango wemerewe kwibuka ababo bapfuye, isabukuru yigihe bahambiye abantu babo basubirayo kubasura, bakajyana nindabyo,uw muco wabazungu mwatiye rero mwagombye kuwukoresha nkuko nabo bawukoresha aho kugirango uteze ibibazo,koko nkumuzungu wunva ngo mu rwanda hari abantu bemerewe kwibuka abatu babo nabatabyemerewe, ntibiteye isoni??
mwigane imico yabandi neza cyangwa se muyireke mukore ibyanyu!!!
ujye umenya gutandukanya amagambo ukoresha kuko aba afite ubusobanuro butandukanye ni ba utabikora ubishaka,iyo uvuga ngo: “kubera iki abatutsi nabahutu bahemukiranye bigeze aha..” uba ushaka gucanga ibintu;abahutu b’intagondwa,(kuko si bose)bahemukiye abatutsi,nta mututsi wahemukiye umuhutu,kuko aha udashatse kubyemera wambwira icyo impinja zishwe zakoreye abahutu,ukambwira abari bagitwite bakoze? niba utari intagondwa nawe rero uzahindure iyi nvugo kuko iratoneka.
Yoooo, Rukumberi shenge! Abatabarutse Imana iruhure Roho zabo. Abasigaye ni ukuba Intwari, umurimo n’isengesho bikaba iby’ingenzi mu mibereho. Imana Rurema iri hejuru ya byose.
Imibiri y’abantu yarapfuye ariko ibitekerezo byarasigaye, n’abo basize ntitwabaye imbwa, ahubwo twabaye abagabo! Mwikojeje ubusa!
Hallo ma chère Jeanne Keza UMURATWA,
normalement, je suis avec grand intérêt tes messages et je lis, souvent avec un sourire sur les lèvres, tes idées. Tu appartiens sans aucun doute à une jeunesse éveillée et tu es une jeune révoltée(!). J’aime le courage et l’esprit révolté des jeunes. Puisque moi-même j’étais comme vous….
Trois de tes questions son discutables. Dans une scéance accadémique où durant une soirée en famille. Mais pour cela, il faut que les coeurs soient sereins et que l’atmosphère soit appropriée. Tu comprendras que la période actuelle n’est pas adéquate pour répondre à de telles questions….
La quatrième question est impertinente. Une intelligence de ton calibre devrait avoir honte de la poser!!!!
En effet, ICYUNAMO c-à-d se souvenir des victimes du génocide, c’est un geste particulier. C’est un geste formel, solennel et sacré, au niveau national. J’espère que tu comprends le pourquoi du comment….
Une telle commémoration est unique dans son genre.
Mais naturellement, sur le niveau personnel, personne mais personne ne m’interdit de penser à mes bien-aimés.
Concrétement, un HUTU qui a perdu des membres de sa famille à GOMA a le droit de penser à eux et de commémorer leur décés. Mais ici, il faut faire attention, il faut être absolument clair et éviter toute confusion. A Goma, ces personnes sont mortes à cause de la choléra qui ravageait le camp des refugiés.
CES PERSONNES NE SONT PAS MORTES, TUÉES PARCE QU’ELLES ÉTAIENT HUTUS…….D’ACCORD.
UMWANZURO. Ndagusabye mwana wacu, mwana w’u Rwanda. Uramenye ntukavange ibintu. Biriya bintu birakomeye cyane, jya witonda ntugatete, ejo hatazagira ukumva nabi….
Ndetse jyewe ndamutse nkugiriye inama, maze ukankundira ukanyumva, ndagusabye: Koresha ubwo bwenge bwawe burenze, ubwenge bwawe buhebuje wivukaniye, maze wige siyanse, wige engineering, wige indimi, wige ICT cyangwa ikindi cyose ushatse.
Naho ibindi bifashe hasi. Kuko biriya bibazo wibaza birakomeye cyane, ni ingorabahizi…..
Uramenye umbabalire ntunyumve nabi, ni inama nakugiraga, inama na njye ubwanjye ngenderaho…..OKAY!!!!
Murakoze mugire amahoro.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
jeanne nagirango ngususbize nubwo ntakuzi kwibuka abawe ni droit zawe rwose sinzi aha bapfiriye nicyabishe aliko abo twibuka ni au niveau national kandi ni cyunamo cya genocide svp cyatewe na leta yari yobowe nabahutu batemye abatutsi kumanywa yihangu uretse ko nabahutu bapfuyemo batavuga rumwe na guvernoma cyangwa bahishe abatutsi.ndumva rero iyo twibuka bose babibukira hamwe sinzi rero abawe aho baguye niba ari Tingitingi bazize amacinya cyangwa se inzara umbabarire simbizi kubibuka rero ujye ugira communique muri radio utumire famille zawe na padiri cyangwa pasteur basome misa ubibuke jyangwa se ubibuke mukwa kane ni droit zawe zo kwibuka abawe ariko mukwa kane 1994 igihe abantu bari kuri bariyeri babaza karangamuntu umuhutu umututsi twumvikane vraiment habaye itsembabwoko ubyemera utabyemera ahubwo nanjye akabazo mfite abahutu n’abatutsi bapfa iki gituma bicana? icyo kibazo se kizashira ryari naho ubundi bishobora kuzongera niba ikibazo kidakemutse abo bishinzwe bazaduhe igisubizo abubumwe n’ubwiyunjye.tks.
wowe witwa umuratwa jeanne keza!,ufite ikibazo cyane.tekereza neza kuko urirengagiza cyane kandi cyane ku kuri, kuri muri wowe.urabizi neza ko ntawe wigeze akubuza kwibuka uwawe wapfuye,ariko reka kugereranya urupfu rw’uwawe wapfuye uvuga ngo ni genocide.abapfuye mu nambara ni beshi cyane kandi batarazize genocide,bazize amasasu nkuko bisanzwe muntambara.
Twibuka genocide yabatutsi kumpamvu zuko abayeho agatsiko kabantu bihihitirira abahutu kashyatse kurimburi ubwoko bwa batsutsi kandi aribo bakagombye kurengera umuturarwanda we nubusugire bw’igihugu.
Tukibuka amahano mabi y’indengakamere aho umuturanyi yica uwamuhaye inka,umwana yica nyina wamubyaye,aho abantu benshi bari babaye inyamaswa bica abantu bagenzi babo byagashinyagura,bafata kungufu abagore babatutsi kazi bakanabica, bica iminja,bica umusaza rukukuri,bica n’umusazi uri indera muri carahesi, basahura, ngo uwica inzoka .. …..
None abahutu bakorewe ibyo ni bande?
Araho wabonye abatutsi bapanga gutsemba abahutu bagace aka naka mu rwanda?
Wowe ubivuga ni mba uri umuhutu,warokowe nande? umugambi si wabuzeho gace ngo batsembe abatutsi bose,ko imana yatabaye ikoresheje inkotanyi ikahagarika genocide.iyanyu ninde wahihagaritse.
Wanyereka agasozi aho abahutu bishwe bagashira akasigara ipfumbyi n’abapfakazi n’amatongo yabahutu ,nkibyabaye kuba tutsi mwari muturanye muri 1994?
Conlusion : kwibuka uzibuke nta ukubujije ariko reka kubivanga na genocide ya batutsi.tandukanya Genocide n’ibyaha by’intambara. Abakoze ibyaha by’intambara barabihaniwe.
@jeanne keza
ko mbona wigizankana kandi ntacyo utazi?nta muhutu wigeze abuzwa kwibuka no kunamira uwe witabye imana,ariko muri iki gihe turimo igikorwa ni ukunamira abatutsi,bishwe bazira uko bavutse nk’abatutsi,naho abahutu uvuga bapfuye,bishwe bitari muri gahunda ya genocide,ntawigeze agira iyo gahunda ngo ayitegure ayishishikarize abandi,hanyuma anayishyire mu bikorwa.iwapfuye ni uwahuye n’isasu nk’uko agabaye intambara hatabura inzirakarengane,abandi bahutu bishwe na bene wabo babaga bafite umugambi nk’uwawe wo guhimba double genocide,abo nibo bita ibitambo by’abababisha,abo bajya bavuga bapfiriye congo,ni macinyamyambi yabahitanye,kandi icyo ni ikiza,ubyunve rero ko ntawazize genocide. ujye ureka kuyobya uburari kuko abategura genocide banategura uko bayihakana,aho zabaye hose niko byanze.
murakoze mwe mwese mwabashije kunsubiza icyibazo cya 4 gusa!! God bless u all
Ntabwo mbaza ibibazo hano ku ruru rubuga, nkurikije ibibazo nahuye nabyo! nkurikiza andi makuru mba nabonye!mbaza ibibazo nkurikije ibyabanyarwanda benshi baba
bibaza. there is nathing to do with my life experiance!! ariko ababuze ababo kubera macinya nizere ko nubwo ataribo babajije ikibazo, bari bwunvireho!!!
isi ntigirwa mbi nababi, igirwa mbi nabeza barebera bakicecekera
Well done dear Jeanne Keza UMURATWA,
ni byiza cyane kuba ukurikira ukamenya ibitekerezo kimwe n’ibibazo byawe uko abandi babyumva. Ni byiza gusobanura kandi umuntu akisobanura iyo bibaye ngombwa….
UM– USEMBURO. Ibitekerezo nsoma hano kuri uru rubuga, bimbera akenshi umusemburo wo kunononsora imyiyumvire yanjye. Erega nta muntu usobanukirwa n’ibintu byose. Abakurambere baciye umugani bati: utazi ubwenge ashima ubwe!!!
Kandi ntabwo UKURI kwanjye ari ngombwa ko kuba UKURI kwa mugenzi wanjye. Ni byiza cyane kujya impaka, ariko nyine umuntu akiyubaha kandi akubaha abandi….
AMATEKA. Mu by’ukuri amateka y’u Rwanda ni insobe. Jyewe kuyatekerezaho nabaye mbicumbitse. Ntabwo mfite ingufu zihagije, kandi gatsinda kubaka ubuzima bwanjye na byo ntibinyoroheye. Nifitiye IMIHIGO yanjye bwite nshaka kugeraho, byanze bikunze!!!
General Paul RWARAKABIJE aherutse kugira inama nziza cyane abagororwa ashinzwe: “Muramenye mwirinde gutinda ku byabaye ahubwo mugerageze gutegura ubuzima bwanyu bw’ejo hazaza…..”. Ntabwo ari urwenya: menya abantu bari muri gereza bashobora gutera imbere vuba kurusha bamwe bari hanze batengamaye, ariko bagitsimbaraye ku bitekerezo bishaje….
TOLERANCE. Nk’umunyarwanda usanzwe, icya ngombwa nuko mbaho kandi nkareka na mugenzi wanjye akabaho. Ndabivuga mbisubiramwo: yego dusangiye IGIHUGU ariko abenshi ntidusangiye imyiyumvire.
Jyewe wandika ibi ntabwo ndi muto wo guta umutsima!!! Navutse Umwami Karoli Mutara RUDAHIGWA, yokavugwa, aganje i Rwanda. Kandi jyewe, mu buzima bwanjye bwose, nanga “KWIHENDA”, wa mugani w’Abarundi.
Rero nsibye amakabyo, nzi neza ko umutima muhanano utuzura igituza. Nzi neza ko imitima myinshi, impande zose yashengutse. Kabone niyo bicecekera bakaruca bakarumira. Cyangwa bagakoma mu mashyi, bimwe bya Nyirarureshwa.
Umunyarwanda yise abana be Urimubenshi, Bavugirije, Ngayaberura, Mandwayinda na Habanabakize!!!
RECONCILIATION IS A LONG-TERM CHALLENGE. IN REALITY IT MAY TAKE FIFTY YEARS. OR MORE.
UMWANZURO. Ariko munyumve neza, ntabwo nihebye, ntabwo nacitse intege, ngerageza gusa gushyira mu gaciro no kutitera ijeki. Ngerageza kugendera ku murongo unoze, umurongo w’ibitekerezo bizima kandi byubaka. Mu by’ukuri Abanyarwanda dufite ibintu byinshi duhuriyeho kandi byiza. Ibyo ni byo ngerageza gushyira imbere.
Ndangije iyi message mbasaba ngo twibukiranye.
THE ACTUAL STATISTICS ARE THAT 65 % OF THE WHOLE POPULATION ARE YUONGER THAN 25 YEARS.
Nizeye kandi ndifuza ko “ABASAZA” nka njye nibapfa, bazajyana ibibazo by’amoko yabo burundu. Rwose nizeye ko URUBYIRUKO RWUBU rutazongera gushyira agaciro k’uburebure bw’amazuru!!!
WITH ALL MY HEART I FORMULATE THE BEST WISHES FOR OUR YOUTH. O GOD IN HEAVEN: PLEASE NO ETHNIC HATRED ANYMORE. IN THE FUTURE PLEASE: NEVER AGAIN * NEVER AGAIN * NEVER AGAIN.
Murabeho murakoze muragahorana IMMANA.
Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza
NTA MUTUTSI WAHEMUKIYE UMUHUTU TIMUKAVANGE IBINTU
lamber, NTA MUTUTSI WAHEMUKIYE UMUHUTU EH? so ikibazo cua
5. none se yaba ariyo mpanvu abahutu barongora abatuysikazi ariko abatutsi ntibarongore abahutukazi??
Abanyarukumberi bihangane kandi turabashimira cyane bafite organisation nziza twese tubigireho, mpora nifuza kuzahagera kandi nzabishobozwa, umuntu watekereje gushyiraho iri association mubo bahemba nawe akwiye ibihembo, none se guhemba umuutu ngo yireze ko yishe abatutsi benshi hakibagirana abakora ibyiza nk’ibi si ikibazo. uziko buriya hari benshi byafashije. Rukumbeli mukomeze mwirwanire ishyaka kdi abahutu ntibazabakange ahubwo mujye mubereka ko mubaruta kandi n’ubundi n’ingengera.Ibyo bari barabimye President wacu yarabibahaye ndetse akuba inshuro nyinshi, muriga, murakora, muratuye, mbese mukomere kdi mukorere ku gihe kdi mukore cyane mukore nahabanyu mutakiri kumwe.
Comments are closed.