Digiqole ad

Urukiko rw’Ikirenga rwanze ikirego cya Victoire Ingabire

Kimihurura – Kuri uyu wa 13 Mata, Urukiko rw’Ikirenga rwanze kwakira ikirego cya Victoire Ingabire n’umwunganizi we Maitre Gatera Gashabana kuko kitujuje ibisabwa n’amategeko nkuko byasobanuwe n’Urukiko.

Ingabire Victoire mu rubanza/photo ububiko umuseke.com
Ingabire Victoire mu rubanza/photo ububiko umuseke.com

Tariki ya 27 Werurwe, Victoire Ingabire yashyikirije urukiko rw’Ikirenga, mu nyandiko, ikirego avuga ko ingingo za 2,3,4 ziri mu itegeko numero 33 BIS 2003 ruhana ingengabitekerezo ya Genocide zavanwaho kuko zitubahirije itegekonshinga ry’u Rwanda.

Maitre Gatera we akaba yari yongeyeho ko n’ingingo za nazo zavanwa mu zahanishwa Ingabire Victoire, na nyirubwite akaba yarashimangiye ibi mu mvugo.

Urukiko rw’ikirenga rwavuze ko Gatera Gashabana adakwiye kwirengagiza nk’umunyamategeko ko igihe cyose uba ushyikirishije urukiko inyandiko zuzuye zitagomba gusubirwamo.Ibi ngo bitewe n’uko Maitre Gatera yatanze ikirego kuri ziriya ngingo bidashingiye ku nyandiko y’umukiriya we.

Iriya myanzuro y’urukiko rw’ikirenga yo kwanga kwakira ikirego cya Ingabire Victoire ikaba yashingiye ku kirego cye gusa yashyikirije urukiko rw’ikirenga mu nyandiko.

Rushingiye ku itegeko 92 rishyiraho Urukiko rw’Ikirenga, uru rukiko rwanzuye ko rutakirira ikirego cya Ingabire Victoire cyari cyujuje bimwe mu bisabwa kuko cyariho umukono we, nyamara ariko ngo ntiyashyize umugereka w’itegeko numero 33 BIS-06/09/2003 rihana icyaha cya Genocide, ibyaha byibasiye inyokomuntu, n’ibyaha by’intambara, bityo ikirego cye nticyujuje ibisabwa n’amategeko byose.

Ingabire Victoire yategetswe gutanga amagarama y’amafaranga 7 300 Frw y’urubanza, atayatanga akazavanwa mu bye hakurijwe amategeko. Urubanza rwe rukazakomereza mu rukiko rukuru.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Niyihangane Imana niyo mucamanza wukuri,kd Imana ntirenganya!!ikindi tujye twibukako “umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu”murakoze.

  • ubundi kuki yatanze ibintu bituzuye? umwunganira mu mategeko waba unabisobanukiwe ntamusobanurire! bigaragaza ubumenyi buke bw’umwunganira. Yihangane nyine!!!!!!

  • Niyihangane,tuzamukanira urumukwiye nubundi umwinganira nabonye yivuguruza murubanza.

  • plm 00-]

    Ariko abantu barasetsa iyo babona ko uy u mugore ngo yarenganye,ariko mbabaze kurengana kwe kuvahe uvuze ko umwanzi agucira akobo imana igucira akanzu ,ibyo nibyo buriya aho yari agiye kwerekeza abanyarwana imana yarahabonye,ikindi niwe yimanuye aza kwigaragaza ,buriya ababaye mundambara ababaye muri jenoside bazi ububabare ubwicanyi ,ukurengana,nibo bazi aho ikiremwa muntu cyababariye ngirango iyo aba mubyagwirireye abandi ntaba yarikoze aza gushinyagura gusa ngo aravugira abicanyi aho atavugiye ababaye kandi barababajwe dore itandukanyirizo rye na twagiramungu ,yagiyeyo kandi yagarutse amahoro kubera ko yari yarabonye ibyabaye ashobora no kumva ububabare bwabantu babayemo ,naho umunyangororero we yapfuye kwa mbara ibitenge arashogoshera ngo agiye kubyutsa ubwicanyi uzawumva umenye ikiremwamuntu uko kigomba kubahwa.

  • turashaka kumenya umwanzi wa ingabire ninde akobo ninde uzagacirwa ese ubwo uwabikubza wabisobanurz genda rwanda uratengamaye ntuvogerwa nimbwa nimbwakazi zayo

    • Akaliza iyi comments yawe ishingiye ku yihe ko nayibuze ngo nanjye ngire icyo mbwira uyu mu sweet ureba nkuwikopesha. Ibyo tugezeho hakoreshejwe ingufu nyinshi ntihakoreshejwe akanwa. Baramwogeje newe yiyoza mu nnyo aho kwiyoza mu kanwa.

  • Bite? Mujye mureka guca imigani yamafuti, ubu se niba arumwere n’amagambo yavugaga arera koko? Kandi ngo nyira karimi kabi yatanze umurozi gupfa! Niba ntakiza kikuva mukanwa ceceka! Rekabamurekere hariya mubagorwa maze agororoke, yo kwigira inshinzi. Iyaba umunyakuri yarikuza abaza imfubyi n’abapfakazi ba jenocide, ahokuza atikura, naho akabo niwe wakicukuriye ubwo nashake icyumba cy’amasengesho muri gereza ahari aho, imana izamugirira neza.

  • ariko buriya iyaza gutworwa mubona haba hakiri numwe utamba nawe nafungwe baravuga ngutarahanwe nababyeyi ahanwa nisi nahanwe rero yumve ko satani yamubeshyaga ngwamugaragaze kandi ibuye ryabonetse ntiriba ricyishe isuka nubwo hagiye miriyoni abasigaye ntibwaru bushake bwanyu mutuze kuba mvuzuku nagahinda munyihanganire niba ntukanye

  • Niyihangane Nyirarunyonga azagenda amenya politique

  • Urubanza rwe nirwihutishwe nawe numufungwa nk’abandi!

  • nyjewe birantangaza cyane nkabura uko nasobanukirwa.niba ari political ni ari ukuri ntawabimenya gusa icyo nziko nuko buri kintu kigira iherezo.
    aaaah

  • NIko mada wowe wasize abana nu mugabo mubuhorande uziko ugiye gufata igihugu
    Ariko manawe kucyi utagishije inama koko?

    Wanze nationalite hollandaise nguyige kuba president wa ba nyarwanda none utahiye kuba muri 1930 ooh lord have mercy on her.

    Have u think about ur familly in zeist (Nl)ur familly need u than anything pls think very wel.

  • abanyarwanda barashyanuka muri politic cyane!!!kandi iyo igize uwo ubaza ishyaka arimo bose baritakuma bati reka da!!! ibya politic simbigendram!!!

    plz, ibitekerezo byubaka naho imigani yanyu idafite 12 muyireke koko yahimbwe ibya democretie bitarabaho!! ushaka gutukana azashake uko yatubura igitabo cya mpangara nguhangare!!!

    ibitekerezo byubala plz!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Jye nabwiraga Leta ko umutego Ingabire agiye kubashyiramo yanga abamuburanisha bawutegura hakiri kare.Kuko nta mpamvu ninwe imubuza kuburana.Ariko icyo ashaka ni ukugaragaza ko ntabwisanzure kubatangabuhamya n’abacamanza,therefore abagombaga koherezwa mu Rwanda bakoze Genocide bagume bidegembya mu mahanga.Uwo mutego murebe uko ushibukana nyirawo utarabashibukana.
    Naho Victoire Ingabire Twagiramungu yamugiriye inama ntiyayumva.Ese arusha Twagiramungu amakare n’ubukana, ko yaje se ntasuke ibigambyo byatuma bamuboneza 1930? Ngaho namubwira iki nabe Mandela ngo nibyo yashakaga akazahora yibukwa.

Comments are closed.

en_USEnglish