Frank Joe, Umuhanzi, umukinnyi wa Film, umu model, ni nde?
Uyu muhanzi uherutse mu biruhuko mu Rwanda, yatangiye kugaragara mu mwuga wo gukina film no kumurika imyambaro mu gihugu cya Canada aho asigaye atuye ubu, yemeza ko impano ze abasha kuzizamura zose muri kiriya gihugu.
Ubusanzwe amazina ye ni Frank RUKUNDO, yavukiye mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa KAMPALA tariki ya 22 Gashyantare 1981.
Yize amashuri abanza mu mujyi wa Kampala, amashuri yisumbuye ayiga mu Rwanda ku kigo cya International Academy ku Kicukiro.
Frank Joe uherutse gusubira muri Canada tariki 10 Mata, yarangije amashuri ye mu ishami ry’ubukungu n’icungamutungo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2009
Frank Joe utuye Calgary muri Canada ni imfura mu muryango w’abana batandatu, akaba afite ababyeyi bombi.
Uyu musore w’umukirisitu mu idini gaturika, muri Canada akaba akora kandi umwuga wo kumurika imyambaro “Modeling” ndetse yinjiye no mu gukina film.
Iyo yaje mu biruhuko mu Rwanda, abana n’ababyeyi be mu mujyi wa Kigali ahitwa mu Nyakabanda. Mu minsi ishize akaba aherutse gusoza ibiruho yarimo mu Rwanda agasubira muri Canada.
Frank Joe yemeza ko akunda kuganira n’inshuti ze cyane ndetse n’abantu batandukanye kuko ariho akura “Experience” z’ubuzima.
Kuri we abahanzi akunda avugamo Samputu na Cecile Kayirebwa, abandi bahanzi b’ubu avuga ko buri umwe agira icyo amwigiraho kubera impano zabo zitandukanye.
Umukunzi wa Frank Joe, ni umunyacanadakazi witwa Melanie Gale, bafitanye umwana w’umuhungu witwa Taye Rukundo.
Nubwo akora umwuga wo kumurika imyambaro igezweho no gukina amafilm, Frank Joe yatangarije UM– USEKE.COM ko adashobora guhagarika gukora muzika, ndetse ngo afite gahunda yo kumurikira abanyarwanda Album ye vuba aha, nubwo atatangaje amatariki.
Mu buzima Frank Joe yavuze ko yashimishijwe no kwibaruka imfura ye Taye, naho mu buzima ngo yababajwe cyane n’urupfu rwa mushiki we wo kwase wabo yakundaga cyane.
Uyu musore mu buzima bwe akunda gukora siporo kenshi, ubu apima ibiro 94 n’uburebure 1,86.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
yes frank joe,nkunda ijwi ryawe sana!
Frank Joe is my friend indeed!i like u so much Mr.Frank!keep ur talent up!
frank joe nda kwemera wangu uranyibuka naje ntwaye Radio na wizzo baje gucuranga,ninkuwa ride okutuka mu campus ameze ate frank joe!
Comments are closed.