G-Bissau: Ingabo zafashe ubutegetsi zifunga Ministre w’intebe na President
Ingabo z’igihugu cya Guinea Bissau zafashe umurwa mukuru kuva kuri uyu wa 13 Mata, zifunga kandi Ministre w’Intebe ndetse na President. Ibihugu byinshi bikaba byamaganye iki gikorwa.
Ministre w’Intebe Carlos Gomes Junior wahabwaga amahirwe yo gutsindira kuyobora iki gihugu mu kiciro cya kabiri cy’amatora yari ateganyijwe tariki 22 Mata, niwe izi ngabo zahereyeho zita muri yombi nyuma y’imirwano yabereye ku rugo rwe kuwa 12 Mata nijoro.
President w’agateganyo wariho Raimundo Pereira nawe akaba yafashwe. Izi ngabo zikaba zihutiye gufata Radio na Television by’igihugu.
Ingabo zahiritse ubutegetsi, zirinze kugira uwo zishyira imbere uziyoboye (nkuko captain Amadou Sanogo aherutse kubikora muri Mali), izi ngabo zikaba zatangaje ko zitagambiriye kugumana ubutegetsi.
Umugore wa Carlos Gomez Junior niwe wemeje ko umugabo we yatwawe n’ingabo ahantu hatazwi kugeza ubu. Gomes Junior akaba akunzwe na rubanda muri Guinea Bissau nubwo ingabo zo badacana uwaka nyuma yo kuvuga ko yifuza ko zigabanuka.
Angola nk’impamvu y’iyi coup d’etat
Igihugu cya Angola cyaba aricyo mpamvu y’ibyabaye muri Bissau. Ingabo zakoze ibi zatangaje ko zirambiwe imipango ya rwihishwa hagati ya Angola n’ubutegetsi bwari buriho.
Angola ifite ingabo zigera kuri 200 muri Guinea Busau zirengera inyungu z’ubukungu z’iki gihugu muri Guinea Bissau.
Ingabo zakoze coup d’etat zivuga ko Carlos Gomes Junior na guverinoma ye, bagiranye amasezerano rwihishwa na Angola muri Werurwe 2011 yo kugumisha ingabo za Angola mu gihugu cyabo ngo zicunge inyungu za Angola.
USA, France, Algerie na Portugal yahoze ikoronije kiriya gihugu, byamaganye ibyakozwe n’ingabo muri Guinea Bissau, imiryango ya CEDEAO n’umuryango w’Ubumwe bwa Africa nayo ikaba yamaganye ibyabaye muri Bissau.
Koumba yala wari watsinzwe ikiciro cya mbere cy’amatora akaba kugeza ubu nta kintu aratangaza kuri iri hirikwa ry’ubutegetsi
Guinea Bissau yagize coup d’etat zirenga 6 n’izindi nyinshi zageragejwe kuva mu 19980. Izi coup zaba ngo ziterwa ahanini n’inyungu zishingiye ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ku bihugu by’uburayi na Amerika y’epfo bifata iki gihugu nk’inzira yoroheje yo gucishamo ibiyobyabwenge.
Iki gihugu gituwe n’abaturage 1 600 000 ,14% by’aba bavuga ururimi rw’igi portugais n’izindi ndimi gakondo. Guinea Bissau iri mu bihugu bikennye cyane ku Isi. Ibirwa byinshi by’iki gihugu ngo bifasha cyane abacuruza ibiyobyabwenge guhita bahagurutsa indege n’amato bibijyana i buraya.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Eeh wana ndabona kuyobora Afrika utari IGESHI bitoroshye kabisa!!!!
Wumve ya Afurika yunzubumwe igire icyo itangaza ubu ibyo nabyo haraje hamanuke bya bihugu bigamije indonke muri Afurika ngo bije guhosha ayo makimbirane Afurika we!!
abayobozi badashoboye bajye bakurwaho muri ubwo buryo niba ntacyo bamariye abaturage babo ibiyobyabwenge bazabisimbuze ibiribwa
kuba uri umusirikare ntibivuga guhora wishyira hejuru kuko uba uri umuntu nkabandi. abantu twese tunganya ubumuntu aho tuva tukangera kabone nubwo waba uri umusirikare.
hari siyo nzuri
Wasanga uyumuperezida adahemba ingaboze,wasanga akora nandi manyanga,erega mujye mureka igisirikare kiyobore kuko iyo rukomeye nibo bagorwa,bakamena amaraso,kandi umubiri nta piece de l’echange ugira,nonese waba umenera igihugu amaraso cyaterwa ngaho mumirwano,warangiza umuntu akikorera ibyo yishakiye ngo ni president,ubwo nyine hari inshingano atuzuza,mureke rero bagihereze undi musivile uzakora ibikorwa byiza agaha abasivile aciro ariko n’ingabo atazibagiwe kuko nizo zibakingira iyo batewe,jeshi songa mbele.
Comments are closed.