Ku myaka 90 yagiye kuri twitter ubu arakurikirwa n’imbaga
Ubusanzwe, muntu iyo ageze ku myaka nk’iyi ibyo aba akenera gukora wabibarira ku ntoki. Bitewe n’uko n’iminsi aba ashigaje ku isi nayo nawe aba yemeza ko ari mbarwa, ariko kandi n’intege z’izabukuru ziba ari nke.
Ntibisanzwe kumva ko ku myaka 90, umuntu ashobora kwiyandikisha (sign up) ku rubuga nkuzasanyambaga rwa TWITTER.
Betty White,90, arakuze ariko aracyashaka kumenya uko byifashe inyuma y’urugo rwe no kw’Isi, atarebye television ngo yumve na Radio byonyine (byorohera abakuru) ahubwo no kuri twitter ntiyatanzwe.
Ubusanzwe uyu mukecuru utuyeBeverly Hills, California, USA, agishoboye yakinaga amakinamico yo gusetsa rubanda (comedie), ubu arakurikirwa na benshi kuri @BettyMWhite.
Ubutumwa (tweet) bwe bwa mbere kuri uru rubuga yagize ati: “Hello Twitter! And they said it would never happen. Oh wait, that was me.”
Habanje kubaho gushidikanya kuri benshi, niba ari Betty ubwe cyangwa ari umuntu wamwiyitiriye. Gusa byaje kwemezwa n’umwe mu bo bakinanaga comedie witwa Valerie Bertinelli, 51, wari wabanje kubihakana kuri twitter avuga ko atari we.
Nyuma atangaza ko yaje kumwirebera iwe agasanga uyu nyogokuru niwe rwose ukoresha twitter account ye, nyuma y’uko umukobwa we amusobanuriye ibyiza byayo n’uko ikoreshwa, nawe ati sinatangwa n’ubwo iminsi iri kunsiga.
Betty White ubu afite abantu bagera ku 145 000 bamukurikira kuri twitter.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Beautiful!
erega gusaza ni mu mutwe!iyo woroheje ubuzima nabwo buroroha
nakomeze ashiremo inyoroshyo mu bwenge!
nibyizako,umuntu nkuriya,ukuze yongera kwiyibutsa carvie yamashine
Comments are closed.