President Kagame yazamuye amapeti bamwe mu basirikare bakuru
President Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yazamuye mu ntera zo hejuru bamwe mu basirikare b’ingabo z’u Rwanda, RDF.
Aba basirikare bazamuwe ku nzego zikurikira:
LIEUTENANT GENERAL
- Uwari Gen Major Karenzi Karake niwe wazamuwe kuri uru rwego.
GENERAL MAJOR
Abasirikare batandatu bari ku rwego rwa Brigadier General nibo bashyizwe kuri uru rwego:
- Sam Kaka
- Kamanzi Mushyo
- Alexis Kagame
- Augustin Turagara
- Jacques Musemakweli
- Mubaraka Muganga
BRIGADIER GENERAL
Abari ku ipeti rya Colonel 16 nibo bagizwe Brigadier General:
- George Rwigamba
- Andrew Kagame
- Damali Muzungu
- Ruvusha Emmy
- Aloys Muganga
- Karamba Charles
- Albert Murasira
- Emmanuel Bayingana
- Innocent Kabandana
- Joseph Nzabamwita
- Dr Rudakubana Charles
- Johnson Hodari
- Mupenzi Jean-Jean
- Vincent Gatama
- Ferdinand Safari
- Gacinya Rugumya
COLONEL
Abari ba Lieutenant Colonel barindwi nibo bagizwe Colonel:
- Francis Mutiganda
- Emmanuel Rugazora
- Fred Muziraguharara
- Vincent Nyakarundi
- Silas Udahemuka
- Kakira Rwakabi
- Happy Ruvusha
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
56 Comments
Congz to colonel Muziraguharara he is the smartest guy ever!
Nitwa niyonsenga nyakubahwa w’igihugucyacu nakomereze aho.buriya yababonyemo ubuhanga nabo bakorere u RDA neza imana ibibafashemo turabasabye ntibazabe nkabaturanyi bacu mana u Rda mubiganza byawe thenk U
Komuzi gushaka amakuru ngaho muza tubarize aho iperereza rigeze kuri yama general funze!president kagame oyeeeee…ndakwamera uzamura abo ushaka ukuzanyeho amanyanga ukamugira ikigarasha,ngenda nimwebwe mukwiriye kuyobora urda.
ariko kuki RDF izamura abasirikare nyamara ugasanga ABAPOLISI barira bati ntagashahara nta na Ranks kuki bo Perezida atabibuka kandi abenshi baravuye mungabo ?
Congratulation Afande Aloys MUGANGA ndakwibuka neza n’umutima wa kimuntu ugira Imana izagukomeze ibihe byose.
Ndi impame y’umusore nkaba nshaka nanjye kwinjira iki gisirikare cya RDF. Ntimwandangira inzira nacamo.
Waratinze abari babifite ku mutima baje ku ikubitiro batagamije akazi naho abagamije nkawe byararangiye
BWIMBA NDAGIRANGO NKUMENYESHE KO ABATABAYE ATARUKO BATATURUSHIJE UBUTWARI AHUBWO CYARIGIHE CYABO MUZUNGU,MUHIRE BATABAYE FITE 5YRS NONE SE UBU TWAKWIGAYA AHUBWO HE AKWIYE KUBARUHURA TUKABASIMBURA
Congs to all his officers, ariko niba bishoboka muzatubarize afande Kayonga ku byerekeye akarengane kari hano Gisagara aho Mayor afatanyije na Dpc bafungishije umusirikare bamuziza ko yabazitiye ngo batarya ruswa mu kirombe cya coltan ihari yaciye ibintu, yarafunzwe nubu ntituzi aho ari kdi twese tuzi ko yarenganye bidasanzwe.
DPC ni nde? bafunze umusirikare witwa nde? uwo musirikare sentagira unite abarizwamo? dusobanurire dukurikirane neza
Nibyo kweri.
congs
NKUNZE KO KARENZI BAMUZAMUYE BAKURIKIJE UBUSHOBOZI NUMWANYA AFITE.KANDI KOKO AZI UBWENGE ARASHISHOZA NTAHUBUKA.ARANITONDA MU KWICISHA BUGUFI
Kagame we ndakwemera pe ! Ndakwisabira kwibuka abarimu mu kazi bakora nabo bakazamurwa mu ntera dore ko bidaheruka.Ayo majenerali akore atikoresheje akorere abanyarwanda nta vangura iryai ryo ryose
Nshimiyimana hari abo wumvise bavangura se? ubundi se bakoreraga abanymahanga? Ibitekerezo bijimije oya.
Fellicitation Affande Emmy Ruvusha ndakwibuka mumisozi ya Fizi,Kananda na Ubwari Twasumbanirijwe n’umwanzi ariko mujye muzirikana Family ya ba Late Gahamba na Musoni
Ibi birakwiye rwose KAGAME oyeeeeeeeee!reka turwubake tureke abibigambo.
Nibyo rwose ubwenge n’ubushishozi biranga RDF.Abazamuwe mu ntera congretulations.
nanjye nti congs to Brigadier G. Jean Jacques MUPENZI ntabwo ari jean Jean. hamwe Na Gacinya Rugumya cyane cyane Emmanuel Bayingana. Ariko Twabuzemo Sekamana na Rurangwa Ephrem.
Thank U!
Ephraim Rurangwa, Kazura Jean Bosco, SEKAMANA twizere ko ari ubutaha kuko benshi bazamuwe ndabona ari promotion zabo.
BAMWE NTITUZI NABAZAMUWE ARIKO IBIGAMBO BYABISHE ; BIGARAGAZA KO MUFITE PENSE UNIQUE;PROMOTION BIVUGA KUZAMUKA KU MISHAHARA; TWIZERE KO BYIBURA BAFITE TWA COMPETENCES
Afande nibyiza pe ibyukora burimunsi biradushimisha
Ariko Ikuru ya GISAGARA ni ihabwe agaciro ikurikiranywe koko uwo musirikare afungurwe. hakorwe iperereza rihagije kuri bariya bavugwa
Congs to Afande Karake and Kaka. Long live objective leaders. You did a lot like other senior officers. Please keep up the quality and support the cause of Rwandese unity. May God continue to broaden the mind of his excellency. We treasure you all who sacrifice for other people’s lives and fight decayed moral conduct and beleifs. We have had lessons and we have appreciated significant acts that consider even the most empoverished and local citizen.
Twishimiye cyane uburyo hagunda yo gusaranganya ubutaka yakozwe……cyana in the eastern province.
congs to Brigadier General: Charles karamba for he is unforgetful guy ever and may God keep on rewarding him whatsoever.
Congs afande Mubaraka!! Turagukunda cyane
Felicitation kuri BG Joseph DEMALI bise Muzungu DAMALI, komerezaho ujya mbere n’ubundi uwicisha bugufi ngo Imana mugihe gikwiye iramuzamura. So i wish u a continuous success in all.
congraturation MUZIRAGUHARARA imirimo wagiye ushingwa wayikoze neza nkwibuka cyane kumurindi urumugabo kandi urashishoza
Ndakwibuka Afande RUVUSHA EMMY za Kisangani, Pweto, Fizi, Kindu, NIWOWE NKOTANYI NYAYO UYOBORA URUGAMBA NKAKWEMERA. Uzagera ku mapeti akomeye ashoboka kuko wabikoreye. Wahesheje u Rwanda ishema Kisangani, uturinda agasuzuguro kabashakaga kudusuzugura. Oyeeeeeeeeeeee Afande Mukuru wacu PAUL KAGAMEEEEEEEEEE!!!!!!
Congas to Lieutenat General KARENZI KARAKE Emmanuel,Imana ikomeze kukwagura no kukwiyegereza wowe n’abawe, kuko uri umugisha kuri benshi.
Jye sindi umusirikale, ariko nibazako kgo umuntu azamurwe mu ntera hari ibishingirwaho, nkabavuga ngo haraburamo kanaka aba ashingiye kuki?
Jye abazamuwe mbifurije ishya n’ihirwe mu mirimo yabo kdi nabandi bose baharanire gutanga umusaruro kgo turusheho guteza imbere u Rwanda umubyeyi wacu kdi ntacyo tuzamuburana!
Congs to EL HADJI MUBARAKA MUGANGA.
Dushimiye HE ubushishozi ahorana ariko nange nkuko bagenzi bange bamwe babivuze Nyakubahwa mwibuke abana b’abasirikare baguye ku rugamba nukuri nuko bidashoboka nabo ngo FARG ibarihire rwose tuzi imiryango myinshi ababyeyi babo bari intwari ariko abana ubu bakaba batiga barabuze minerval mbese ntarwego rwa gisirikare rwabishingwa nabakiri bazima tugatanga umusanzu ariko abobana bakiga
Mrng, ntawamfasha kumenya uko amapeti y’ingabo zacu akurikirana? Jyewe biranshanga kumva uwo twitaga Coloneli nanone yagizwe Coloneli(ubwo yenda harimo Coloneli gusa na Liyetone Coloneli), n’ayandi. Murakoze kumfasha.
Mfasha Ndahimana dore uko amapeti (Rank) akurikirana muri RDF:
Caporal, Sergent, Staff sergent, Sgt Major, Adjudant, Sous Lieutenant, Lieutenant, Capitaine, Major, Lieutenant Colonel, Colonel, Brigadier General, General Major, Lieutenant General,… Ngarukiye aho kuko niryo peti rikuru dufite kugeza ubu. Murakoze
CONGZ TO MAJOR GENERAL MUBARAKA MUGANGA TURAKWEMERA KDI TURAGUKUNDA IMANA IGUHE UMUGISHA MWINSHI CYANEEEEEE!!!
CONGUS TO ALL OFFICERS MAY GOD BLESS YOU IN ALL
Congs to our sunior Officers,especially Kakira Rwakabi at Kinshasa,goma etc, Ruvusha,Alex kagame at Mbuji mayi, Andrew kagame at Kakuyu, mukomeze mukore neza n’abandi mwese.Gusa mwibukuke ba kadogo mwabanaga kimangamanga ku musozi batagira nuwabaha akazi.God bless you turabakundaaaaa
Congraturations to Brigadier General Emmanuel Bayingana and J-J Mupenzi.Turacyabakunda hano muri Police.Amasomo mwaduhaye yo gukunda akazi , tukiri muri Gendarmerie, niyo tukingenderaho.Imana ikomeze ibongere imigisha.
Ko mwibagiye no gushiraho beau gars wintwari kurugamba mu Rwanda nomumahanga (Sudan) NYAMVUMBA konawe yazamuwe akagirwa Lieutenant General niba ntibeshe, turamwemera
mudushirireho na NYAMVUMBA ko yazamuwe, cfr http://www.orinfor.gov.rw
Muraho neza,
iyo nsomye bene izi comments ziranshimisha cyaneeeee.
Aha harimwo amasomo menshi nkuramwo, cyane cyane kubona mwese mwandika ubutumwa-nyakuri, ubutumwa buri wese yavuga agasubiramwo k’umugaragaro, biramutse bibaye ngombwa….
MINERVAL = SCHOOL FEES. Kiriya kibazo Umunyarubuga-Musangirangendo witwa PARFAIT yanditse ntabwo jyewe narinzi ku kiriho. Niba rero ibyo yanditse ari UKURI, ni ngombwa ko gihita gikemurwa!!!
Muri rusange, jyewe iyo mbonye umwana utiga kandi abishoboye, bishobora gutuma nta umutwe ako kanya. Ayo ni amagorwa akabije. Magingo aya, ibyo ntibikabeho i Rwanda, i Rwanda kwa GIRINKA MUNYARWANDA…..
SOCIAL EQUITY IS PARAMOUNT.
Nshimishijwe kandi, ko INKOTANYI-PARFAIT, atavuze aho ikibazo kiri gusa, ahubwo ko yahise atanga umuti wacyo. Na njye INGABIRE-UBAZINEZA, nibiba ngombwa, nzemera nigomwe ifunguro ry’umunsi umwe, ariko nzatanga uwo musanzu, mba mbaroga!!!….
Mzee Tito RUTAREMARA yabivuze impamo, ubwo yari i KADUHA: “Amashuri ni ipfundo ry’iterambere…..”
Bapfa gusa kutubwira aho uwo musanzu twawunyuza. Mbaye nshimiye buri wese watwungura ibitekerezo…..
SOLDIER SALARY. Bavandimwe Banyarubuga: Hariho ikindi kibazo nzi neza neza. Icyo kibazo ntigikunzwe kugarukwaho kenshi mu binyamakuru, kuko abo bireba, ba Nyirubwite ubwabo bicecekera.
IKIBAZO CY’IMISHAHARA MITO CYANE KIRIHO MURI RDF.
Ntabwo niriwe ndondogora akababaro numva hirya no hino mu Gisirikare, iyo twiherereye. Niba mbeshya hagire unyomoza!!!
Muri make, Leta yacu, ikwiye gukora iyo bwabaga. Maze abasirikare imishahara yabo ikazamurwa, byibuze ku gipimo cya 20 %.
Murakoze muragahorana IMMANA.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
CONC TO MUZUNGU EREGE SHUNGEREZI AS REFUGEES TUZAYOBORA AIRFORCE
ayo macakubiri yawe turayiyamye. you are still a refugee in reasoning, kandi umenye ko ibyo ntawabishingiyeho.
Congs our Presindent, komeza ubushishozi ufite, urenganure abarengana kandi ucyahe abashaka kudindiza iterambere, hanatagwa impanuro kubitwara nabi aho aringobwa.
Ngye nifitiye akabazo,ko mbona bakomeza kuzamura aba generaux naho abana barwaniye igihugu kuva za 90 kugeza bagiye no kurwana Congo benshi bakahasiga umuzima bo bazazamurwa ryari?????Afande Kaka baramwibutse ngye narinzi ko yabaye civilian… lol
Anyway umugani wuwavuze ngo abarimu nabo bakeneye kuzamurirwa agashahara naho ba Generals bacu mbifurije akazi keza.
Nibyiza kubona inararibonye nka Sam Kaka (twibuke muntambara yo kwibohora) na Karenzi Karake. Biranashimishije kandi kubona amazina ahesha ishema nka Ruvusha, Mubarak Muganga, Alexis Kagame, Turagara nizindi nkotanyi z’amarere zizamurwa mu ntera. Muzibuke nabasirikari batari officers kandi mushingire kubushishozi bubaranga.
Mbega byiza nko kumva izina ribyibushye nka Major General MUBARAKA MUGANGA cyangwa se Lt General KARENZI KARAKE
NONESE KOMBONA MO BAMWE ABANDI BITE? URUGERO AFANDE KARISA,BINGIRA,MUHIRE NABANDI BOSE TUZI BITANZE BIHAGIJE BAKABABARIRA IGIHUGU, NABO MUBIBUKE,BAKOZE AKAZI GAKOMEYE CYANE,KUGEZUBUNGUBU
Ndasaba IMANA kubarindira ubuzima gusa,naho ubundi ndufite INGABO.Cong MUBARAKAH MUGANGA
Ngayo ng’uko muvandi. Ariko ESM yagiye hehe?
Congs to Col. Kakira Rwakabi, uri umuntu w’umugabo naragukunze uko wafashaga inzego za gisivile kugera kunshingano zazo kandi mu bwubahane ubwo wakoreraga i Bugesera, n’abaturage baragukundaga cyane bigaragara ko abasirikare bo bagukundaga kurushaho!
cong.to gen. muganga i rememb you in ex-zaire 1996 oparation like hombo, warikari,roso ku cyiraro, rubotu, ugakomeza na tigitigi naya nkoni yawe utasigaga .
you were special one.
bravo
Turagushimira cyane nyakubahwa president wa Republic kubushishozi ukomeje kugaragariza abanyarwanda nuburyo ukomeje kuzamura ama rank yabasilikare bafitiwe ikizere . nabo twizeyeko bazakugaragariza ibikorwa byabo ndetse banabigaragarize abanyarwanda bose muri rusange . congratulation to all
Comments are closed.